0 0
Read Time:4 Minute, 7 Second

Na Christophe Uwizeyimana

Ku ya 28 Kamena 2023, umuryango utari uwa Leta ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ‘BIOCOOR’, ufatanyije n’abaturage bibumbiye mu matsinda abungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bakoze urugendo-shuri basura abahinzi bakora ubuhinzi bukomatanyije butangiza ibidukikije ahubwo bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Uru rugendo-shuri rwakozwe hagamijwe kwiga no kunguka ubumenyi mu gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije. Abagize aya matsinda nyuma yo gusura abakora ubwo buhinzi mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, batunguwe no gusanga ababukora bari kwiteza imbere kandi batangiza ibidukikije.

Uwitwa Akimana Beatha, wari waturutse mu bagize itsinda ribungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu nkengero za Nyungwe, nyuma yo gusura umuhinzi wo mu mudugudu wa Subukiniro, akagali ka Rugogwe mu murenge wa Uwinkingi ari we Ngabonziza Pierre, yatunguwe cyane.

Beatha yagize ati:’’Twasanze afite imikorere myiza.Twabonye ahinga za Avoka, Ibinyomoro,..twabonye imbuto z’amoko anyuranye.Ikintu cyantunguye, ni uburyo nasanze imbuto ze zimeze neza cyane kandi zivanze. Natunguwe kandi n’uburyo yagiye azisasira.Mu bikorwa bye hari icyo namwigiyeho.Ngiye kugenda mu butaka buto mfite, nanjye mbubyaze umusaruro, mwigireho guhinga mu buryo bukwiye,ibinyabuzima byose bibashe kubaho.’’  

Uwitwa Hanganimana Juvenal,wari waturutse mu itsinda ryitwa ‘Abishyize hamwe ‘ ribungabunga urusobe rw’ibinyabuzima,rikanizigama yagize ati:’’Umuhinzi twasuye icyo namubonyeho nanjye ngomba gukora,natunguwe no kubona ibinyomoro na Avoka bivanze kandi nkabona bisa neza.Nari ntarabikora ariko ngiye kumwigiraho kugira ngo mu rugo iwanjye nanjye mbikore. Ku bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nabonye ku miringoti yarateye ibiti, anasasirira ibihingwa bye. ’’

Jean De Dieu Dusengimana,umwe mu bakozi ba BIOCOOR bari bayoboye iri tsinda, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kugira ngo abaturage by’umwihariko abaturiye Parike ya Nyungwe babashe gusobanukirwa ubuhinzi bukomatanyije ariko butangiza urusobe rw’ibinyabuzima,dore ko benshi muri bo bakora umwuga w’ubuhinzi.

Yagize ati:’’Twabazanye gusura kugira ngo uwo mubonana udushya tudasanzwe, mumurebereho, mumwigireho ubundi namwe mugende mubikore.Ubuhinzi nk’ubu se busaba amafaranga angahe ? Bisaba amaboko gusa. Buri wese kandi akwiriye gushaka n’itungo kugira ngo tujye tunakoresha ifumbire y’imborera kuko itangiza urusobe rw’ibinyabuzima.’’

Dominique Mbarubukeye, umukozi na we wa BIOCOOR wari uri kumwe n’iri tsinda, yasabye aba baturage bakoze urugendo-shuri kubyaza umusaruro ubumenyi bungukiye kuri bagenzi babo bakora ubuhinzi bukomatanyije, bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.Yagize ati:’’Ibinyabuzima byose ni magirirane mu buryo bwo kunganirana, ariko umuntu niwe ubiyoboye. Ni nayo mpamvu turi hano kugira ngo twige.Kwiga ni ukwigãana. Ibyo tubonye aha, tugende tubikore n’ahandi, hanyuma n’abandi bazatwigireho .’’

Muramira Espoir, umukozi wa ‘Nyungwe Management Company’,ushinzwe guhuza ibikorwa bya Nyungwe n’abayituriye muri Nyamagabe na Karongi wari wifatanyije na BIOCOOR n’iri tsinda ry’abaturage bakora ubukangurambaga mu kubugabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yasabye buri wese wari witabiriye iki gikorwa gukomeza gushyira imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati:’’Urusobe rw’ibinyabuzima ruhera kuri twebwe.Turamutse twangije ibintu byose bikavaho natwe twaba twishyize mu kaga.Dukomeze dusigasire urusobe rw’ibinyabuzima bityo Parike itwegereye ikomeze isugire isagambe.’’

Umukozi w’akagali ka Rugogwe ushinzwe imibereho y’abaturage, yashimiye cyane ubuyobozi bwa BIOCOOR,ubwa Parike ya Nyungwe n’abari bagize itsinda ku ruhare rwabo mu gukangurira benshi agaciro k’urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati:’’Ndashimira abakozi ba BIOCOOR ku bumenyi bwiza babahaye. Nsanze muzi byinshi ntakekaga ko muzi, cyane cyane ku byerekeranye no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.Ndabasaba kwitanga tukarengera ibinyabuzima.’’

Uyu muryango utari uwa Leta ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima wa ‘BIOCOOR’ ,ukora ibikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga ku kubangabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko mu baturiye Parike y’igihugu ya Nyungwe ndetse no mu bindi bice bitandukanye. .Ukorana n’abaturage b’ingeri zinyuranye.Ibi byose ukabishyira mu bikorwa ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Jersey Overseas Aid (JOA) na  Trocaire.

AMAFOTO:

Photo:Aba baturage basuye abakora ubuhinzi bukomatanyije butangiza urusobe rw’ibinyabuzima

Photo:Basuye umuhinzi wo mu mudugudu wa Subukiniro muri Uwinkingi

Photo:Ngabonziza Pierre ukora ubuhinzi bukomatanyije, butangiza urusobe rw’ibinyabuzima muri Subukiniro

Photo:Abaturage basuye ibikorwa by’ubuhinzi binyuranye

Photo:Abagore n’abagabo bari bitabiriye uru rugendo-shuri

Photo:Bari bafite amatsiko menshi

Photo:Pierre yabatembereje imirima ye

Photo:Bari banyotewe no kugenda basobanurirwa byinshi

Photo:Basuye ibikorwa bitandukanye

Photo:Abahinzi banyuranye muri Uwinkingi barasuwe

Photo::Buri muhinzi yatemberezaga iri tsinda mu mirima ye

Photo:Ubuhinzi bukomatanyije buba burimo ibihingwa binyuranye

Photo:Aba baturage bahakuye ubumenyi bwinshi

Photo:Izi mboga zahinzwe i musozi

Photo:Jean De Dieu Dusengimana,umwe mu bakozi ba BIOCOOR bari bayoboye iri tsinda, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kugira ngo abaturage by’umwihariko abaturiye Parike ya Nyungwe babashe gusobanukirwa ubuhinzi bukomatanyije ariko butangiza urusobe rw’ibinyabuzima

Photo:Dominique Mbarubukeye, umukozi wa BIOCOOR yasabye iri tsinda, gushyira mu bikorwa ubumenyi bakuye aha

Photo:Muramira Espoir/NMC ushinzwe guhuza ibikorwa bya Nyungwe n’abayituriye muri Nyamagabe na Karongi , yasabye iri tsinda kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima na bo bihereyeho

Photo:Umukozi w’akagali ka Rugogwe ushinzwe imibereho y’abaturage, yashimiye cyane ubuyobozi bwa BIOCOOR buba bwarateguye iki gikorwa hagamijwe guhugura abaturage

Photo:Bishimiye uru rugendo-shuri bavuga ko ibyo bigiyemo bagiye kubishyira mu bikorwa

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *