By Jeanne Françoise UMUMARARUNGU
Minisitiri w’ibidukikije Madame Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko abantu bakwiriye gufata ibikoresho bitagikoreshwa birimo n’imyenda bigasimbuzwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
U Rwanda rumaze imyaka myinshi rushyizeho gahunda yo guca amasashi, pulasitike n’ibindi bikoresho bitabora mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ibi bigerwaho hakumirwa ingaruka pulasitike n’amasashi biteza. Gusa kuri iki kibazo hari bamwe mu baturage bavuga ko bigoye kuba amashashi na pulasitike byacika burundi kuko ngo ibyo gupfunyikamo bikiri bike, bagasaba ko babyegerezwa.
Eric (izina twamuhaye) yagize ati: “ Niba waguze ikintu cya 150Frw ukagura icyo gupfunyikamo cya 100frw,biba ari igihombo kuko icyo gupfunyikamo kiba gihenze kurusha icyo wahashye. Babanze bakore ibyo guhahiramo bihagije nibyo bizatuma bihenduka.”
Undi na we twaganiriye yagize ati:“ Biragoye kuko ubu ibikoresho bitari amashashi cyangwa pulasitike biracyari bike n’imyumvire ya benshi ntirahinduka.”
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko mu rwego rwo kurengera ibidukikije, abantu bakwiye kujya bafata bimwe mu bikoresho bitagikoreshwa nk’imyenda, bigasimbuzwa.
Yagize ati:“ Ibikoresho bya pulasitike bimwe na bimwe tubikoresha kubera kwanga guhinduka. Hari ibikoresho dushobora kubaho tutabikoresheje. Ntabwo ari ngombwa ko umutobe uri mu kirahure, wakoresha umuheha wa pulasitike.”
Na none yagize ati:“Niba ushaka icyo guhahiramo, dushobora kunagura ibikoresho byashaje tutagikoresha mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ushobora gufata umutaka wawe, umupira cyangwa ipantalo byashaje, ukabidodesha ukabikoramo agakapu ko guhahiramo. Abafite imodoka mushobora kwitwaza indobo yo guhahiramo ntabwo ari ngombwa ko baguha mu ishashi kuko ibi bizadufasha kurengera ibidukikije dukoresha n’amafaranga make.”
Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe. Iri tegeko ryahaye imyaka ibiri inganda zikora ibinyobwa bitandukanye nk’amazi n’imitobe yo kuba zabonye ubundi buryo busimbura pulasitiki. Icyakora, imyaka ibaye ine bitaragerwaho nubwo hari zimwe mu nganda zateye intambwe itanga icyizere ko bishoboka.