0 0
Read Time:2 Minute, 56 Second

Na Byukusenge Annonciata

Abatuye mu murenge wa Ruramba bavuga ko bamaze imyaka isaga itanu basaba ingurane y’ibyabo byangijwe n’imirimo yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, ariko ntibarayibona ndetse n’amabaruwa basabwe kwandika bazisaba ntabwo ubuyobozi bwayasubije.

Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2018 aribwo batangiye kwegerezwa ibikorwaremezo birimo amashanyarazi n’amazi. Abakoraga imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi birara mu myaka yabo barayirandura ngo babone uko bashing amapoto y’amashanyarazi, aya manini bakunze kwita taransifo, abandi bangirizwa insina, ibigori n’ ibiti by’imbuto.

Serusatsi Ildephonse ni umwe mu baturage bangirijwe ibyabo n’ikwirakwizwa ry’umuriro w’amashanyarazi. Aravuga uko byagenze kugirango babe bamaze imyaka itanu batarabona ingurane.

Ati:”Twabonye abantu barimo gushing amapoto y’amashanyarazi ariko ntabwo twari twigeze tumenyeshwa ko ibyo bikorwa bizanyura mu mirima yacu. Twabajije ubuyobozi butubwira ko twandika amabaruwa asaba guhabwa ingurane z’ibyacu byangijwe.”

Akomeza avuga ko icyo gihe uwari umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yari Munyentwari Alphonse. Amabaruwa ngo barayanditse, ariko bategereje ko babona ingurane baraheba.

Ati: Twabajije inshuro nyinshi ku karere, Umurenge ndetse n’ubuyobozi bwa REG twabugezeho, ariko ntabwo badusubije.

Mu ibaruwa Forefront Magazine ifitiye kopi zanditswe n’abaturage bangirijwe ibyabo n’imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi, zigaragaza ko abasaba ingurane ari abatuye ahashinzwe amapoto kuri linye ya Ruramba-Nyarugano-Giseke na Gabiro. Ibi bikorwa byakozwe hagati y’ umwaka wa 2018-2019.

Undi muturage ufite ikibazo cy’uko atabonye ingurane y’imyaka ye yangijwe, avuga ko abafite iki kibazo barenga icumi. Yagize ati: “Ubwo batugezagaho umuriro muri 2018 ntitwigeze tumenyeshwa ibirimo kuba cyangwa ngo ubuyobozi butwegere budusabe inzira y’ahazashingwa amapoto kandi ntabwo twari kubyanga kuko n’inyungu zacu. Ikitwemeza ko iyi ngurane barimo kwanga kuyiduha kandi tugomba kuyibona, ni uko ubuyobozi bwadusabye kwandika amabaruwa tugashyiramo n’ibyangijwe ngo bazaduhe ingurane, ariko tugategereza tugaheba kandi abangirijwe ibyabo nyuma bakaba barahawe ingurane abandi barabariwe ubu barazitegereje.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Kabari, Sebagenzi Theogene mu kagari ka Giseke gatuwemo n’aba baturage basaba ingurane, aganira na Forefront Magazine yavuze ko ikibazo cy’aba baturage akizi ndetse ko bakimenyesheje inzego zibakuriye ubwo byabaga, ariko atazi impamvu bigeze iki gihe batarahabwa ingurane.

Mu kiganiro Forefront Magazine yagiranye n’umukozi ushinzwe ubutaka n’ibikorwaremezo mu murenge wa Ruramba, Tuyisenge Felix, yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko bagiye kubikurikirana.

Ati: “Ntabwo icyo kibazo narinkizi kuko ntawakingejejeho, ariko ngiye kubikurikirana menye impamvu batahawe ingurane z’ibyabo byangijwe n’imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi.”

Tuyisenge akomeza avuga ko icyambere bagiye kubanza kugenzura ari uko aba baturage batagiranye amasezerano n’akarere mbere yo gushing ayo mapoto.

Ati: “Hari igihe iyo ibikorwa runaka bigeye kunyura ahantu, ubuyobozi buganiriza abaturage ibijyanye n’ibikorwa bigeye kubegerezwa bukabasaba ko batanga ubutaka ibikorwa bikahanyuzwa. Iyo bigenze gutyo ubuyobozi buha abaturage impapuro zikubiyemo ayo masezerano bakabisinyira ubundi ibyo bikorwa bikahanyuzwa. Rero ntabwo nzi niba Atari uko byagenze.”

Icyo aba baturage bavuga ko badasobanukiwe, ni uko abandi banyurijwe ibikorwa mu myaka yabo muri 2020-2023 bose barimo guhabwa ingurane, ariko bob aka barayimwe.

Ibi Tuyisenge yabisobanuye muri aya magambo: “Ubundi buri gikorwa kiba gifite umuterankunga uzakidushyigikiramo. Muri 2018 ntabwo nzi niba umuterankunga yari yaremereye akarere ko ibizangirika benebyo bazahabwa ingurange cyangwa niba ingurane itari irimo. Abo turimo kwishyura ubu, ni uko umuterankunga yatwemereye ko ibizangirika azabyishyura.”

Ikibazo cy’ingurane gikunze kumvikana abaturage bavuga ko ibyabo byangijwe n’imirimo y’ibikorwa runaka, ariko ntibahabwe ingurane.

Mu myaka hafi 30 ishize u Rwanda rwibohoye, gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage byavuye ku gipimo cya 2% bigera kuri 74.5%.

Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere NST 1 iteganya ko umwaka wa 2024 uzarangira abaturage bose 100% bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *