NYIRANGARUYE Clementine
Mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu ku itumanaho rigendanwa yabereye I Kigali kuva taliki 17-19 Ukwakira 2023 hagaragajwe inzitizi zituma abatuye umugabane wa Afurika badakoresha murandasi bifashishije telefoni ngendanwa zigezweho(Smart Phones) hanarebwa icyakorwa mu buryo bwo kuziba icyuho izo nzitizi ziteza.
Mu nzitizi zagarutsweho ku munsi wa Kabiri w’inama mu kiganiro abakora mu nzego zitandukanye z’ikoranabuhanga bagiranye n’itangazamakuru, hanarebwa ibyakorwa mu kuziba icyuho cy’abatuye umugabane wa Afurika batagerwaho na serivisi za murandasi na telefoni ngendanwa zigezweho (smart phones), harimo ubuke bw’ibikorwa remezo muri bimwe mu bihugu bya Afurika, ibiciro bihanitse bya telefoni ngendanwa zigezweho , n’imirongo migari ya murandasi.
Umuyobozi Mukuru w’Ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri GSMA Angela Wamola, avuga ko kuba abatuye umugabane wa Afurika batibona mu ndimi zikoreshwa ari inzitizi ituma bahitamo gukoresha gusa mobile money kurusha ibindi byose agaragaza icyakorwa mu kuziba icyuho.
Yagize ati:’’Muri Afrika kuba abatuye uyu mugabane batiyumva cyangwa batibona mu ndimi zikoreshwa kuri telefoni ngendanwa zirimo icyonmgereza n’igifaransa bituma badakoresha ikoranabuhanga rya murandasi bagahitamo gukoresha serivisi za mobile money gusa kurusha ibindi byose.Kimwe mu byakorwa mu kuziba icyo cyuho, harimo kuba abakora telefoni ngendanwa bakwibanda no ku ndimi gakondo kugirango nibacana telefoni zabo babashe guhitamo ururimi bumva.’’
Ku rundi ruhande ariko umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere itumanaho rigendanwa muri GSMA Max Cuvellier ,avuga ko ubumenyi buke ku mikoreshereze ya telefoni no kuba hari ahataragera amashanyarazi ari zimwe mu nzitizi.
Yagize ati:’’ Abantu benshi bagira ikibazo cyo gutinya gukoresha telefoni kubera ikibazo cy’ubumenyi buke ku ikoreshwa rya murandasi kubera kutamenya icyo ari cyo, ibura ry’amashanyarazi aho umuntu atunga telefoni ariko akabura aho ashyiriramo umuriro bikamusaba gukora urugendo runini cyane.’’
Muri Afurika abagera kuri 25% batuye uyu mugabane nibo bakoresha murandasi kuri telefoni ngendanwa mu gihe abagera kuri 15% batagerwaho na murandasi naho abagera kuri 59% bagerwaho n’ibikorwa remezo ariko ntibakoreshe murandasi.
Muri bimwe mu bigomba gukorwa byagaragajwe bizafasha mu kuziba icyuho giterwa n’inzitizi zituma abatuye umugabane wa Afurika badakoresha murandasi harimo ko abanyafurika bakwiye kumva neza uruhare rwa serivisi za murandasi mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho no gushyiraho ibikorwa remezo bigamije kwihutisha izo serivisi nk’ishyirwaho ry’ikiragano cya 5(5G) aho kuri ubu ikwirakwizwa ryacyo rigeze kure.
Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa kabiri w’inama