0 0
Read Time:4 Minute, 12 Second

Na Byukusenge Annonciata

Muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha ubukungu, guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gihe cy’imyaka itanu izaba yahanze imirimo igera kuri miliyoni 1.25, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri cyiganje mu rubyiruko n’abagore nk’uko byagaragaye mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, ko urubyiruko n’abagore bangana na 41% bari mu kigero cyo gukora ari abashomeri.

Igipimo cy’ubushomeri hagati y’abagore n’abagabo bafite imya 16 kuzamura, aribyo bita (Employment rate mu ndimi z’amahanga) ni igipimo cy’ abafite akazi ugereranije n’ abaturage bafite imyaka 16 kuzamura. Naho ibyo mu ndimi z’amahanga bita (Youth in NEET) ni   ikigereranyo cy’ urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 kugera kuri 30 batari kwiga, bari mu kazi kandi batari mu mahugurwa ku bahungu n’ abakobwa.

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryo muri Kanama 2022, ryagaragaje ko abagera kuri 41% by’abagore bari mu myaka yo gukora batari bari mu kazi, mu ishuri cyangwa mu bigo by’amahugurwa.

Chart: Byukusenge Annonciata. Inkomoko: LFS Dataset, 2021 & 2022 (NISR)  

Aba ni abafite imyaka iri hagati ya 16 na 30 aho ibyavuye muri iri barura bigaragaza ko ijanisha ryiyongereye mu myaka itanu ishize kuko nko mu 2018 bari 40,8 ku ijana ugereranyije na 23,9% by’ab’igitsina gobo.

Mu Ntara y’Iburasirazuba Akarere ka Bugesera gaherereyemo, iri janisha rihagaze kuri 43, 1% mu gihe ku bahungu ari 34, 5%.

Iyi raporo ntabwo yerura ngo isobanure niba aba bose ari abashomeri.

Mu bagore n’abakobwa batuye mu Murenge wa Nyamata wo mu Karere ka Bugesera baganiriye na Forefront Magazine, bagaragaza ko harimo abatari mu kazi kubera ko barangije kwiga ariko bakaba batarabona akazi, abatarage mu ishuri n’ abacikirije amashuri.

Uwimana Jeannette ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, avuga ko atagira akazi kamwinjiriza amafaranga kubera ko yize akagarukira mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Ati: “Mama na Papa babanaga mu makimbirane kubera ko papa yari umusinzi mama nawe akora umwuga w’uburaya. Baratahaga bakarwana, abana tukabura umutekano hakaba nubwo natwe papa adukubita. Byarandambiye mbona ubushomeri bumereye nabi, nza mu mujyi I Nyamata, ariko ubusanzwe iwacu ni mu murenge wa Musenyi.”

Bamwe mu babyeyi b’abagore bo mu murenge wa Nyamata, bavuga ko ubushomeri bwiganje mu rubyiruko n’abagore bukabije mu karere ka Bugesera.

Chart: Byukusenge Annonciata. Inkomoko: Rwanda Labor Force Survey, 2021& 2022 (NISR)

Ati: “Tutagiye kure, hano mu isoko rya Nyamata usanga higanje urubyiruko rudacuruza, ahubwo rwirirwa ruhagaze cyangwa bazenguruka mu isoko gusa.  Njyewe nzi abana b’abakobwa benshi badafite akazi kandi barize. Ibaze rero abatarize uko byifashe kuko n’akazi ko mu rugo basigaye babaza niba umuntu byibura yarize amashuri atatu yisumbuye.”

Si mu rubyiruko gusa higanje ikibazo cy’ubushomeri kuko abagore nabo bavuga ko bugarijwe n’ubushomeri ndetse bamwe byatumwe bagirana amakimbirane n’abo bashakanye nubwo badafite imibare y’ingo zibana mu makimbirane kubera ubushomeri.

Gahongayire ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko. Avuga ko ubushomeri mu bagore n’abakobwa batuye mu karere ka Bugesera ari munini kuburyo bigaragarira buri wese uhatuye.

“Ntuye mu murenge wa Nyamata, akagali ka Nyamata Ville. Hari abana benshi batagira aho babarizwa kandi harimo n’abize. Abenshi bavuga ko batigeze bakandagira mu ishuri kubera ubukene bwo mu miryango bakomokamo. Abagore bo byikubye kabiri kuko nyuma y’uko ari abashomeri banabanye nabi n’abagabo babo kubera ko babacyurira kutagira icyo binjiza ngo bafashe abagabo mu kuzamura iterambere ry’ingo zabo.”

Mu kiganiro Forefront Magazine yagiranye n’umugenzuzi Mukuru w’ihame ry’uburinganire Madame Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko atari umwihariko w’akarere ka Bugesera, ahubwo ko hirya no hino mu gihugu usanga hakiri abagore badafite imirimo ibyara inyungu bakora bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ati: “Nibyo imibare y’ibyavuye mu ibarura igaragaza ko 41% by’urubyiruko rw’abagore ruri mu gihe cyo gukora rutari ruri mu mirimo igira icyo ibinjiriza cyangwa mu ishuri. Ibi biterwa nuko hari urubyiruko rwabuze amahirwe yo kwiga biturutse ku makimbirane yo mu miryango, abandi ntibafite icyo bakora kubera ko badafite amikoro yo gushora imari mu bikorwa runaka, hakiyongeraho ko hari aho ihame ry’uburinganire ritumvikanye neza ugasanga hari aho bagihezwa. Ibi nibyo dushyizemo imbaraga kugirango tumenye impamvu yabyo kandi dufatanyije n’inzego zitandukanye dushishikariza abagore kwibumbira hamwe.”

Akomeza avuga ko nubwo bimeze gutya hari intambwe imaze guterwa kuko hari abagore bafashijwe kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye harimo n’iby’ubucuruzi bwiganjemo abagore.

Ati: “Ni urugendo, ariko turakomeje. Turashishikariza abagore kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kugirango igihe habonetse ubufasha bubagereho kuko ntabwo dufasha umuntu ku giti cye. Ikindi ni uko iyo bari mu matsinda bitabira gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki, kandi ababikoze byabafashije kwiteza imbere bamwe muri bo ni barwiyemezamirimo.”

Muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha ubukungu, guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gihe cy’imyaka itanu izaba yahanze imirimo igera kuri miliyoni 1.25 million, naho buri mwaka hakazajya hahangwa imirimo 250,000 kandi umwihariko ukazaba ari uwo guha amahirwe urubyiruko n’abagore kugirango bafashwe kuva mu bushomeri.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *