Na Nyirangaruye Clementine
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe,intara y’uburasirazuba bavuga ko ibyanya byuhirwa byazamuye umusaruro no kwihaza mu biribwa kuko bavomerera imyaka hifashishijwe amazi aboneka hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba.
Ibi aba bahinzi bavuga ko babikesha ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe mu mushinga LCDF 3 wabafashije mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bakihaza mu biribwa.
Musabimana Violette na mugenzi we , bahamya ko ibyanya byuhirwa byabagiriye akamaro mu kuzamura umusaruro.

Musabimana yagize ati: ” Twarahingaga imyaka igahura n’izuba ikuma tugahorana inzara ihoraho.Icyo ibyanya byuhirwa bitumariye ni uko byatumye twihaza mu biribwa kuko turavomerera ibishyimbo n’indi myaka tugasarura umusaruro wikubye Kabiri tukarya tugahaga tukanasagurira amasoko.”
Uwitwa Nkuriza Nasoro nawe ati: ” Turashimira ubufatanye bw’akarere kacu na REMA bwatuzaniye umushinga nawo ukadufasha kuhira.Mu by’ukuri ibyanya byuhirwa byatumye twihaza mu biribwa kuko umusaruro w’ibishyimbo,ibigori n’ibindi bihingwa wazamutse ugereranyije n’uko byari bimeze umushinga LCDF utaratuzanira uburyo bwo kuhira imyaka.Bamwe bajyaga basuhuka bakajya mu tundi turere kuko twebwe ntabwi twezaga.”

Umukozi mu kigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) akaba n’umuyobozi w’umushinga LCDF 3, Charles Sindayigaya, avuga ko bafasha abaturage kuvomera imyaka hakoreshejwe ingufu z’imirasire y’izuba mu kuzamura abagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere hongerwa umusaruro.
Yagize ati:” Ni umushinga ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, tukagira n’igice kinini cyo kuzamura abagizweho ingaruka.Tubafasha kuvomera imyaka kuko tuzakora kuri hegitari 120 Kandi turateganya kuzazongera.Bifite ingaruka nziza ku musaruro w’ibishyimbo, imboga,ibigori n’ibirayi kuko uzazamuka n’imibereho y’abaturage ikazamuka mu buryo bugaragara kuko bazaba bihaza mu biribwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko ibyanya byuhirwa byazanye impinduka ku musaruro no kwihaza mu biribwa.
Yagize ati:” Uyu mushinga waje kudufasha kugira akarere gatoshye kandi impinduka irahari kuko kera abaturage batashoboraga guhinga imvura itabonetse ariko ubu barahinga ibyanya byuhirwa sezo zose Kandi n’umusaruro warazamutse .”
Umushinga LCDF 3 uzamara imyaka 6 ,ukorera mu turere tubiri aritwo: Gakenke na Kirehe.Uzatwara miliyoni 8.500.000 z’amadorali.Ufite ibikorwa birimo amaterasi, amashyamba yatewe, no kwimura abaturage bakava mu manegeka.
Clementine Nyirangaruye