0 0
Read Time:6 Minute, 9 Second

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, yagaragaje impungenge z’uko ukwirengangiza k’Umuryango Mpuzamahanga kwongera kwisubira nyuma y’imyaka 30 ishize unaniwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu kiganiro cyagarutse ku nshamake yibanze ku by’ingenzi byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi yibanda ku ruhare mpuzamahanga rwatumye Jenoside ishoboka.

Muri iyo nshamake yahuje amateka y’ihagarikwa rya Jenoside, uruhare n’ubushake bw’Umuryango Mpuzamahanga mu guhagarika iyo Jenoside no gukumira ko hari ahandi yazakorwa ariko bibura gushyirwa mu ngiro.

Yagaragaje uburyo nyuma y’imyaka 30, hakigaragara ibibazo bisa nk’ibyabaye mu Rwanda aho umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko Umuryango Mpuzamahanga ukaba ubirenza ingohe.

Yagize ati: “Uyu munsi haracyagaragara ukwica amatwi k’Umuryango Mpuzamahanga nk’ukwagaragaye mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1990 na 1994. Ese turashaka abandi miliyoni bicwa kugira ngo tugire icyo dukora? Byaba ari ikimwaro, ari na cyo uku kwibuka guhamagarira guhagarika.”

Dr. Bizimana yagaragaje ukwo kwirengagiza ‘Umuryango Mpuzamahanga nyuma yo kugaruka ku mateka agaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa yashoboraga gukumirwa cyangwa igahagarikwa abo bantu ntibabure ubuzima.

Ku ya 7 Nyakanga 2000, Komisiyo y’iperereza y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, iyobowe na Nyakubahwa Ketumile Quett Joni Masire wari Perezida wa Botswana, yatangaje raporo yise “Jenoside yashoboraga gukumirwa.”

Iyo raporo yemeje uruhare rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe igira iti: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yashoboraga gukumirwa n’abagize Umuryango Mpuzamahanga bari mu nshingano kandi bari bafite ububasha bwo kubikora. Kuri iyo ngingo, ni ubushake bwa Politiki bwabuze si ubushobozi.”

Ku ya 15 Ukuboza 1999, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye iyobowe na Ingvar Carlsson wabaye Minisitiri w’Intebe wa Suwede, na yo yagize iti: “Ni imikorere y’Umuryango w’Abibumbye yose yubakiyeho inshingano zo kuba hatarabonetse ingamba  zo gukumira n’izo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Isi yari ifite amakuru y’uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Minisitiri Dr. Bizimana yashimangiye ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu byibumbiye muri uwo muryango, bari bafite amakuru yose akenewe yashoboraga kubafasha kugira icyo bakora ku gihe.

Ku ya 11 Kanama 1993, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu, yasohoye raporo aho yagize iti: “Abaturage b’Abatutsi ni bo bibasiwe mu bwicanyi ahanini bukorwa n’ingabo z’u Rwanda (FAR), abayobozi bari mu nzego z’ubuyobozi zinyuranye, n’imitwe yitwaje intwaro. Abicwa benshi ni Abatutsi, kandi bibasirwa gusa kubera ko bavuka mu bwoko bw’Abatutsi.”

Nyamara ku wa 18 Gicurasi 1994, itsinda ryoherejwe na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ryahakanye iby’iyo Jenoside ndetse Loni ihagarika gukoresha ijambo “Jenoside”.

Iryo tsinda ryari rigizwe n’abarimo Bicamumpaka Jerome wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, n’Umuyobozi w’Ishyaka ry’abahezanguni rya CDR Barayagwiza Jean Bosco, ahubwo icyo gihe bavuze ko Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi ari zo zirimo gukorera Abahutu Jenoside.

Dr. Bizimana ati: “Ingaruka zabaye ko mu mwanzuro 918 watowe kuri uwo munsi ijambo Jenoside ntiryongeye gukoreshwa. Bategereje kugeza ku wa 8 Kamena 1994 kugira ngo Loni ikoreshe iryo jambo kandi ifite ipfunwe, bavuga ko ari igikorwa cya Jenoside.”

Abajenosideri bahungiye muri Zaire bashingayo Guverinoma  

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Leta ya Zaire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yemereye Guverinoma y’Abajenosideri kubona intwaro binyuze mu kuzibagurira muri Leta zitandukanye no mu bacuruzi ba magendu.

Ku wa 22 Kamena 1994, Umuryango w’Abibumbye uhaswe n’u Bufaransa, wemeje Operation Turqouise yafashije abo bajenosideri guhungira muri Zaire.

Muri Nyakanga 1994 Abajenosideri baratsinzwe, n’ingabo za RPA Inkotanyi.

Ku wa 30 Ukwakira 1994, ni bwo abajenosideri bashinze Guverinoma mu buhungiro, yari iyobowe na Perezida ndetse na Minisitiri w’Inbebe bayoboye ibikorwa bya Jenoside mu Rwanda.

Ati: “Ingabo zari ziyobowe na Augustin Bizimungu, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FAR zakoze Jenoside, Minisitiri w’Ingabo yabaye Col. Athanase Gasake, wayoboye mbere no mu gihe cya Jenoside gahunda yitwaga ukwirwanaho kwa gisivili (defence civile), yakwirakwizaga intwaro mu Nterahamwe. Uwari umwungirije yari Col. Bagosora Theoneste wari umucurabwenge wa Jenoside.”

Ku wa 3 Mata 1995, bashinze umutwe wa Politiki bise “Rassamblement Pour le Retour de Domocratie au Rwanda (RDR)” wari ufite ingengabitekerezo ishingiye ku moko kandi uhakana ukanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje avuga ko umutwe wa FDLR wavutse muri iyo Leta y’abajenosideri yashingiwe mu buhungiro, none n’uyu munsi uracyayoboye ingengabitekerezo ya Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarai ya Congo (RDC).

Yagaragaje imyanzuro itandukanye yafashwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye itegeka ko uwo mutwe wasenywa ndetse abawugize bakagezwa imbere y’ubutabera ariko ngo nta musaruro yatanze.

Yatanze urugero rw’umwanzuro 2150 w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye, watowe ku ya 16 Mata 2004 usaba za Leta “gukura amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukora iperereza ku bikorwa, guta muri yombi, gukurikirana cyangwa koherereza u Rwanda abakekwaho iyo Jenoside bahungiye ku butaka bw’ibyo bihugu harimo n’abayobozi ba FDLR.”

Ku ya 10 Mutarama 2005, mu nama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Libereville muri Gabon, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe watoye umwanzuro nk’uwo kuri FDLR.

Ku wa 4 Gicurasi 2008, no ku wa 8 Ukuboza 2010 Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi  (EU) na wo wafashe imyanzuro nk’iyo ngiyo itarubahirizwa kugeza n’uyu munsi.

Gusa yaboneyeho gushimira u Budage bwakoze igikorwa cy’ingenzi bugeza imbere y’ubutabera kandi bukanahana abanyapolitiki babiri ba FDLR mu 2015, ari bo Ignace Murwanashyaka na Musoni Straton.

Ati: “Musoni Straton yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2022 ubwo yasozaga igihano cye kandi abayeho mu mutuzo mu gihugu cyamubyaye mu Rwanda. Murwanashyaka we yaguye muri gereza y’u Budage mu mwaka wa 2019.”

Yashimiye kandi u Bubiligi bwohereje mu Rwanda mu mwaka wa 2018 Majoro Ntuyahaga Bernard, nyuma y’igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abasirikare 10 b’Ababiligi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Yaboneyeho gusaba n’ibindi bihugu kugendera kuri urwo rugero agira ati: “Ibihugu bigenda biguru ntege mu kohereza abahamwe cyangwa abakekwaho ibyaha bya Jenoside bikwiriye kwigira kuri izo ngero.”

Yanenze Umuryango Mpuzamahanga wagiye urekura mu bihe bitandukanye abajenosideri nka Col. Aloys Simba wakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, akaba yaroherejwe mu buryo bw’ibanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 30 Nyakanga 2023.

Nanone yagize ati: “Ese Abanyarwanda babyakira bate kuba abarwanyi ba FDLR bishe ba mukerarugendo I Burayi muri Pariki ya Rwindi muri Uganda ku ya 1 Werurwe 1999, bafashwe n’ubutabera bw’u Rwanda bashyikirizwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakoherezwa gutura muri Australia bataburanishijwe?”

By’umwihariko yashimiye ubutwari bwa Amb. Carl Covanda, yahagarariye Repubulika ya Czech mu Kanama gashinzwe umutekano ka Loni  wasabye Loni mu Gushyingo 1994, kohereza ingabo zo gufata abajenosideri bari muri Zaire no kubashyikiriza ubutabera ariko ntiyumvirwa.

Ibikorwa byo Kwibuka 30 byakomejereje muri BK Arena nyuma y’igikorwa cyo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gucana urumuri rw’icyizere cyayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame afatanyije na Madamu Jeannette Kagame.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nUbutwererane Dr. Biruta Vincent, yashimiye Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga n’abandi banyacyubahiro bifatanyije n’u Rwanda.

Yashimangiye ko kwifatanya n’u Rwanda bisubiza icyubahiro “abo twabuze mu myaka 30 ishize, kandi kandi bihamya ukwiyemeza mu guharanira ko ibyabaye mu myaka 30 ishize bitazongera kubaho ukundi.”

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *