Abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu binyamuryango bigize umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) bahuriye i Kigali kuri uyu wa 15 Mata 2024 mu mu nama nyunguranabitekerezo , mu rwego rwo kwiga ku kunoza imikoranire ya Leta n’abikorera mu gukemura ikibazo cy’amikoro make atuma imwe mu mishinga idindira.
Aba bayobozi bavuga ko ubusanzwe imishinga myinshi ikorwa na Leta zo mu bihugu binyamuryango bya COMESA hakaba hakenewe uruhare rw’abikorera mu guhanga udushya haba mu ishyirwa mu bikorwa no mu micungire y’imwe mu mishinga hashyirwaho imirongo ngenderwaho.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ibikorwa Remezo n’Imishinga muri COMESA, Dr. Bernard Dzawanda avuga ko imirongo ngenderwaho ari ngombwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga.
Yagize ati:’’ “imirongo ngenderwaho ya rusange ni ngombwa kubera ko iduha intangiriro imwe nk’Akarere, nubwo byashyirwa mu bikorwa hagendewe ku mwihariko w’Igihugu.Mu gihe iyo mirongo ngenderwaho yaramuka ishyizweho ikanemerwa, byafasha ibihugu binyamuryango kugabanya igiciro cyagendaga kuri iyo mishinga, guhanga udushya no kuyicunga neza bafatanyije n’inzego z’abikorera.”
Ku rundi ruhande ariko , Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa n’amasoko ya Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Imari muri Madagascar, Endor Hajatiana, avuga ko kuba nta bufatanye bwa Leta n’abikorera bituma ibihugu bihura n’ imbogamizi z’ibikorwa remezo bidahagije.
Yagize ati:’’ Ibihugu binyamuryango bya COMESA biracyafite imbogamizi z’ikorwa ry’ibikorwa remezo, ahanini bigaterwa no kuba nta bufatanye buhamye buhari hagati y’abikorera ndetse na za Leta.”
Bimwe mu byagaragajwe ko bizakemurwa no kunoza imikoranire ya Leta n’abikorera mu bihugu binyamuryango bya COMESA, harimo ikibazo cy’amikoro make no kuba kugeza ubu ibigo by’imari bidatanga inkunga ihoraho.Ibyo bigira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga minini n’iyatangiye gushyirwa mu bikorwa ikadindira.
Nyirangaruye Clementine