0 0
Read Time:1 Minute, 44 Second

By Christophe Uwizeyimana

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021, mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Buruhukiro, akagali ka Kizimyamuriro, mu mudugudu wa Kinaba, abaturage bafashe Inyamaswa yitwa Ifumberi yari yatorotse mu ishyamba rya Nyungwe yaje kona ingano aho kuyirya nkuko byagendaga kera, barayifata, bahamagara inzego zibishinzwe zirimo urwego rwa RDB ngo zize ziyifate ziyisubize mu ishyamba.

Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu zo kuri uyu wa 26 Gicurasi, aho abaturage ubwo bari mu kabande bakora, babonye iki gisimba kiri kona ingano zihinze hafi aho, bahitamo kugifata, ngo bagishyikirize inzego zishinzwe kubungabunga Parike ya Nyungwe.

Nyabyenda Dafrose, umugore umwe mu bafashe iyi nyamaswa waganiriye na The Fore Front, yavuze ko mbere, abaturage baturiye aka gace, iyo bafataga inyamaswa nk’iyi, bahitaga bayica bayirya. Ariko nyuma baje kwigishwa na RDB n’indi miryango yindi ishinzwe kurengera ibidukikije, babwirwa agaciro gakomeje k’ibinyabuzima by’umwihariko ibyo muri Parike, berekwa ko bisurwa na ba Mukerarugendo, bagasiga Amadovize mu gihugu, akifashishwa mu bikorwa by’iterambere muri rusanjye, akagirira n’umumaro by’umwirahiko abaturiye Parike.

Dafrose agira inama abantu bagifite imyumvire yo hambere, babona inyamaswa nk’iyi bakayisagarira bakaba bayirya cyangwa bakayica ko atari byo bakwiriye kubireka.

Yagize ati:’’Tugomba kubungabunga ibidukikije, tukamenya ko ibirimo bizatugirira umumaro, urabona ba Mukerarugendo, basiga amafaranga. Twumva ko natwe tugomba kubicunga neza kuko tuba turi kwiteganyiriza ejo hazaza, inyamaswa yaba itorotse ishyamba ivuye mu zindi , umuturage wese wayibona agakoresha uburyo abimenyesha inzego zo hejuru, bakayisubiza mu zindi.

Abaturage bo mu murenge wa Buruhukiro bakoze igikorwa cyo gufata iyi Fumberi yari yatorotse ishyamba, bageraga ku 10, bakaba barimo umugore witwa Nyabyenda Dafrose. Iyi nyamaswa bamaze kuyishyikiriza abakozi b’ikigo cya RDB bakorera muri Parike ya Nyungwe.

Parike ya Nyungwe ni ishyamba kimeza riri mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.Ririmo amoko menshi y’ibimera, amoko anyuranye y’inyamaswa ; agizwe ahanini n’inyoni n’ingunge. Iri shyamba cyimeza ni kimwe mu bigega by’amazi y’u Rwanda kuko ritanga hafi 60% by’amazi y’u Rwanda aho n’isoko y’uruzi rwa Nili iva muri iri shyamba.

Photo:Aba baturage bashimiwe igikorwa bakoze

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *