1 0
Read Time:2 Minute, 25 Second

Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Rwamagana umurenge wa Mwulire baravuga ko ikigo nderabuzima cya Mwulire cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023 kizabafasha mu kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kuko bagorwaga no gukora urugendo rurerure bajya gushaka serivis, ibintu byabagiragaho ingaruka ku babyeyi bagiye kubyara no ku bana.

Ibi babitangarije mu muhango wo gutaha ikigo nderabuzima cya Mwulire kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023 bavuga ko kizafasha mu kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana hirindwa imfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka.

Uwamahoro Perusi utuye mu Kagari ka Bicumbi, Murenge wa Mwulire avuga ko ikigo nderabuzima cya Mwulire kizafasha mu kubungabunga ubuzima bw’ababyeyi batwite kuko bajyaga bagorwa n’ikibazo cy’amikoro make bikabasaba gukora urugendo rurerure n’amaguru bikagira ingaruka ku bana no ku babyeyi.

Icyumba kizajya gitangirwamo serivisi zo gupima ababyeyi batwite

Yagize Ati: “Ku babyeyi bagiye kubyara bajyaga bagorwa no kubona amafaranga y’urugendo urumva amafaranga 1500 kuri moto utabariyemo ayo kugaruka ni menshi kuyabona biragoye twahitagamo kujya I Rubona n’amaguru bikatugiraho ingaruka zo kubyara abana bananiwe cyangwa umubyeyi akagira ibibazo ariko ubu turishimye kuko tuzajya duhabwa serivisi bitatugoye kuko tuzajya tuza n’amaguru n’uwo bisaba gutega ntiyarenza amafaranga 500”.

Undi mubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko iki kigo kizafasha mu kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kuko bazajya bakirwa byihuse bikabarinda imfu z’abana n’izindi ngorane ababyeyi bajyaga bahura nazo.

Yagize ati:’’Twabyishimiye cyane kuko nk’umubyeyi hari ubwo yafatwaga n’uburwayi butunguranye akaba yapfusha umwana kubera urugendo rurerure rwo kugera I Rwamagana mu mujyi, ariko ubwo twegerejwe serivisi bizaturinda imfu z’abana n’ababyeyi.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko muri serivisi zitabonekaga mu kigo nderabuzima cya Mwulire bigatuma abaturage bajya kuzishaka ahandi harimo serivisi y’ikingira , kuboneza urubyaro n’ imirire.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Yagize ati: “Hazaza serivisi y’ikingira ntabwo yahabaga, serivisi yo kuboneza urubyaro, serivisi ijyanye n’imirire ntabwo yahabaga na serivisi yo gupfuka no kubaga utuntu tworoheje bivuze ko n’abaturage bajyaga kuzishaka ahandi, ariko ubu zose bazajya bazibonera aha ngaha zikomatanyije.’’

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr IYAKAREMYE Zachee avuga ko ikigo Nderabuzima cya Mwulire kije ari igisubizo ku bibazo by’urugendo abaturage bajyaga bahura nabyo bigatuma baremba.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr IYAKAREMYE Zachee

Yagize ati:” Iki kigo nderabuzima kije ari igisubizo cy’ibibazo abaturage ba Mwulire bahuraga nabyo birimo urugendo rurerure rimwe na rimwe bakahagera barembye no gukira bikagorana, ariko ubu begerejwe serivisi zisumbuye zirimo iz’ababyeyi babyara no gukurikirana imikurire y’abana mu kurwanya igwingira.”

Ikigo nderabuzima cya Mwulire cyatangiye gukora mu 2015 nk’ivuriro rito(Poste de santé) ubu kikaba cyabaye ikigo Nderabuzima kiri ku rwego rwo guha serivisi z’ubuvuzi abaturage bagera ku 33 936 kikaba cyuzuye gitwaye amafaranga arenga miliyoni 600 y’amafaranga y’u Rwanda.

Amwe mu mafoto yaranze umuhango wo gutaha ikigo nderabuzima cya Mwulire

Happy
Happy
100 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *