Uyu mucuruzi yari yarahawe imyaka ibiri ngo azabe atakinjiza izi pulasitiki, ariko yongeye gusanganwa depo yazo
0 0
Read Time:2 Minute, 41 Second

Mu igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA) mu rwego rwo guca ibikoresho bya plastiki bikoreshwa inshuro imwe, cyatahuye ububiko bw’ibikoresho bya plastiki bingana na toni eshanu mu mujyi wa Kigali nk’uko yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Mata 2023.

Umucuruzi Maniraguha Alexandre wari uzanzwe azana amacupa ya Pulasitike yari yarahawe imyaka ibiri, ariko avuga ko yamubanye mikeya bityo tukaba twari twabifungiye muri iyi Kontineri kugira ngo duhagarike kubicuruza

Agira ati: “Igihe twahawe cyatubanye gito bituma ibyo twari dufite mu bubiko bitarangira twandikira REMA tuyisaba ko yatwongerera igihe ntitwasubizwa duhita tubifungirana hano muri Kontineri,ibi bikoresho byaraduhombeye kuko imyaka ibiri baduhaye ntabwo twari kuba tubirangije”.

Uyu mucuruzi yari yarahawe imyaka ibiri ngo azabe atakinjiza izi pulasitiki, ariko yongeye gusanganwa depo yazo

Yakomeje avuga ko batunguwe nuko ibyo bikoresho bari bafite mu bubiko bibujijwe gucuruzwa kandi byinjira mu gihugu byari byasorewe ndetse na REMA yasinye ku mpapuro twabiguriyeho, twagiranye inama na REMA igihe kinini ariko nta kintu kizima cyavuyemo.

Turasaba ko mu gihe hafashwe umwanzuro kandi hari ibitararangira gucuruzwa hajya habaho gutanga izindi nzira zakoreshwa, kugira ngo umucuruzi atagwa mu gihombo kandi yatangaga imisoro neza, bityo habonetse inzira nziza ikaba yakubahirizwa

Beatha Akimpaye ushinzwe ishami ry’iyubahiriza mategeko arengera ibidukikije muri REMA kuva muri 2008 Leta yahagaritse amashashi kwinjira mu gihugu kubera ingaruka bigira mu kwangiza ibidukikije birimo urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibikoresho bya pulasitiki bijugunywa ahabonetse hose byangiza ibidukikije

Nyuma y’ubushakashatsi bwagiye bukorwa basanze atari amashashi gusa afite izo ngaruka mbi, ahubwo n’ibikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe nabyo byangiza ibidukikije.

Muri 2019 nibwo havuguruwe rya tegeko ryari ryagiyeho muri 2008 hongerwamo na pulasitike ikoreshwa inshuro imwe, ubu rero tukaba turi mu gikorwa cyo kureba ko iryo tegeko rirmo kubahirizwa.

Agira ati: “REMA ikora ubugenzuzi umunsi ku wundi binyuze muri rya shami mpagarariye tujya mu masoko mu mabutike atandukanye ndetse naho bacururiza hose kugira ngo turebe ko ntawe urenga kuri rya tegeko, niyo mpamvu ibi mubibona hano kuba byafashwe muri bwabugenzuzi kuko barennze ku mategeko kandi agomba kubahirizwa”.

Amakarito apakiyemo ibikoresho bya pulasitiki

Ntabwo REMA ikora ubugenzuzi gusa ahubwo ikora n’ubukangurambaga, bityo bikaba bigaragara ko abantu babimenyeshejwe, kuko itegeko rivugururwa muri 2019 abacuruzi bahawe igihe cy’amezi atatu cyo kumara ibyo bafite mu bubiko birumvikana ko atari ibintu byabatunguye nkuko numvise babivuga.

Hanyuma ababikoraga nk’uruganda batandukanye na bari babifite mu bubiko, bo bahawe igihe cy’imyaka ibiri bikaba byarangiye. Bityo rero aba mwabonye turahorana kuko mu bikorwa byacu byose baba babirimo.

Ubugenzuzi kuri iri tegeko ntabwo bukorwa na REMA gusa, kuko hari inzego z’ibanze hari Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), hari RICA, hari Police y’igihugu (RNP) ndetse nabo kuri gasutamo bityo rero abo bose duhuri hamwe mu kubahiriza iri tegeko.

Pulasitiki zangiza ubutaka zikanahumanya ikirere

Turasaba abacuruzi gukurikiza itegeko ryasohotse muri 2019, ikindi tubakangurira kwirinda ibihombo ku giti cyabo kandi birinda no guhombya igihugu,kuko iyo afunze kandi yatanga umusoro ubwo Leta nayo iba ihahombeye.

Aba bacuruzi bafatiwe pulasitike zikoreshwa rimwe zikajugunywa zari mu bubiko bavuga ko bahombe hagati ya miliyoni 30 ndetse na miliyoni 25, ariko ibyo bari bagifite mu bubiko byo babihaye agaciro ka miliyoni 5 z’igihombi.

Uwarenze ku mabwiriza yahawe na REMA ahabwa ibihano bitegenywa n’itegeko
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
100 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *