0 0
Read Time:2 Minute, 34 Second

Na Nyirangaruye Clementine

Bamwe mu banyamuryango b’Impuzamiryango itari iya  Leta irwanya Virusi itera SIDA,ikanaharanira guteza imbere ubuzima (RNGOF),basabwe gutanga amakuru ku bibazo abaturage bafite kugirango bikorerwe ubuvugizi.

Ibi babisabwe n’Impuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion-RNGOF), ubwo bari mu mahugurwa y’abashinzwe porogaramu mu banyamuryango bayo, hagamijwe kurebera hamwe tekiniki zakoreshwa gahunda zifatika kandi zirambye z’ubuzima, ziza ari ibisubizo ku baturage no guteza imbere ubuzima kuri buri wese muri iki gihe cya nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Abitabiriye amahugurwa basabwe gutanga amakuru ku bibazo bikeneye ubuvugizi

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa  basabwe  gukurikirana ibikorwa byabo umunsi ku munsi, berekwa uburyo bajya batanga amakuru ku byavuye mu bushakashatsi gucukumbura ibibazo  abaturage bafite,imbogamizi bahuye nazo n’uburyo bazishakira ibisubizo, kugira ngo babigeze ku Mpuzamiryango RNGOF nayo ikore ubuvugizi.

Mushayija Geoffrey uhagarariye Strive Foundation Rwanda avuga ko aya mahugurwa azabafasha kunoza ibyo bakora no guhanahana amakuru mu gufasha urwego rw’ubuyobozi gukora igenamigambi ry’ibigomba gukorerwa ubuvugizi.

Yagize ati:”Aya mahugurwa icyo adufashije ni ni ukunoza imikorere ku bagenerwabikorwa,guhanahana amakuru no kigaragaza ibyo dukora bifasha kugirango urwego rw’ubuyobozi tubone amakuru ku birimo gikorwa no kureba ahashobora kuba Hari intege nkeya bashobora kunoza kurushaho kugirango bifashe mu igenamigambi ry’ubutaha ku bigomba gukorerwa ubuvugizi.”

Ingabire Slyvie wo mu Muryango izwi ku izina rya Dream Village urwanya Virusi itera Sida mu bana n’urubyiruko

Ingabire Slyvie wo mu Muryango izwi ku izina rya Dream Village urwanya Virusi itera Sida mu bana n’urubyiruko, avuga ko aho akorera bagiye gushyira imbaraga mu gutanga amakuru ku mibare y’abafite Virusi itera SIDA yo kuva mu 2020 kugera 2024.

Ati : ‘’Mu mibare batweretse ko guhera 2005 kugera 2019, twasanze dukeneye gushyiramo ingufu nk’abantu bakorana n’urubyiruko, kuko twabonye ko iyi mibare yerekana ko n’ubwo mu bantu bakuze bafite imibare myinshi y’abafite Virusi itera Sida, natwe mu rubyiruko ntabwo imibare ihinduka, ubona bigabanukaho nka kabiri ubundi bikiyongera ; ntabwo bihinduka bishimishije. Rero n’ubwo twakoraga ariko dukeneye gushyiramo ingufu, kandi twizeye ko imibare izatangwa muri 2024 izaba ari myiza.’’

 Mahoro Rubibi Alex uhagarariye umuryango USADEC, akaba anayobora Komite ngenzuzi muri RNGOF, wari uhagarariye umuyobozi mukuru, avuga ko babahuguye ku buryo bagomba gutanga amakuru ku bushakashatsi , uburyo bakurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi  no kubagezaho ibibazo by’abaturage ngo bikorerwe ubuvugizi.

Yagize ati:”Twabahuguye ku bijyanye n’uburyo bakora ikurikirana ry’ibikorwa byabo bya buri munsi no gucukumbura ibibazo abaturage bafite kugirango babitugezeho baduhe amakuru nyayo kugirango tubone uko dukora ubuvugizi n’ubushakashatsi bitandukanye ariko twahawe amakuru n’iriya miryango yacu bityo  turizera ko uburyo bagiye kujya bakora raporo no kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bazajya babikora neza, twizeye ko hagiye kugaragara impinduka. “

Mahoro Rubibi Alex uhagarariye umuryango USADEC, akaba anayobora Komite ngenzuzi muri RNGOF

Abahuguwe kuri uyu munsi ni abayobozi ba porogaramu baturutse mu banyamuryango 28, hakaba  harimo gushakishwa ubushobozi kugira ngo hahugurwe ibindi byiciro mu rwego rwo  kugaragaza ahari ibibazo mu baturage n’uburyo bakorana n’abagenerwabikorwa mu kubagezaho gahunda z’ubuzima ku buryo bungana muri ibi bihe bya nyuma ya COVID 19.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *