Na Muvunankiko Valens
Uko byaba bimeze kose, inzira byanyuramo yose, ku kiguzi byadusaba cyose, abaturage bagomba gutekana!
Ibi byavugiwe mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kamonyi yabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Werurwe 2025 yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere.
Bamwe mu bakuru b’imidugudu bitabiriye iyi nama bavuga ko ku bigendanye n’umutekano bakeneye ubwunganizi bw’ingabo na Polisi kuko hari Aho bagera insoresore zitwaje ibirwanisho zigashaka kubarusha imbaraga.

Ntivuguruzwa Jean Umukuru w’Umudugudu wa Munoga
Ntivuguruzwa Jean Umukuru w’Umudugudu wa Munoga mu kagari ka Kazirabonde Umurenge wa Ngamba yagize ati: “Hakenewe ubwunganizi cyane cyane k’Umutekano kuko hari Aho bigera ziriya nsoresore zigashaka kuturusha imbaraga kuko hari izina zifite intwaro ariko iyo zibonye hari Ingabo cyangwa Polisi tubasha kuzifatira ku gihe”.

Mukeshimana Rachel uyobora Umudugudu wa Rubona mu kagari ka Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge we avuga ko bitoroshye guhangana n’abanyarugomo bonyine nk’abaturage ariko Aho bibarenze bakenera ubufasha bwa Polisi n’Ingabo bakabafasha.
Ati: “Hari ubwo biba bitoroshye guhangana n’abanyarugomo n’abandi bagira uruhare mu guteza umutekano mucye, ariko bidusaba kwitabaza inzego z’umutekano, nka Polisi n’Ingabo, kandi tuzakomeza kubitabaza Aho biri ngombwa kugirango duhashye urugomo”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Niyongira Uzziel, avuga ko uko byaba bimeze kose, inzira byanyuramo yose kandi ku kiguzi icyo aricyo cyose cyasabwa kugirango Umuturage wa Kamonyi atekane kizakorwa.

Ati: “Ibirenze umudugudu hari izindi nzego mu Karere zo kubikemura, icyo dusaba abaturage ni ugutanga amakuru kandi bayatangire ku gihe, ibirenze umudugudu izindi nzego zirahari kugirango zibafashe ibyo bibazo bikemuke, duhe abaturage Umutekano wuzuye kuko uko byaba bimeze kose, inzira byanyuramo yose, ku kiguzi byadusaba cyose, Abaturage bagomba gutekana”.
Hashize igihe mu Karere ka Kamonyi humvikana ikibazo cy’impfu za hato na hato ahanini ziterwa n’ubwicanyi bukorwa binyuze mu rugomo mu nice bitandukanye by’imirenge igize Akarere ka Kamonyi.

Kuva uyu mwaka wa 2025 watangira mu Karere ka Kamonyi hamaze kugaragara ibyaha bigera kuri 283, birimo ibyaha 83 byo gukubita no gukomeretsa 97 by’ubujura, 24 byo gusambanya n’ibindi bigiye bitandukanye birimo ibiyobyabwenge, guhoza ku nkenke, ingengabitekerezo, kwangiza ikintu cy’undi n’ibindi.