0 0
Read Time:1 Minute, 47 Second

Abakorera n’abaturiye isoko rya Muyogoro bavuga ko babangamiwe n’amazi ava ku mabati kubera ko atuma badacuruza mu gihe cy’imvura naho abarituriye bakavuga ko abasenyera kandi ryari ryarahawe ikigega cyo kufata amazi ngo kibafashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ariko cyangiritse kitarashyirwaho umureko.

Abacururiza muri iri soko riherereye mu kagali ka Muyogoro, umurenge wa Huye, akarere ka Huye bavuga ko iyo imvura iguye bahita banura ibicuruzwa byabo.

Umugore ucuruza imboga muri iri soko yagize ati: “Abantu bafite ibibanza byo ku mpande baragowe kuko iyo imvura iguye baranyagirwa n’ibicuruzwa byabo bikanyagirwa. Barahomba kuko bahita bataha bitewe nuko buri wese igira ikibanza cye acururizaho kandi ntiwamutiza nawe washtyizeho ibyawe.”

Umwe mu bafite ikibanza cyo ku ruhande ahanyagirwa, aganira na Forefront Magazine yavuze ko bifuza gufashwa guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko ikigega bahawe ngo kibafashe kitigeze kijyamo amazi kubera kutagira umureko.

Ati: “Nkurikije igihombo ngira iyo imvura intera kandi bahora batubwira ngo tugomba gukurikiza ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, tukaba twarahawe ikigega gifata amazi kigashwanyagurika nta mureko kigiyeho, mbona ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ari njyewe zirimo kugaragariraho.”

Iki kigega bagihawe ngo gifate amazi ava ku gisenge cy’iri soko, ariko cyashaje kitagiyeho umureko

Akomeza avuga ko amazi ava ku gisenge cy’irisoko abangamiye n’abarituriye kubera ko amanukana imbaraga nyisnhi umuvu wayo ukaruhukira mu nzu ziri munsi y’umuhanda.

Ati: “Ikibazo gikomeye cyakurikiyeho ni uko imyanda yose bakubuye mu isoko bayijugunya muri iki kigega kuko kirarangaye. Nk’ ubu ni uko imvura itaguye, ariko iyo yaguye haba hari umunuko uturuka ku myanda yaboreye muri iki kigega.”

Mu kiganiro Fofrfront Magazine yagiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye Bwana Migabo Vital, yavuze ko bagiye kubikurikirana iki kibazo kigakemuka.

Ati: “Tugiye kureba ubufatanye bukenewe icyo kigega kibe cyasanwa ndetse n’izindi ngamba zabafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Imwe muri izo ngamba harimo n’ibigega bifata amazi ava ku nzu, ariko ikigega cyashyizwe kuri iri soko cyangiritse kitarakoreshwa.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *