By Christohe Uwizeyimana
Ku wa 25 Werurwe 2023, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ko hagiye gutangizwa ingamba z’igihugu zituma abaturage bivana mu bukene mu buryo burambye.
MINALOC yatangaje ko mu rwego rwo kurandura ubukene mu baturage, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’igihugu ituma abaturage bivana mu bukene hakagenderwa ku ngamba zemejwe n’Inama y’abaminisitiri ku itarikiya ya 1 Ugushyingo 2022. Izi ngamba ziteganya ko uretse ingo zifite ibibazo byihariye (abageze mu zabukuru batishoboye, incike, abafite ubumuga bukabije, abafite indwara zidakira, ingo ziyobowe n’abana), badafite aho bakura amikoro bazakomeza kwitabwaho na Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu mibereho yabo, abandi baturage bose bo bakaba bashishikarizwa gufata iya mbere mu kwiteza imbere no kwita ku mibereho myiza y’imiryango yabo.
Ingo zifite amikoro make ariko zifite abagize umuryango babashije gukora zihurizwaho ubushobozi buhari kugira ngo zive mu bukene mu gihe kitarenze imyaka 2. Gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda byabaye nyuma y’umuganda wa Werurwe 2023.
Iyi gahunda itangijwe nyuma y’inama zahuje Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere, abafatanyabikorwa ku rwego rw’intara basobanurirwa uko igiye gushyirwa mu bikorwa n’uruhare rwa buri ruhande cyane cyane umuturage ugiye kwivana mu bukene.
Iyi gahunda irimo impinduka zikurikira:
-Buri wese mu bagira uruhare mu kuvana abaturage mu bukene agira uruhare rugaragara guhuza imbaraga n’abandi hagamijwe gufasha umuturage kwivana mu bukene.
-Uruhare rw’umuturage ufashwa ni ingenzi cyane kuko ari nk’umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa nk’uko byari bimenyerewe.
-Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bose bakorera hamwe mu gushyiraho uburyo umuturage ufashwa yihuta kuva mu bukene.
-Ubufasha bukomatanyije bitewe n’ibyo abagize urugo bakeneye ngo bivane mu bukene bubahurizwaho ndetse bagaherekezwa kugira ngo kuva mu bukene byihute.