1 0
Read Time:5 Minute, 1 Second

Abantu benshi bajya bitiranya iterambere cyangwa ubukire bakabitwara nk’ibintu bigomba guturuka ku mafaranga menshi. Tutirengagije ko amafaranga ubwayo atajya aba menshi bitewe n’uyatunze, bituma abantu benshi bahora mu rugamba rwo kongera umutungo. Gutinya impinduka zishobora kuba mu gihe kizaza bitera benshi guhora bashakisha icyatuma ejo haba heza kurenza uyu munsi. Akenshi bahorana ibitekerezo by’impinduramibereho bifite icyerekezo cy’ubukire.

Igitangaje kandi kibabaje ni uko hari abantu usanga bafite akazi kabahemba neza ariko bakagorwa no kugira impinduramibereho mu buzima bwabo. Ibi bivuze ko kubona umushara mwiza atari ko kuwubyaza inyungu nziza. Usibye aba, hari n’abavuga ko bahembwa umushahara muto ariko bakarusha bamwe mu bahembwa ipinda gutegura ejo heza.

Imibereho n’uyibayemo byombi biba bifite impamvu ibitera kumera uko biri. Imibereho idashimishije ishobora kwibasira umuntu ititaye ku ngano y’amafaranga ahembwa cyangwa ikindi kintu cy’agaciro ahabwa nyuma yo gukora akazi runaka. Guhora mu bibazo by’imibereho igoye ku bantu bafite akazi n’iyo kaba gahemba make, kenshi bituruka ku myitwarire n’imikoreshereze yayo idahwitse.

Niba wiyumvamo ko uhembwa neza ariko ukabona uburyo ubayeho buri hasi y’abo wita ko binjiza make, gerageza urebe ikibitera kuko kukirwanya birashoboka. Twifashishije ibitekerezo by’abahanga mu byerekeye icungamutungo n’ikoreshwa ryawo mu buryo butanga umusaruro mwiza, tugiye kubereka inzira zabafasha gukora ivugururamibereho riganisha ku bukire kandi bidasabye igishoro gihenze cyane.

Kwiha intego zo gukora ibintu biramba

Abantu benshi batabyaza umusaruro mwiza ubushobozi bafite, akenshi babiterwa n’uko badafite intego zihamye. Intego nyazo ni intwaro nyakuri ifasha kugera ku cyo umuntu agambiriye. Izi ntego zigendana no gukora ibikorwa biramba aho gutakaza umwanya n’ubushobozi mu bintu by’akanya gato. Ibi bizagufasha kusobanukirwa neza impamvu urimo atakaza umwanya mu gikorwa runaka n’umusaruro kizabyara.

Tony Robbins umuhanga mu by’icungamutungo no kugira inama ba rwiyemezamirimo yemeza ko icyagakwiye kuranga ibikorwa biramba bya muntu ari ukwiha intego zihamye. Bitaba ibyo, ngo ukagumya guhuzagurika bigatuma ushobora kureka burundi ibyo wakoraga kandi bitarangiye.

Uyu munyamerika yemeza ko gushyira umutima ku ntego nyazo bifasha kugera ku gikorwa nyirizina neza. Uwiha intego ngo agomba kuzishyira ahantu hamufasha kuziteraho ijisho buri munsi kugira ngo zimwibutse icyo agamije.

Gukora ingengabihe y’intego wihaye

Umuntu akwiye gusobanukirwa uburyo butanga umusaruro mwiza bwo gukoreshamo amafaranga n’igihe bizatwara ngo atangire kubona umusaruro. Ingengabihe y’intego ifasha uwayihaye gukorera ibintu ku gihe gikwiye. Abatanga inama ku minshinga bavuga ko, uko rwiyemezamirimo mwiza yirinda kujya kure y’intego yihaye ari nako agomba kugendana ingengabihe yazo kugira ngo ahore yiyibutsa icyo agamije n’igihe cyo kugikora.

Guhanga umushinga uramba kandi ujyanye n’ubushobozi

Iyo umaze kwiyumvamo ko ufite intego n’uko wazikoresha, utekereza guhitamo umushinga wakora uhuje n’ubushobozi bwawe. Wirinda guhita utekereza umushinga usaba igishoro kinini, imisoro ihanitse n’ibindi bitwara amafaranga mu gihe ufite igishoro gito.

Abashora imari mu mishinga bagahomba mu gihe gito, akenshi baba bahisemo imishinga itajyanye n’amikoro bafite bityo ubushobozi bakarangirana no kugura ibikoresho ndetse n’imisoro. Mu gihe ufite ubushobozi buke gerageza guhitamo umushinga ukenewe bitewe n’aho utuye kandi ujyanye n’amikoro ufite.

Kumenya ahari intege nke no kuhakosora byihuse

Umuntu uharanira imibereho iganisha ku bukire agomba kumenya ahari icyuho kugira ngo abashe kuhashyira ingufu. Usibye kuba uyu ahora agenzura umushinga we, agomba no kugenzura icyuho kiri mu byo abona bityo akaba yahashora imari kugira ngo akizibe. Urugero: niba wumva abacuruzi bahora binubira kutabona ibisimbura amasashi nyuma yo kuyaca, ugomba kwibaza niba koko ayo masashi akenewe, nyuma ukabona gutekereza gushora imari mu cyayasimbura mu murimo yakoraga.

Gukorana umuhate kurenza undi wese

Iyo ibintu ari ibyawe, ugomba gushyiramo imbaraga kurenza abandi mukorana (igihe ubafite) kugira ngo bakurebereho. Niba umaze guhanga umushinga, ugomba gukora igishoboka cyose gituma urushaho gukura. Uzasanga umukire ufite gahunda, ahora atekereza akanakora ibishoboka byose ngo yagure business ye, uruhare rw’abo akoresha rukaza rwunganira ibyatangijwe na nyir’ibikorwa. Abahanga nka Confucius bavuga ko rwiyemezamirimo agomba guhanga icyo akunda kandi yumva ko azatakazamo intege ze n’umwanya we wose. Benshi mu bakire usanga ari bo batanga umusanzu wambere wo kubaka business zabo bityo abakozi bakunganira.

Kumva ko ntaho uragera n’iyo waba umaze kubona ibyo wiyemeje

N’iyo waba warageze ku byo wiyemeje byose, ntugomba guhagarikira aho ngo birarangiye. Kutanyurwa ni cyo kintu cy’ingezi kiranga umukire ushaka kongera ibyo yagezeho. Mu gihe ubonye ibyo ukora bizanye impinduka mu mibereho yawe, zirikana ko ibyo ukenera mu buzima bwa buri munsi nabyo birushaho kwiyongera. Ibi bizakurinda kwirara ahubwo uhore ushakisha ikirenze ku byo utunze.

Umuntu ufite ubutunzi agomba guhorana inyota yabwo kuko ari we uba azi uburyohe n’akamaro kabwo. Ntushobora kumenya ubwiza n’uburyohe bw’ikintu runaka mu gihe utaragitunga. Niyo mpamvu nyamukuru uwaryohewe nibyo atunze agomba kugira inyota yo kubyongera kuko aba yarabonye akamaro ko kubigira.

Ugomba kwagura ibikorwa

Iyo umushinga wabyaye umusaruro mwiza ugomba kwagura ibikorwa cyangwa ukawubyaza undi ubyara inyungu. Ikintu cyose kizima iyo gikuze kigomba kororoka, niyo mpamvu n’umushinga ugomba kwaguka ukagaba amashami. Urugero: Niba utangiye kogosha ufite imashini imwe, gerageza uyibyaze indi cyangwa nyinshi bityo uzagere no ku nzu yawe bwite wogosheramo (soloon) n’abakoresha za mashini zindi usanganwe.

Uko ubukire butagira iherezo ni nako umushinga utagira aho urangirira kuko ugenda wagura amashami ndetse ukabyazwa n’indi mishinga. Ibi ni byo bituma abakire batajya bicara ngo batuze ahubwo bahora baharanira kubyaza ibyo batunze umusaruro urenze uwo byatangaga.

Uko bavuga ngo “umwana apfa mu iterura”, bivuga ko ibintu bipfira mu ntangiriro kandi umuntu ukora adafite intego n’icyo agamije ntashobora kugera ku buryo kintu kirambye. Kwiha intego zo gukora ibikorwa bitanga umusaruro w’igihe kirambye bifasha ababikora kugera ku cyo bateganya mu gihe runaka.

Bitera agahinda kubona umuntu wigeze gukora akazi runaka ahembwa neza asigaye arambirwa n’iminsi kuko yakoresheje mu buryo butanoze cya gihembo. Bibaho ko iyo umuntu yabonye amafaranga uko angana kose atangira gutekereza uko ayakoresha, bitera ikimwaro iyo ayashoye mu bikorwa by’akanya gato nyuma agasigara amara masa.

Ntuzatungurwe no kubona uwo ukeka ko afite ubushobozi budahagije agenda atera imbere, ubwo aba yafashe ingamba zo gukoresha bike afite mu buryo buramba. Iki ni cyo gihe ngo abantu batazi gukoresha neza ubushobozi bafite barusheho kumenya kuburyaza umusaruro ukwiye w’igihe kirambye.

Christophe Uwizeyimana-ForeFrontMagazine

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
100 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *