0 0
Read Time:2 Minute, 42 Second

Abantu bo mu byiciro bitandukanye bakora ibikorwa biteza imbere gahunda zo kurengera ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima n’imihindagurikire y’ibihe mu Majyepfo y’u Rwanda bahawe ishimwe n’umuryango utari uwa Leta wita ku rusobe rw’ibidukikije ‘BIOCOOR ‘, kuko wabonye ibyo bakora ari ingirakamaro ku gihugu no ku isi muri rusanjye.

Ibyiciro byashimiwe uruhare rwabyo mu kubungabunga ibidukikije n’ urusobe rw’ibinyabuzima harimo abaturiye Pariki ya Nyungwe, abanyeshuri biga mu bigo biherereye mu mirenge ikora kuri pariki ya Nyungwe ndetse n’abanyamakuru bakora inkuru z’ibidukije.

Umusore witwa Habimana uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, avuga uko igihembo yahawe kigiye kumutiza umurindi mu kubungabunga ibidukikije. Ati: “Nashimishijwe cyane nuko nabashije guhatana na bagenzi banjye nkabasha kuba umwe mu batsinze, ndizera ko amafaranga ibihumbi 50.000frws agiye kumfasha kureba icyo gukora kuko ubusanzwe nakoraga akazi k’ubukarani ariko ubu ngiye gushaka icyo nayakoresha kinyinjiriza amafaranga.”

Abitabiriye isiganwa ry’amagare bahugurutse Kitabi bazenguruka ku nkengero za Pariki ya Nyungwe

Mu kiciro cy’abanyeshuri na bo bararushanyijwe mu mivugo n’indirimbo. Bamwe mu bahatanye bari basanzwe bafite amatsinda yo kurengera ibidukikije mu bigo bigamo.

Mu kiciro cy’abanyamakuru bakora inkuru zibanda ku bidukikije, hahembwe abanyamakuru umunani barimo abagore babiri n’abagabo batandatu.

Abaganiriye na TheforfrontMagazine bavuga ko bishimiye ko umuryango ‘BIOCOOR’ wazirikanye ibikorwa bakora bityo bagiye gukora cyane kurusha.

Uwizeyimana Christophe yagize ati: “Ubusanzwe kugira ngo umuntu agire umuhate mu byo akora, ni uko hari abantu bamutera ingabo mu bitugu bakamubwira ko ibyo akora ari byiza kandi babishyigikiye. Ikinejeje ni uko ubuyobozi bwa BIOCOOR bwazirikanye ibyo dukora bukatugenera ishimwe ry’umusanzu dutanga mu gutangaza inkuru zishishikariza abantu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.”

Mu ijambo rye Umuyobozi wa BIOCOOR, Dr. Imanishimwe Ange, yavuze ko ashimira abantu bose batanga umusanzu wabo mu kurengera ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.

Ati: “Ntabwo umuntu yabona igihembo ahaye aba bantu ku musanzu wabo mu kuzamura imyumvire ya sosiyete ku kamaro ko kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange. Kubera ko nta cyangana n’imbaraga bakoresha, niyo mpamvu twabahaye ishimwe nk’ikimenyetso cy’uko tuzirikana ibyo bakora.”

Umuyobozi wa BIOCOOR Dr Imanishimwe Ange ashyikiriza ibihembo uwahize abandi mu isiganwa ry’amagare

Dr.Ange akomeza avuga ko nk’abafatanyabikorwa ba leta mu iterambere ry’Igihugu, hari byinshi bamaze kugeraho mu gufasha abaturiye pariki ya Nyungwe kwikura mu bukene no guhindura imyumvire ku guhohotera no guhungabanya umutekano w’ibinyabuzima biba muri iyi pariki.

Agira ati: “Twashyizeho amatsinda agizwe n’abaturage bo mu mirenge ikora kuri Nyungwe, aba bakaba biganjemo abahoze ari ba rushimusi. Twaboroje amatungo magufi azajya abafasha kubona inyama zo kurya zisimbura iz’inyamaswa bajyaga guhiga muri pariki. Amatungo borojwe arimo inkwavu n’ingurube nk’amwe mu matungo yororoka vuba akanatanga umusaruro w’amafaranga mu gihe gito.”

Umuyobozi wa BIOCOOR Dr Imanishimwe Ange, mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibi birori yongeye kubibutsa akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere, mu rwego rwo kubungabunga akayunguruzo ka ‘Ozone’ kuko ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe zigera ku bidukikije n’ibinyabuzima, byinshi muri byo bigapfa.

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *