Bamwe mu babyeyi bavuga ko impamvu abana babo bakora imirimo ivunanye ari uko ari abakene bakaba batababonera ibyo bakeneye byose bigatuma bajya kwishakishiriza ngo babone aho bakura amafaranga yo kwigurira ibyo bakeneye nk’uko bamwe mu babyeyi babivuga.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko utuye mu mudugudu w’ Agasharu, akagali ka Rukira, mu murenge wa Huye w’akarere ka Huye, avuga ko umuryango we ubona ibyo kurya ari uko yaciye inshuro. Ati: “Mfite abana batatu, babiri nibo biga mu mashuri abanza. Ntunzwe no guhingira abaturage kugirango mbone ibyo gutunga umuryango wanjye. Ntabwo naba nahingiye amafaranga 1000frws, ngo nyahe Umwana ayaguremo imyenda cyangwa inkweto ubundi ngo yicwe n’inzara. Abana bajya gushakisha aho bakura amafaranga y’ibyo bakeneye bakabyigurira.”
Akomeza avuga ko imwe mu mirimo aba bana bakora ari ukwahirira amatungo y’abaturanyi, kuvomera amafaranga aho barimo kubaka cyangwa gutunda amatafari.
Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko we avuga ko imibereho mibi ariyo yatumye abana be bakora imirimo ivunanye kuko mu bana barindwi afite barimo bane bakagombye kuba bari mu ishuri, bose ntibiga.
Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Nubwo amafaranga y’ishuri ari 1000frws, ntabwo ariyo shingiro ry’uko Umwana yakwiga. Ntekereza ko mu mezi atatu agize igihembwe naba narayabonye, ariko ikibazo ni imyambaro y’ishuri n’amakayi. Kubera ko ntabibona, abana bajya gushakisha amafaranga bakagura ako gakabutura ko kwambara mu rugo nanjye nkabashakira icyo kurya kuko n’umugabo wanjye nta kazi agira uretse guhingira abakire iyo yabonye aho ahinga atanahabona kandi ubwo turaburara.”
Akomeza avuga ko bigoye ko Umwana uturuka mu muryango utishoboye ubarizwa mu kiciro cya mbere yarindwa imirimo ivunanye, kuko nubwo atamwohereza kuyikora yajyayo ubwe. Ati: “Nubundi bajyayo ntabohereje, ariko iyo babonye bakeneye ikintu runaka kandi ntafite ubushobozi bwo kukibagurira bajya gushaka amafaranga bakakigurira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rukira Umutoni Christine, yavuze ko badashobora kurebera umuntu uwo ariwe wese wakoresha Umwana imirimo ivunanye.
Ati: “Dukorana n’inzego zitandukanye mu kurengera abana no kubarinda imirimo ivunanye mu bukangurambaga buhoraho. Kwigisha ni uguhozaho kuko dukangurira ababyeyi kudkoresha abana imirimo ivunanye cyangwa kubohereza kuyikora kuko ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana, ntabwo abana aribo bishakira imibereho.”
Murwanashyaka Evaliste, ashinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamiryango CLADHO ifite mu nshingano guharanira uburenganzira bw’umwana. Yabwiye Rwandanews24 ati: “Amikoro macye uko yaba ameze kose si ayo gushyira Umwana mu kaga. Abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko ntibemerewe gukora cyangwa kwimenyereza ku mirimo y’ubwubatsi nk’uko bamenyerezwa gukora indi mirimo yo mu rugo, kuko ari imirimo ibazahaza. Abayibakoresha bagomba guhanwa n’itegeko kandi ababyeyi nabo bagafata inshingano zo kubonera abana iby’ibanze, abana ntibemerewe gutunga amafaranga kuko nta n’icyo bafite cyo kuyamaza.”
Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo ya 218 ivuga ko umuntu wese ukoresha umwana imirimo ivunanye, gutoteza cyangwa kujujubya Umwana, ubikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) ku geza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ry’amafaranga kuva ku bihimbi ijana (100 000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300 000).