One Sad Pregnant Teenage Girl With Backpack Walking To School. Isolated On Color Background.
0 0
Read Time:6 Minute, 15 Second

Na Byukusenge Annonciata

Keza Sandrine (amazina yahawe Umwana-mubyeyi) ahetse umwana ufite amezi 18, kandi nawe ni Umwana. Akomoka mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza mu kagari ka Mpenge, afite imyaka 17 y’amavuko. Yabyaye imburagihe, nyuma yo gusambanywa akaba yaranakuyemo ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse n’umwana yabyaye arayimwanduza.

Keza abayeho mu buzima bumushaririye kuko adafite aho kuba araraguza aho abonye, ntagira akazi, detse n’ejo he heza hazaza avauga ko atahabona kuko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nk’uko abivuga.

Mu gahinda kenshi n’ikiniga ati: “Muri 2020 Covid-19 yageze inobafunga amashuri kimwe n’ahandi hose. Amashuri yongeye gutangira ababyeyi banyangiye gusubira mu ishuri bantegeka kuzajya nsigara ku rugo mu gihe bo bagiye guhiga/ gupagasa cyangwa gushakisha imibereho. Nyuma yaho natwise uyu mwana mpetse ababyeyi baranyirukana, mbibwira ubuyobozi mu mudugudu ntibwagira icyo bumfasha kuko ari inshuti n’iwacu, umuhungu wanteye inda aratoroka, ntangira ubuzima bwo kuraraguza aho mbonye.’’

Akomeza avuga ko nyuma yo kubyara yabonye inzara igiye kumwica n’umwana we ahitamo kwibera indaya. Akimara kujya mu yahise agira ingorane yandura virusi itera SIDA, ariko atinda kubimenya bituma ayanduza n’umwana yabyaye kuko yonsa.

Gatesi (izina ryahawe Umwana-mubyeyi) ni umwana w’imyaka 16 y’amavuko, aka akomoka mu murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze. Yicaye ku muhanda, akikiye uruhinja rw’amezi umunani arimo konsa.

Gatesi avuga ko kubyara imburagihe yabitewe n’imibereho mibi yagizwemo uruhare n’umubyeyi we (Nyina umubyara).

“Mama wanjye nakuze ariwe mbona tubana wenyine, ntabwo nigeze menya data umbyara. Ntaramenya ubwenge umugabo wese wajyaga uza mu rugo mama yambwiraga ko ariwe data. Maze kumenya ubwenge nibwo nasobanukiwe menya ko mama akora uburaya kandi aryamana n’abagabo batandukanye kuko bazaga mu rugo ndeba.”

Akomeza avuga ko iyo yo yabaga atagiye ku ishuri abo bagabo bazaga bakaryamana na nyina mu cyumba maze bo akabohereza gukinira mu baturanyi.

Ati: “Abagabo baryamanaga na mama tudahari, ariko nijoro baryamanaga duhari kuko twaryamaga muri salo bo bakaryamana na mama mu cyumba. Hashize igihe tubayeho muri ubwo buzima, noneho mama akajya agenda akamara iminsi ataragaruka tukajya gusaba ibiryo mu baturanyi. Njyewe na barumuna banjye babiri byageze aho abaturanyi baratwinuba mfata icyemezo tuguma mu rugo, mpita mva mu ishuri kuko nigaga mu wa gatanu w’amashuri abanza. Hari muri 2022.”

Gatesi Aline (izina ryahawe umwana-mubyeyi) avuga ko igikomere yagize atazagikira ubuzima bwe bwose kuko iyo abyarana n’umuntu bari mu kigero kimwe wenda bari gukundana bakazabana cyangwa akajya amufasha uko ashoboye.

Ati: Intimba n’agahinda mfite sinzabikira kuko mama niwe wanshumurije abagabo baryamanaga. Iyo yabaga ataraye mu rugo, najyaga kubona nabona baraje hakaba ubwo banga gutaha ngo baramutegereza. Umwe muri bo yaraje asanga tumaze kurya tugiye kuryama, aravuga ngo nitwiryamire arakomeza yicare muri salo ategereze mama.”

Gatesi arakomeza “Twararyamye tumaze gusinzira araza aryama inyuma yanjye aransambanya, ndataka mbura untabara, abana barakanguka bararira, ariko ntacyo barikubikoraho kuko yarabakubise ngo ni baceceke arimo kunkandira aho navunitse. Hashize iminsi ibiri mama arataha, asanga nararwaye, mubwira ibyambayeho ubundi arankubita ngo kuki ntatabaje kandi narabuze untabara. Ukwezi kwarashize mbona singiye mu mihango, mbibwira mama arambwira ngo niba ntwite muvire mu rugo.”

Gatesi yatangiye ubuzima bwo kuraraguza mu baturanyi n’iwabo w’abana biganaga, ariko aho yararaga bwaracyaga bakamubwira ngo nakarabe asange mama we abashe kumwitaho kandi yaramwirukanye.

“Noheli ya 2023 yenda kuba, nasubiye kwa mama yanga kunyakira nkajya ndarara mu rugo we na barumuna banjye baryamye mu nzu, akanateka akanga kungaburira. Yabonye naranze kuhava, acunga nagiye gusaba ibiryo ku baturanyi apakira imyenda ye afata n’abana baragenda sinamenya iyo bagiye. Kugeza ubu sinzi niba azi ko nabyaye cyangwa niba nkiriho kuko njyewe nta makuru ye nzi.”

Rwigamba Aimable, ni umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko (Centre des Jeunes) cyo mu murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze. Mu kiganiro na Forefront Magazine yavuze ko ikibazo cy’aba bana baterwa inda bakabyara imburagihe bakizi ndetse ko hanafashwe ingamba mu rwego rwo gukumira inda ziterwa abangavu.

Ati: “Abangavu babyaye imburagihe tubashishikariza kuboneza urubyaro kandi izi serivisi tuzibahera hano ku kigo cy’urubyiruko aho baba bisanzuye kuko urubyiruko niwo mubare munini w’abatugana dufite. Izi serivisi tuzitanga inshuro ebyiri mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa kabiri no ku wa kane. Tugira umuforomo uza kuri iyi minsi avuye ku kigo nderabuzima cya Muhoza.”

Rwigamba akomeza avuga ko ikigo cy’urubyiruko gifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zitandukanye, mu Ukwakira n’Ugushyingo 2024 barimo gukora ubukangurambaga bwo gusubiza abana mu ishuri kugirango bakumire ko hari abashobora kubafatirana bakabatera inda bitewe n’uko badafite ubakurikirana bya hafi.

Ati: “Kugera ku italiki ya 5 Ugushyingo 2024 tumaze gusubiza abana 350 mu ishuri bari bararitaye kandi igikorwa kirakomeje. Umubare munini w’abangavu batewe inda ni abari baravuye mu ishuri. Ishuri rirafasha kuko iyo Umwana ari ku ishuri, amasaha asaga umunani ahamara ni menshi kandi abarezi baba bamukurikirana kuburyo ntawabona urwaho ngo amusambanye.”

Mu zindi ngamba zafashwe ni gahunda ya siporo rusange yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’iki kigo cy’urubyiruko, iyi siporo ikaba itangirwamo ubutumwa bwo kwirinda inda zitateguwe ndetse na virusi itera SIDA. Uru rubyiruko kandi ruhabwa udukingirizo mu rwego rwo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bikanabarinda inda z’imburagihe no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Kuki inda ziterwa abangavu zikomeza kwiyongera?

Rwigamba uyobora ikigo cy’urubyiruko cya Muhoza ari nawo murenge w’Umujyi wa Musanze, avuga ko impamvu nyamukuru ari uko aba bangavu babyara biturutse ku makimbirane yo mu miryango kandi batongera gusubira iwabo ugasanga niba Umwana abyaye ku myaka 16, azagira 18 amaze kubyara kabiri cyangwa gatatu.

Ati: “Ntabwo akenshi ari ubwiyongere bw’abaterwa inda bwa mbere, ahubwo ubyaye bwa mbere arakomeza kuburyo ageza ku myaka y’ubukure abyaye insure zirenze imwe kandi akibarwa nk’umwana.”

Mu zindi mbogamizi yagaragaje ni uko hari abana bavuka ku babyeyi bakora uburaya nabo bagahura bya hafi n’ababasambanya, ubukene bwo mu miryango bakomokamo n’ibindi bitandukanye.

Ati: “Muri iki kigi twakira urubyiruko ruri hagati ya 800 n’1000 ku kwezi baza gusaba serivisi z’ubuzima. Muri aba hagati ya 300-400 ni abakobwa. Buri wese tuzi ikibazo cye kuko turabaganiriza kandi mu ibanga rikomeye. Izi mbogamizi mbabwiye nizo abenshi bahuriyeho.”

Ibyifuzo

Abangavu batewe inda bavuga ko ikibazo kibate inkeke ari ubukene bukabije n’inzara kuko batagira aho kuba ndetse n’abana babyaye bakaba babayeho nabi.

Ati: “Uwantera inunga nashaka icyo gukora nkareba ko njyewe n’umwana wanjye tugira ubuzima bwiza. Ariko na none gukora ntibyampira ntagira aho ntaha. Kuko leta ari umubyeyi izadufashe kuko tubayeho nabi bishobora no gutuma tuhasiga ubuzima.”

Muri raporo yakozwe ikanashyirwa ahagaragara mu Ukuboza 2022, igaragaza ko abangavu 1056 aribo batewe inda muri uyu mwaka, aho 307 aribo bagejeje ibirego mu butabera.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.

Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.

Muri rusange abangavu 394 bangana na 57,1% by’abakoreweho ubushakashatsi batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19,7% batewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7,5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2,9% batewe inda nʼabo mu miryango yabo.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *