Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yagejeje ku baturage bitabiriye Umuganda wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kurengera ibidukikije cyatangirijwe mu masangano y’akarere ka Nyamagabe, Ruhango na Karongi mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 Gicurasi 2024.
Soma ubutumwa bwose
Banyakubahwa Bayobozi b’inzego zitandukanye,
Bafatanyabikorwa,
Banyarwanda, Banyarwandakazi
Baturage b’Akarere ka Nyamagabe, Karongi na Ruhango
Muraho Mwese!
Mbanje kubashimira ko mwaje kwifatanya natwe kuri uyu munsi w’Umuganda rusange wo gutangiza Icyumweru cy’Ibidukikije mu Rwanda. Icyo cyumweru kibanziriza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wizihizwa buri mwaka tariki ya 5 Kamena.
By’umwihariko turashimira Ubuyobozi bw’Uturere twa Nyamagabe, Karongi na Ruhango twakoreyemo umuganda ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu gutegura uyu munsi.
Twishimiye ko twakoze umuganda wo guhanga no gusibura imirwanyasuri kuri iyi misozi ikikije amasangano y’imigezi ya Mwogo na Mbirurume bikora isoko ya Nyabarongo nayo ikagaburira isoko ya Nili ifatwa nk’umwe mu migezi miremire ku isi.
Umuganda w’uyu munsi rero ujyanye n’insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije y’uyu mwaka igira iti ‘Dusubiranye ubutaka bwangiritse, twongere ubudahangarwa turwanya ubutayu n’amapfa (Land Resotration, Desertification and Drought Resilience)”. Iyo ubutaka bwangiritse, hakiyongeraho amapfa, ahanini aterwa n’imihindagurikire y’ibihe, namwe murabyumva ko igikurikiraho ari ubutayu.
Iyi nsanganyamatsiko ifite ubutumwa buhamagarira buri muturarwanda, by’umwihariko inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa, amakoperative n’andi mashyirahamwe akorera mu Rwanda gusenyera umugozi umwe tukongera imbaraga n’imyitwarire ivuguruye mu bikorwa bigamije gufata neza no gusubiranya ubutaka bwangiritse, kurwanya isuri, gufata neza amashyamba, ibishanga, amasoko y’amazi, imigezi n’ibiyaga; kuko ari byo shingiro ry’ubukungu bw’Igihugu cyacu: niho dukura umusaruro w’ibidutunga n’ibyo dusagurira amasoko, bikaba n’isoko y’ imibereho myiza, ubukerarugendo, umwuka mwiza, n’ibindi.
Banyakubahwa, Bafatanyabikorwa,
Kuri uyu munsi dutangiza Icyumweru cy’Ibidukikije mu Rwanda ni umwanya wo kwishimira no kubakira ku byiza twagezeho mu myaka mirongo itatu ishize turangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu rugamba rwo guharanira iterambere rirambye, tubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Nyuma y’ihagarikwa rya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, aho twavuye ni kure, aho tugeze ni heza kandi aho tugana ni akarusho (Icyerecyezo/Vision 2050’’U Rwanda Twifuza).
Nyir’ amaso yerekwa bike:
- N’ubwo kuva mu 1956 kugera mu 1996 u Rwanda rwatakaje 65% y’ubuso bw’amashyamba, mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze ku ntego yo gutera amashyamba ku kigera cya 30.4% by’ubuso bw’igihugu;
- Kuva muri 2010 u Rwanda rwashoboboye gusana Hegitari zirenze 708,628 z’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zangiritse (ubutaka, amashyamba, ibishanga) binyujijwe mu mishinga irenze 44 ya Minisiteri y’ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho (REMA, RGF, RFA, Meteo-Rwanda, NLA). Aha twavuga nk’isanwa ry’igishanga cya Rugezi (2008-2010), Pariki ya Gishwati-Mukura muri 2020 yashyizwe mu murage w’Isi (UNESCO Biosphere Reserve ), Umushinga w’ Amayaga atoshye (Green Amayanga), Gicumbi Itoshye (Green Gicumbi), gusana igishanga cya Nyandungu ubu kifashishwa mu bukerarugendo mu Mujyi wa Kigali (Nyandungu Ecopark), tutibagiwe n’indi mishinga myinshi irimo gukorwa ubu harimo umushinga wo Kongera ubudahangarwa ku myuzure ku baturage baturiye uruhererekana rw’Imisozi y’ibirunga (Volcanoes Community Resilience Project (VCRP), Umushinga Ugamije Iterambere ry’Imijyi (Rwanda Urban Development Project (RUDP-II) n’iyindi;
- Intego u Rwanda rwihaye ku masezerano ya ‘Bonn Challenge‘ ni uko kugeza mu mwaka w’ 2030 tuzaba twasannye ubutaka n’amashyamba byangiritse ku buso bwa miliyoni ebyiri (ugererenyije bingana na 76% by’ubuso bw’Igihugu cyacu);
- U Rwanda ruri ku isonga mu bihugu byaciye ikoreshwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe cyane byagiraga uruhare mu kwangiza ibidukikije (ubutaka);
- Hashyizweho kandi inzego zihamye, ingamba, politiki n’amategeko yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe;
Kuri uyu munsi tuboneyeho gushimira byimazeyo abafatanyabikorwa n’imiryango mpuzamahanga badahwema gutera inkunga imishinga yo gusubiranya ubutaka n’amashyamba byangiritse no kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Banyakubahwa, Bafatanyabikorwa,
N’ubwo hari byinshi twishimira twagezeho, urugendo ruracyari rurerure mu rugamba rwo gusubiranya ubutaka n’amashyamba byangiritse.
Mu gihugu cyacu, iyangirika ry’ ubutaka riterwa ahanini n’isuri ituruka ku bikorwa by’ubuhinzi butita ku bidukikije harimo gukoresha nabi ifumbire mvaruganda, kwangiza amashyamba (cyane cyane gutwika amashyamba no kuyasarura ateze), ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butita ku bidukikije, hiyongereyeho ko n’igihugu cyacu ahanini kigizwe n’imisozi ihanamye.
Isuri ituruka ku iyangirika ry’ubutaka n’amashyamba kandi itera ihumana ry’imigezi, ibiyaga, ibishanga, bikadushyira mu kaga karimo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, imyuzure, amapfa ndetse n’indwara z’ibyorezo.
Banyakubahwa, Bafatanyabikorwa,
Kuri uyu munsi dutangiza Icyumweru cy’Ibidukikije mu Rwanda, turashishikariza abafatanyabikorwa bose, abikorera by’umwihariko ibigo by’imari, imiryango irengera ibidukikije, amakoperative ndetse n’ abanyarwanda muri rusange gushora imari mu bikorwa byo gusana no gukoresha neza ubutaka n’ibishanga, imigezi, ibiyaga no kubugabunga amashyamba, kuko Leta yonyine itabyifasha ngo bishoboke.
By’umwihariko muri iki Cyumweru cy’ibidukikije mu Rwanda, Uturere twose turashishikarizwa ibi bukurikira:
- Kongera imbaraga mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya isuri no gufata amazi;
- Ibikorwa bigamije gufata neza ubutaka no gusubiranya indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zangiritse; (ibishanga, imigezi, ibiyaga);
- Gufata neza amashyamba (cyane cyane kwirinda gusarura ateze/imishoro) gukoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije n’imbabura zirondereza ibicanwa;
- Gushimangira umuco wo kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’amasashe n’ibindi bikoresho byose bikoze muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe;
- Inzego zibanze zirasabwa kandi gushyiraho uburyo buboneye bwo gucunga imyanda;
Mu gusoza ndangirango nongere nti’’ Muri iki gisekuru cyacu ntidushobora gusubiza inyuma igihe ngo twongere ubuso bw’u Rwanda, ariko dushobora gufata neza amashyamba, gusana ubutaka bwangiritse tukabubyaza umusaruro w’ibidutunga ku buryo bukwiye, tukazaraga isi nziza abazadukomokaho.
Twese dufatanyirize hamwe, dusigasire umusingi w’ibyiza twagezeho dukesha ubuyobozi bwiza, dusane kandi tubungabunge umutungo kamere kuko ni Izingiro ry’Imibereho Myiza ya Muntu”
Nongeye kubashimira mbifuriza umunsi mwiza. Murakagira Nyakubahwa Paul Kagame watugejeje aha!
Mugire amahoro !