Abanyamakuru n'abayobozi biyemeje gutahiriza umugozi umwe bagateza imbere umuturage
0 0
Read Time:2 Minute, 9 Second

Na Byukusenge Annonciata

Abayobozi ku rwego rw’uturere tugize Intara y’Amajyepfo nyuma yo kuganira n’itangazamakuru rihakorera biyemeje gutahiriza umugozi umwe aho kwitana ba mwana ku mikorere n’imikoranire yabo.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa gatanu mu kiganiro bagiranye mu karere ka Huye, ku bufatanye na komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gukorera umuturage.

Ndekezi Jean Pièrre ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro. Avuga ko imbogamizi bajyaga bahura nayo ari uko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze budatanga amakuru kandi baba babazwa uko imibereho y’umuturage yazamuka ikarushaho kuba myiza.

Ati: “Mbere y’uko tuganira n’abayobozi, twajyaga tubasaba amakuru ajyanye n’inkuru twakoze bakayatwima bamwe bakavuga ko tugamije kubatega imitego. Hari n’abandi batwihoreraga ntibagire icyo bavuga ugasanga rimwe na rimwe hari abanyamakuru baterana amagambo n’abayobozi. Ariko nyuma y’ibiganiro twagiranye turizera ko imikoranire igiye guhinduka buri ruhande rugashyira mu bikorwa ibyo rwasanze rugomba gukosora.”

Intego y’ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi bashinzwe imiyoborere myiza mu turere 8 tugize iyi Ntara, biri mu rwego rwo guha imbaraga itangazamakuru ryegereye abaturage kandi rikorera abaturage by’umwihariko radiyo z’abaturage ‘Community radio’ kugirango zirusheho gukora kinyamwuga kandi zikorere abaturage nk’uko biri mu ntego zabo.

Irakuzwa Aime Patrick, ni umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyamagabe. Avuga ko mbere yo kuganira n’abanyamakuru bajyaga bumva ko bagenzwa no kureba ibitagenda gusa.

Ati: “Ubusanzwe hari hari ukwikekana hagati y’abanyamakuru n’abayobozi kuko akenshi bavugaga ibitagenda gusa. Nk’uko babigaragaje, hari ubwo Babura uwabaha amakuru kubera impamvu zitandukanye hakaba n’ayo bashakira kuri website z’uturere bakayabura, ariko ubu byose bigeye gukosorwa ku mpande zombie nk’uko twabyiyemeje. Icy’ingenzi ni uko tugiye gutahiriza umugozi umwe tugakorera umuturage.”

Abanyamakuru n’abayobozi biyemeje gutahiriza umugozi umwe bagateza imbere umuturage

Akomeza avuga ko hashyizweho uburyo buhuza abayobozi n’itangazamakuru byafasha kurushaho, kuko bajya basangira amakuru atandukanye kandi ku gihe n’ibyo kudashirana amakenga bikavaho.

Mukankusi Philomène, ni umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO. Avuga ko impamvu bateguye ibi biganiro ari ukugirango abayobozi n’abanyamakuru bicarane basase inzobe barebere hamwe icyateza umuturage imbere kuko bose ariwe bakorera.

Ati: Twatekereje kubahuza ngo baganire kandi twizeye ko bizatanga umusaruro bakareka kwitana ba mwana kuko bose bakorera umuturage. Turizera ko nyuma y’ibi biganiro bagiranye, abashinzwe imiyoborere myiza bazahuza abanymakuru kugirango barebere hamwe icyo bakora kuko bose bemeranyije ko bashishikajwe n’iterambere ry’umuturage.

Ibi biganiro byateguwe na komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza n’Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *