0 0
Read Time:1 Minute, 18 Second

Urubyiruko rusaga 500 rwo muri kiliziya Gatolika ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Africa ruteraniye i Kibeho ku butaka butagatifu mu rugendo nyobokamana rwabimburiwe n’ igitambo cya Misa gisoza inama ya 20 ya SECAM.

Uru rubyiruko rwibumbuye mu ihuriro ryitwa SECAM mu ndimi z’ amahanga, ni umuryango mpuzabihugu w’Abepiskopi Gatolika bo ku mugabane wa Afurika n’i Madagasikari.

Abakristu batandukanye bitabiriye uru rugendo nyobokamana, bavuga ko ari umwanya mwiza wo kongera gusabana n’ Imana no kwiyunga nayo.

“Uwamahoro, ni umukristu wo muri Diyoseze ya Gikongoro. Agira ati: Ntabwo buri gihe ngira amahirwe yo kuza gusengera i Kibeho hahuriye urubyiruko bagenzi banjye. Ni umunezero kuko n’ ibyo naje nshyize ku mutima gusengera, nizeye ko Umubyeyi Bikiramariya yabisubije.”

Uru rugendo nyobokamana ruje rukurukira inama ya SECAM yari imaze iminsi iteraniye mu Rwanda, ikaba yari ihuje Abekisikopi 100, Abapadiri basaga 200, nabo bakaba bari i Kibeho.

Baraka Antoine, yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuga ko ari ubwa mbere akandagiye ku butaka butagatifu.

Ati: “Kubona amagambo nakorrsha nshima Imana biragoye. Kuva navuka numvaga bavuga ko mu Rwanda hari ubutaka butagatifu kandi ko Imana ikora ibitangaza kuko Bikiramariya yahabonekeye abakobwa batatu. Nakuze nifuza kuzahasengera, ariko ngize imyaka 26 nibwo mpageze.”

Akomeza avuga ko atari yarigeze atekereza ko yahagera binyuze mu ihuriro ry’ urubyiruko, ariko kuribamo akifatanya n’ abandi nibyo byabaye inzira yo kugera i Kibeho.

Iyi nama ya SECAM iba inshuro imwe buri myaka itatu, yanatorewemo Umuyobozi wayo mushya muri Afrika.
Nyiricyubahiro Cardinal Ambongo wo mu gihugu cya Congo, niwe wongeye kugirirwa icyizere n’ Abepiskopi bagenzi be, bamutorera kongera kuyobora SECAM.


Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *