1 0
Read Time:2 Minute, 22 Second

Na Nyirangaruye Clementine

Bamwe mu bashyira mu bikorwa gahunda yo guha abana inkingo za Covid-19 mu mashuri mu karere ka Musanze baravuga ko bahanganye na Covid-19 bazamura imyumvire y’ababyeyi n’abana bari hagati y’imyaka 5-11 kuri iyi gahunda binyuze mu kubaganiriza ku kamaro k’inkingo n’ibyiza byo guha abana inkingo.

Ibi babitangarije itsinda ry’abanyamakuru barwanya SIDA bakanaharanira ubuzima bibumbiye mu ihuriro rizwi ku izina rya (ABASIRWA). Ni nyuma y’uko basuye imirenge ya Musanze na Gashaki harebwa uko akarere ka Musanze kahanganye na COVID-19 .

Daniel Birikunzira , umuyobozi wa GS St Michel Ntarama avuga ko bagitangira iyi gahunda bahanganye n’ikibazo cy’uko hari ababyeyi batumvaga neza  impamvu y’inkingo za Covid-19 by’umwihariko ku bana.

Yagize ati:” Dutangira igikorwa cyo guha abana inkingo za Covid-19 Hari umubare w’ababyeyi batabyumvaga neza bituma rero duhangana n’iki kibazo dufatanyije n’ikigo nderabuzima cya Gashaki hamwe n’inzego z’umurenge dutumiza Inteko Rusange y’ababyeyi, tubasobanurira byimazeyo impamvu y’urukingo rwa COVID-19 Ari ku bantu bose by’ umwihariko ku banyeshuri.Kubera iyo mpamvu yo kuzamura imyumvire yabo nta kibazo ubu duhura na cyo.”

Uhereye ibumoso Birikunzira Daniel umuyobozi wa GS Saint Michel Ntarama ari kumwe na Bahati Innocent umuyobozi wa ABASIRWA

Birikunzira akomeza avuga ko bakingira abana COVID-19 bahanganye na Covid-19 baganiriza   ababyeyi kuri telefoni mu kubazamurira imyumvire bababasobanurira ibijyanye no n’icyemezo cyo kuzuza imyirondoro y’abana no kubasinyira kugirango bahabwe urukingo rwa COVID-19.

Ati:” Iyo tugiye gukingira umwana bwa mbere hari icyemezo tugomba kuba dufite binyuze mu koherereza umubyeyi ifishi (Consent form) tukanamuvugisha kuri telefoni , hanyuma agasinya ku umwirondoro wa wa mwana . Ubwo rero iyo asinye bitwemerera kumukingira mu gihe mbere hari ababyeyi bari bafite imyumvire iri hasi babonaga iyo fishi ntibayuzuze tukagomba kubahamagara kuri telephone tukabazamurira imyumvire bakava ku izima.”

Barimenshi Léonard ushinzwe kubika amakuru y’igikorwa cyo guha abana inkingo za Covid-19 asobanura uko cyatangiye , abagombaga gukingirwa no guhangana na Covid-19 bazamura imyumvire y’ababyeyi.

Yagize ati:” Ukuntu iki gikorwa cyatangiye twinjira mu bigo by’amashuri twahereye ku byiciro byo hejuru tumanuka.Imibare y’ abo twagombaga gukingira ni abantu 315.Bose twarabangingiye nyuma yo kuzamura imyumvire y’ababyeyi bigishijwe bakabyumva kuko basobanuriwe impamvu zo gukingiza abana n’umumaro w’urukingo.”

Nduwayezu Gilbert, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musanze

Ku rundi ruhande , Gilbert muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musanze avuga ko bahanganye na Covid-19 bazamura imyumvire y’ababyeyi binyuze mu biganiro.

Yagize ati:” Kugirango duhashye ikibazo cy’abasigaye batarakingirwa dutanga ibiganiro ku byiza byo gufata inkingo za Covid-19 nibura gatatu mu Cyumweru tugamije kuzamura imyumvire ya bamwe mu babyeyi bakerezaga abana babo guhabwa urukingo kubera kudasobanukirwa neza iyi gahunda.”

Uhereye igihe Covid-19 yatangiriye abakingiwe muri zone ya Musanze ( catchment area in Musanze Health Center) ni 62270, abarwaye muri iyi zone ni 179. Abahawe inkingo za Covid-19 doze ya 1 ni 38283, abahawe doze ya 2 ni 20131, abahawe doze ya 3 ni 2868 naho abakongiwe doze ya 4 ni 1033.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *