0 0
Read Time:2 Minute, 58 Second

By Christophe Uwizeyimana

Ku wa 24 Werurwe 2023, mu karere ka Huye hasojwe gahunda y’inyigisho zihariye z’iminsi 2 zagenewe abafite ubumuga mu rwego rwo kubongerera ubushobozi no kubafasha gutinyuka kugira ngo babashe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu nk’abandi banyagihugu kuko na bo bashoboye.

Bamwe mu bafite ubumuga bari bitabiriye iyi gahunda bavuga ko yabakanguye bityo bakaba bagiye kuba umusemburo w’ibyiza aho batuye bahereye kuri bagenzi babo bahuje ibibazo.

Uwitwa Ingabire Pascasie ufite ubumuga bw’ingingo wari watabiriye iyi gahunda yavuze ko abafite ubumuga kenshi usanga bitinya bamwe bakumva ko ntacyo bamara mu iterambere ry’igihugu nyamara atari byo.Yagize ati:’’Twahinduye imyumvire. Twiteguye kujya gufasha bagenzi bacu, tukabashishikariza kwitinyuka bagakora bakiteza imbere ndetse bakivana mu bwigunge bagashaka icyo bakora kugira ngo birinde ibyo gusabiriza no kwirirwa bateze amaboko ku bandi ahubwo biteza imbere.’’

Uwitwa Nirere Hélène ufite ubumuga bwo kutabona yagize ati:’’ Jye ni ubwa mbere mbonye inyigisho nk’izi zagenewe abafite ubumuga.Icyo nkuyemo ni ukumva ko nanjye ntagomba kuguma mu bwigunge,ngatinyuka ngahangana n’imbogamizi nahura nazo bitewe n’ubumuga mfite, nkiteza imbere ntaheranwe n’ubwingunge.’’

Umusaza witwa Ntibihangana Bernard na we ufite ubumuga bw’ingingo yavuze ko nubwo we ari mu za bukuru ariko abakiri bato bafite ubumuga badakwiye kwiheba no kwigunga. Ati:’’ Mu bafite ubumuga harimo abana bakiri batoya,bagifite imbaraga zo gushakisha, bashobora kwiga n’ibindi. Aba rero ni amaboko y’igihugu.Nanjye n’ubwo namugaye nkuze ariko hari icyo mbasha kwikorera kurusha uko nasabiriza.’’

Addis Rugira Kamanzi umwe mu bari bahagarariye ‘Love The Kids organization’ muri iyi gahunda y’umushinga wa ‘’LEAD’’ muri iki gikorwa,  yabwiye abafite ubumuga ko kuba bariho ari impano ikomeye badakwiriye gusesagura. Yagize ati:’’Imbuto ufite ikomeye ni uko uriho.Tera intambwe, numara kubona impamvu y’ubuzima,tinyuka.Umugisha urahari kandi byose birashoboka.Icyo bisaba ni ukwiyemeza.’’

Dr.Ange IMANISHIMWE,uhagarariye umuryango utari uwa Leta‘BIOCOOR’ imwe mubafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda, yavuze ko bahisemo ubu buryo bwo kwigisha abafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha kwitinyuka maze nabo bakaba umusemburo w’ibyiza aho batuye aho kuba umuzigo. Yagize ati:’’Turifuza ko gahunda yo kwigira abanyarwanda bose bashishikarizwa, igera no mu bafite ubumuga kugira ngo bagire ikintu bamarira imiryango yabo aho kwitwaza ko bafite ubumuga, bamwe ugasanga batunzwe no gusaba.Tugamije kubatinyura, hanarebwa ngo ni ibiki bakora, kugira ngo tugire abantu bafite ubumuga ariko bashobora kuba umusemburo w’impinduka mu by’ubukungu.’’

Gahunda y’inyigisho zihariye z’iminsi 2 zagenewe abafite ubumuga muri Huye, hagamijwe kubongerera ubushobozi no kubafasha gutinyuka yateguwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ‘BIOCOOR’, na  ‘LOVE THE KIDS ORGANISATION’ binyuze mu mushinga witwa ‘’LEAD’’[Leadership, Entrepreneurship and Accountability for Development]. Abafite ubumuga bahawe izi nyigisho zihariye z’iminsi ibiri barimo urubyiruko ndetse n’abakuze, bakaba basaga 30 baturuka mu mirenge inyuranye y’aka karere. Bitezwe ko ubu buryo bwo gutinyura abafite ubumuga buzagera no bindi bice binyuranye.

Amafoto:

Photo:Abahawe ubumenyi biyemeje kuba umusemburo w’impinduka aho batuye
Photo:Bamwe bavuze ko bari ubwa mbere bari babonye inyigisho nk’izi zihariye
Photo: Abafite ubumuga bavuze ko bagiye guhangana na zimwe mu nzitizi zibagonga ariko na bo bagaragaze ko bashoboye
Photo:Abafite ubumuga bagiranye ibiganiro mpaka bigamije kwagura ibitekerezo byabo
Photo:Bahawe inyigisho zubaka imitekerereze yabo
Photo:Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze. Ku ifoto i buryo : Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Butare,mu murenge wa Ngoma {ufite ikaramu mu ntoki}
Photo:Addis Rugira Kamanzi yabwiye abafite ubumuga ko kuba bariko ari impano ikomeye badakwiye gusesagura
Photo:Dr.Ange Imanishimwe (i bumoso) yabwiye abafite ubumuga ko bashoboye kandi na bo bashobora kuba umusemburo w’impinduka mu by’ubukungu

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *