0 0
Read Time:2 Minute, 24 Second

Na Byukusenge Annonciata

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abangavu babyara imburagihe bakomeje kwiyongera kandi nabo ari abana bagikeneye kurerwa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 Ukuboza 2023 mu biganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye guhera ku Mudugudu mu karere ka Gisagara, ibi biganiro bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti “uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Gisagara bitabiriye ibi biganiro

Mukangarambe Christine, ni Umukuru w’Umudugudu wa Mareba, akagali ka Kibilizi, Umurenge wa Kibilizi. Avuga ko ikibazo cy’abangavu babyara imburagihe kimaze gufata indi ntera kuko hari imirenge ifite abana barenga 20 batewe inda mu gihe cy’ameze atanu ashize.

Ati “Muri Gisagara abana batwara inda z’imburagihe ni abakunda kujya gushaka akazi muri Kigali cyangwa abakunze kujya ku dusantere mu masaha y’umugoroba kandi ntacyo bagiye kuhakora.”

Mudugudu Mukangarambe akomeza avuga ko kugira aba bana b’abakobwa inama bishoboka, ariko badafite ubumenyi buhagije.

Ati: “Imbogamizi tugira ni amakuru y’uburyo twaganiriza abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko twese ntabwo twize ngo tube tubijijukiwe kandi n’abize bose siko bajijutse. Turamutse tubonye imfashanyigisho byadufasha.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Ihame ry’Uburinganire madame Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko ikibazo cy’ihame ry’uburinganire n’inda ziterwa abangavu biri mu byo bahagurukiye.

Ati: “Kuva muri 2019 twatangiye ubufatanye n’Intara y’Amajyepfo kugirango dusobanurire abaturage ihame ry’uburinganire. Si ibyo gusa kuko duhugura abayobozi mu nzego zitandukanye ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bagasobanurira urubyiruko kugirango abangavu bagire amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere birinde inda z’imburagihe.”

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali n’Imirenge bakiri inyuma mu mihigo bakanguriwe gushyiraho umwete no gusobanurira abaturage buri kimwe

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice, we avuga ko ubukangurambaga bukomeje kuko kwigisha ari uguhozaho kubera ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu ari ingaruka mbi z’ibintu bitandukanye.

Ati: “Tubona bihera ku burere budahagije abana baba barahawe, amahirwe bagombaga kubona batabonye nko kwiga. Ingaruka zabyo ni inda z’imburagihe kuko Umwana udafite uburere akomora mu muryango biragoye ko yagira indangagaciro ngo yitware neza. Ikigo gishinzwe ihame ry’uburinganire mu Rwanda kizwi nka Gender Monitoring officer (GMO), kidufasha muri uru rugamba kandi impinduka ziragaragara nubwo imibare y’abana babyaye imburagihe muri Gisagara ikiri hejuru.”

Akomeza avuga ko bahereye mu miryango kugirango ibanye mu makimbirane bayifashe kuyakemura, abadahugukiye guha abana uburere bukwiriye baganirizwe. Ibi ngo bikaba bizakomeza gushyirwamo imbaraga ndetse n’inshuti z’umuryango zikaba ziri muri ubu bukangurambaga.

Kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2023, abana 116 nibo babyaye imburagihe. Umurenge wa Mamba niwo ufite umubare munini kuko abana 25 muri uyu murenge babyaye imburagihe, ugakurikirwa n’umurenge wa  Gisubi ufite abana 17, Mugombwa 12, Muganza 8, Kibilizi 8, Mukindo7, Musha 7, Kansi 6, Kigembe 5, Nyanza 3 na Save 2.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *