0 0
Read Time:1 Minute, 9 Second

Amakuru atangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere Meteo_Rwanda, mu masaha ya mbere ya saa sita hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’Igihugu naho mu masaha ya nyuma ya saa sita hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw’Igihugu.

Nk’uko bikubiye mu butumwa bwatanzwee na Meteo-Rwanda, tariki ya 25 Werurwe 2023 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 4m/s.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 5m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 27 mu karere ka Nyagatare.

Abaturarwanda barakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza n’inama bagirwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora no guhitana ubuzima bwabo.

Zimwe mu nama zitangwa na Minisiteri ishinzwe ubutabazi bw’ibanze no gukumira Ibiza, mu gihe imvura iguye: Comora ibikoresho byose bicomekwa ku muriro w’amashanyarazi kuko bishobora guteza inkuba, irinde kugama munsi y’ibiti, irinde kuvugira kuri talefoni, unasuzume niba umutaka witwikiriye udafite akuma gasongoye hejuru.

Ibi bijyana no kuzirika ibisenge by’inzu mu rwego rwo kwirinda Ibiza bishobora guterwa n’umuyaga, gufata amazi ava ku nzu no gucukura imirwanyasuri mu rwego rwo gufata neza ubutaka.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *