1 0
Read Time:4 Minute, 51 Second

By Christophe Uwizeyimana

Nyuma yo guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama muri 2015, umunyarwanda Dr. Ange IMANISHIMWE agiye kujya muri Australia akomereze no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufata igihembo cy’Indashyikirwa yatsindiye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibikorwa by’Ingenzi wamenya kuri Dr Ange IMANISHIMWE

Muri 2012, Dr Ange IMANISHIMWE yashinze ikigo kibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kikanateza imbere abaturage cya BIOCOOP cyaje guhinduka umuryango utari uwa Leta BIOCOOR muri 2020. Uwo mwaka yahise abimburira abandi aba imfura ya Youth Conneckt ahembwa RwF 3,500,000 n’iyahoze ari Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2013 ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe, Dr Ange IMANISHIMWE icyo gihe warufite imyaka 27 yahawe umwanya abwira umukuru w’igihugu uko yifatanyije n’urubyiruko rugenzi rwe ngo biteze imbere bashingiye ku mahirwe ahari Umukuru w’Igihugu abwira inzego za Leta gukomeza kumufasha.

Uko Dr.Ange yahuye na Perezida Obama:https://www.youtube.com/watch?v=-L7otHxFHyw

Uyu mugabo ubu ufite imyaka 39 ntiyarekeye aho kuko yakomeje gukoresha imbaraga zose akusanya ubushobozi kugira ngo ikigo cye gitere imbere. Yakomeje guhangira imirimo urubyiruko aho yabaga akorera muri Pariki ya Nyungwe ayobora ba Mukerarugendo akorera ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB ariko mu gihe cy’ikiruhuko cye agakorera BIOCOOP. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu bihe bitandukanye yagaragaje ko umushahara yakoreraga yawugabanyaga urugo ndetse na BIOCOOP kugira ngo ateze imbere urubyiruko ruturiye Pariki ya Nyungwe hagamijwe guhindura imyumvire y aba Rushimusi, hashakirwa akazi abahoze ari abahigi, hanatezwa imbere ubuvumvu bw’umwuga kugira ngo habungabungwe ibinyabuzima biri muri iyi Pariki. Ibi kandi Dr Ange IMANISHIMWE yabifatanyaga no kwiga amasomo ku rwego ruhanitse (Masters) mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu mwaka wa 2015 Dr Ange yatsindiye kujya muri Program yashyizweho n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama (Mandela Washington Fellowship) aho yagiye guhugurwa mu masomo ya Politiki n’imiyoborere (Public Policy and Civic Leadership) muri imwe muri Kaminuza za Leta zikomeye yitwa University of California Berkeley. Agisoza ayo masomo, Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika White House byaramuhamagaye bimumenyesha ko Perezida Obama yashimishijwe n’ibyo yakoreye abaturiye Nyungwe akoresheje ubumenyi n’ibihaboneka. We n’abandi bajyiye guhura na Perezida Obama ariko we agira amahirwe yo guhabwa ijambo nawe I Washington DC aho yamubajije ikibazo ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, Perezida Obama afata iminota 15 yo gusubiza icyo kibazo. Nyuma y’ikiganiro na Perezida Obama Dr Ange na bagenzi bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA Madame Mathilde Mukantabana. Uyu mugabo yakomereje amahugurwa mu kigo cy’Abanyamerika kibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima The Nature Conservancy aho yayashoje agaruka mu rwamubyaye. Igihe yarakiri muri USA yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Yale muri Connecticut na Kaminuza ya Antioch muri New Hampshire ibyatumye hari urubyiruko rwa Amerika rumenya u Rwanda baza no kuhakorera ubushakashatsi. Amaze kugaruka mu gihugu yasubiye mu kazi muri RDB ariko impuguke bamenyanye zimugira inama yuko yashyira umwanya we wose mu guteza imbere ibyo yatangiye aho kuba umukozi wa Leta akaba umufatanyabikorwa wayo aho kuba umukozi akaba umukoresha. Yaje gufata umwanzuro arasezera byemewe n’amategeko ahita ahinduka umufatanyabikorwa mwiza wa Leta.

Muri 2016 yahise abona andi mahugurwa mu bihugu birimo Ubudage, Suwede, Ethiopia, Kenya, n’ahandi. Yashyize imbaraga mu gushakira inkunga n’Abafatanyabikorwa  Umuryango BIOCOOR ku buryo ubu afite abakozi 35 bahoraho akaba amaze gutanga akazi kadahoraho ku bantu 3200. Dr Ange yashinze kandi Ikigo gihugura abantu ku miyoborere yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Nyungwe Conservation Leadership Center), Ikigo  cya Nyungwe BioInnovation Center, ndetse n’ikigo cyakira kikanacumbikira ba Mukerarugendo cyitwa Nyungwe EcoVillage. Ibi byose yakoze byamuhesheje ko TROCAIRE imufasha kuzitabira inama mpuzamahanga ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima izabera muri Australia Brisbane mu kwezi gutaha kwa Kamena ikazahuza inzego zose ziturutse ku isi zifite aho zihuriye no gufata neza ibidukikije. Dr Ange kandi uyu mwaka yatoranyijwe mu bantu 18 ku isi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kubungabunga ibinyabuzima atsindira igihembo azahabwa na Kinship Conservation Fellows Program kizatangirwa mu Leta ya Washington muri Amerika nyuma y’igihe cy’ukwezi azamarayo kuva ku wa 29 Kamena kugeza 29 Nyakanga, 2025.

Dr Ange IMANISHIMWE afite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza, ihanitse, ndetse n’iyikirenga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ubu ni Umuyobozi Nshwingwabikorwa wa BIOCOOR akaba n’Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’Abaturage. Yavukiye mu Karere ka Nyamagabe Umurenge wa Tare akaba atuye mu Karere ka Huye. Yigisha urubyiruko kwigira no kwihesha agaciro arwereka ko aho rwifuza kugera heza hose bishoboka akitangaho urugero ukuntu yavukiye mu cyaro mu muryango ukennye ariko ko yaje kugira imbaraga zo kubyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga akabasha kuzamuka akagera kure hashoboka binyuze mu murimo unoze kandi uteza imbere umuntu abamukikije n’ibidukikije.

Photo:Dr.Ange IMANISHIMWE ni Umuyobozi Nshwingwabikorwa wa BIOCOOR akaba n’Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’Abaturage

Photo: Dr.Ange yagize uruhare mu guhindura imyumvire y’abangizaga ibidukikiye by’umwihariko mu nkengero za Parike ya Nyungwe

Photo: Dr.Ange asangiza ubumenyi abaturage mu byerekeranye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Photo:Abaturage by’umwihariko abaturiye Parike ya Nyungwe bamaze gusobanukirwa agaciro k’ibidukikiye

Photo: Umuryango BIOCOOR washinzwe na Dr.Ange uzirikana abanyamakuru b’indashyikirwa bakora inkuru zigamije kurengera ibidukikije

Photo:Dr.Ange nyuma yo guhugura abakiri bato azirikana ababa indashyikirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Izindi nkuru zerekeranye na Dr.Ange Imanishimwe wasoma:

1.https://theforefrontmagazine.com/dr-imanishimwe-launched-five-books-including-wildlife-management-outside-the-protected-areas/

2.https://theforefrontmagazine.com/bimwe-mu-biti-byatangiye-kwigaragambya-dr-ange/

3.https://theforefrontmagazine.com/recognizing-excellence-biocoor-honors-conservation-achievers-through-sports-and-arts/

4.https://theforefrontmagazine.com/biocoor-is-recognizing-the-friends-of-nature-conservation-around-nyungwe-national-park/

5.https://www.youtube.com/watch?v=HomZ1DwELqk&t=8s

6.https://www.youtube.com/watch?v=gkX6X2WyLqs&t=9s&pp=ygUTRHIgYW5nZSBpbWFuaXNoaW13ZQ%3D%3D

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

He is a Health, Science, and Environmental Journalist. Christophe Uwizeyimana is a journalist with over eight years of experience in health, science, agriculture, environment, and climate change reporting. He graduated in 2017 from the University of Rwanda's School of Business and Economics and has been a reporter and editor at Radio Salus since 2016. Key Achievements: Completed Radio and Audio Production Skills program (2018) with FOJO Media Institute and the University of Rwanda. Health Fellow for Excellence in Journalism (2023), organized by AGA Khan University, Kenya. Fellow of OFAB-Rwanda Journalists, specializing in agricultural biotechnology reporting. Awards: Winner and Best Radio Journalist in Rwanda in NTDs/WASH Media Awards 2024 Best Statistics Reporter (Radio Category) at Rwanda Data Journalism Awards 2024 Best Environmental Journalist in Southern Rwanda (2024) Health Reporting Winner at Rwanda Development Journalism Awards (2023). Health Award (2023) from ABASIRWA for reporting on HIV/AIDS. Overall Winner in Rwanda in Science Reporting at 2nd OFAB Media Awards (2023). Won the Second place in Radio Category in AFRICA in Science Reporting in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023. Best Environmental Journalist in Southern Rwanda (2022). Winner in Anti-Corruption Journalism Award (2022) from the Office of Ombudsman. Journalist of the Year (2018) in the Documentary Department at Radio Salus. Christophe is also an active member of Info Nile Journalists and Scientists' Coalition and the Rwanda Environmental Journalists' Organization. His dedication to impactful reporting has made him a recognized voice in Rwanda's media landscape.
Happy
Happy
100 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *