Na Christophe Uwizeyimana
Binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Jersey Overseas Aid (JOA) na Trocaire,ugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere abaturiye Parike y’igihugu ya Nyungwe, Impuzamakoperative ‘UNICOOPAGI’, imwe mu bashyira mu bikorwa uyu mushinga, ku ya 26 Kamena 2023, yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe kurasa ku ntego nyuma y’igihe kigera ku mwaka bizigama, bakanagurizanya bifashishije ikoranabuhanga. Abaturage bakorana na UNICOOPAGI muri uyu mushinga,bavuga ko bishimiye cyane uyu mushinga waje ugamije guhindura imibereho yabo aho guhugira mu kwangiza ibidukikije, dore ko iyo barashe ku ntego, amafaranga bakuyemo bayashora mu bikorwa by’iterambere.
Umukecuru witwa Mukamuyenzi Basile ufite imyaka 71, wo mu mudugudu wa Munini, akagali ka Rugogwe agira ati:’’Ibi by’ikoranabuhanga ndabishobora. Iyo hari akansobye ndeba umwana akabimfashamo.Ubu buryo buramfasha cyane.Iyo twizigamye, ugenda uyabarira, igihe cyagera ukanaguza. Ubundi ukagenda wishyura make make, ukiteza n’imbere. Hari igihe nigeze gupfusha itungo, baranguriza, ngura irindi tungo niteza imbere. Uyu mushinga watugiriye neza, ubu twarahugutse, turi kwiteza imbere.’’
Undi witwa Mukamugire Speciose yagize ati:’’Twatangiye umugabane umwe ari igiceri cy’100 ! Nyuma tuza kongera. Binyuze muri uyu mushinga, twaje gushishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga, none ubu bimeze neza cyane.Mbere tukiyatanga mu ntoki, amafaranga yaradusererezaga umuntu akaza akirirwa yicaye aha, amwe akabura,hakaba amanyanga,… ariko ubu ku ikoranabuhanga cyarakemutse.Nk’ubu turashe ku ntego tugiye gushishikariza n’abandi kujya mu matsinda.’’
Uwitwa Niyonsaba Emmanuel, wo mu mudugudu wa Munini,akagali ka Rugogwe mu murenge wa Uwinkingi, akaba umwe mu bahagarariye Amatsinda, agira ati:’’Mudusanze mu gikorwa cyo kurasa ku ntego. Uburyo wizigama ni ku ikoranabuhanga.Uyu mushinga ku bufatanye na UNICOOPAGI watubumbiye hamwe mu matsinda nk’abaturage bari hasi, baciriritse kugira ngo twiteze imbere.Aya mafaranga tuba tugabanye ntabwo ari ayo kunywera ahubwo ni ayo gushora mu bikorwa by’iterambere. Nk’ubu igihe cy’ihinga cyirage .’’
Nzirebera Fulgence,umukozi wa UNICOOPAGI wari wifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa cyo kurasa ku ntego mu mushinga ugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere abaturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe,yavuze ko muri uyu mushinga hashyizwemo ubu buryo bwo kubumbira abaturage baturiye Parike ya Nyungwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe kubongerera ubushobozi ndetse n’imibereho myiza.
Yagize ati:’’Mbere benshi bajyaga mu ishyamba rya Nyungwe gutora inkwi zo kugurisha no kwica inyamaswa ariko ubu twarabahuguye,tubigisha no kwizigama. Ubu baka inguzanyo bakigurira amatungo magufi, bakayorora akababyarira umusaruro. Ibi rero usanga bibafasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko n’iyo hagize inyamaswa ituruka mu ishyamba barayibungabunga, bagahamagara ababishinzwe bakayisubiza mu ishyamba.’’
Nzirebera kandi yasabye aba baturage kubyaza umusaruro ibikorwa by’uyu mushinga bakiteza imbere.
Kubitsa no kugurizanya hifashishijwe ikoranabunga, aba baturage babikorwa bifashishije za Telefone mu kubitsa no kugurizanya. Ibi kandi bunozwa ku bufatanye n’ibigo by’Ikoranabuhanga,Itumana n’Imari mu Rwanda.Amatsinda yo mu murenge wa Uwinkingi ashyira mu ngiro ibikorwa byayo abifashijwemo kandi n’abafashamyumvire bagera ku 10 bayakurikirana umunsi ku munsi.
Muri uyu mushinga uterwa inkunga na Jersey Overseas Aid (JOA) na Trocaire,ugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere abaturiye Parike y’igihugu ya Nyungwe, Impuzamakoperative ya UNICOOPAGI ikorana n’abaturage bagera ku 1.140 bibumbiye mu mtasinda 57 aho buri tsinda rigizwe n’abanyamuryango 20. Bizigama mu buryo bw’ikoranabuhanga. Iyi gahunda ikorwa buri cyumweru aho buri munyamuryango yizigama guhera ku mugabane umwe kugera ku migabane 5.Aha umugabane wa make cyane uba ari amafaranga 200. Iyo barashe ku ntego nyuma y’umwaka umuturage ashobora gucyura ari hagati y’ibihumbi 100 na 200.
UNICOOPAGI ni impuzamakoperative yashinzwe mu 1991, ikaba yanditse muri RCA. Kuri ubu ikorera mu karere ka Nyamagabe,Nyaruguru na Huye.Mu bikorwa byayo, yibanda cyane ku gihingwa k’ingano, ibigori ibirayi ndetse n’ibishyimbo. Igizwe n’amakorative 36 ateza imbere ibi bihingwa. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na UNICOOPAGI, umaze imyaka 3 ukorana n’abaturage baturiye Parike y’igihugu ya Nyungwe, aho watangiye muri 2020 ukaba uzarangira muri 2024.
AMAFOTO:
Photo:Kwizigama bifashishije ikoranabuhanga, byakemuye ikibazo cy’amanyanga n’ikimenyane mu gutanga inguzanyo
Photo:Itsinda riba rigizwe n’abagera kuri 20
Photo:Nzirebera Fulgence,umukozi wa UNICOOPAGI wari wifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa cyo kurasa ku ntego,yabasabye kubyaza umusaruro ibikorwa by’uyu mushinga bakiteza imbere
Photo:Akamwenyu ni kose kuri Mukamuyenzi Basile, umukecuru w’imyaka 71 nyuma yo guhabwa amafaranga ye binyuze kuri Telefone, nyuma y’umwaka wose yizigama
Photo:UNICOOPAGI muri uyu mushinga ikorana n’abaturage bagera ku 1.140 bibumbiye mu mtasinda 57
Photo:Buri Cynweru,mu kagoroba, abagize itsinda barahura bakizigama
Photo:Kenshi bitabira amatsinda bamaze gukika imirimo ku kagoroba
Photo:Aba baturage bafite intego yo kubyaza amahirwe uyu mushinga
Photo:Kwizigama no kugurizanya hifashishijwe ikoranabuhanga bibafasha guhindura imibereho bihuse
Photo:N’umudamu muri Uwinkingi asigaye akirigita Ifaranga
Photo:Iyo barashe ku ntego, batumira umu-Agent akababikurira amafaranga baba barizigamye mu buryo bw’ikoranabuhanga, bagahita bayatahana
Photo:Aba baturage amafaranga bagabanye, bayashora mu bikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi burimo ubw’icyayi, ibirayi,ingano, imboga n’ibindi