Na Clémentine Nyirangaruye
Bamwe mu bafite amahoteli n’amacumbi bo mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, kuri uyu wa 28 Werurwe 2023 basabwe kurinda Malariya ababagana bakoresha uburyo butandukanye bwo kubarinda kurumwa n’umubu w’ingore utera Malariya, kongera ubumenyi no guhozaho mu kwirinda Malariya.
Babisabwe nyuma yo gusurwa n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu –RNGOs Forum ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu kurwanya Malariya.
Egide Bukumura, umuyobozi wa Hoteli Sainte Famille na mugenzi we wa sweety stay Guest House iherere ye I Nyamirambo ahazwi nka Cosmos, bavuga ko byari gusurwa bakabazwa ingamba n’uburyo bakoresha mu kurinda ababagana Malariya byari bikenewe kuko bungutse ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari basanganywe.
Egide Bukumura yagize ati:”Mu by’ukuri byari bikenewe cyane kuko ni ubwa mbere dusuwe n’abantu batubaza ibijyanye na Malariya.Nababwiye uburyo dukoresha mu gutera imiti yica udukoko dutandukanye harimo n’umubu utera Malariya, inzitiramibu n’indi miti ikoreshwa mu kwirinda kurumwa n’umubu utera Malariya.”
Muhizi Maniraguha Théogene umuyobozi wa Sweety Stay Guest House nawe avuga ko ashimira RNGOs Forum na RBC kuba babasuye bakabaganiriza ku ndwara ya Malariya byabunguye ubumenyi mu kurwanya Malariya.
Yagize ati:’’Mbere ya byose turashima ko badutekerejeho nk’abikorera.Kuba rero twasuwe batuganiriza ku ndwara ya Malariya, twe tabyishimiye cyane kubera byinshi twungukiyemo mu bumenyi buke twari dufite, mu bushobozi bw’ibyo twakoraga twirinda twagerageje kubagaragariza hari inyunganizi twabakuyeho kandi twiyemeje gufatanya nabo mu bikorwa byo kurwanya Malariya.”
Gusura abafite amahoteli n’amacumbi bije nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu –RNGOs Forum ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bugaragaza ko mu mbyiciro byihariye bigaraga ko byibasiwe na malariya harimo n’abakora mu mahoteli n’abakiriya baza mu macumbi.
Eugene Kayonga, umuyobozi wa porogaramu ishinzwe kurwanya malariya mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko aho basura bareba ingamba bafite n’ubumenyi
Ati:”Ni igikorwa dufatanya n’abafatanyabikorwa bacu ari bo Rwanga NGOs Forum mu rwego rwo kurwanya Malariya kugirango tumenye aho dusura kugirango tumenye ingamba bafite n’ubumenyi n’icyo twabunganira ku bijyanye no kubongerera ubumenyi.”
Kayonga yakomeje asobanura uburyo abafite amahoteli n’amacumbi bakoresha mu kwirinda Malariya kandi bagahozaho.
Ati:’’Ku bijyanye no kwirinda Malariya hari uburyo bugera kuri butatu bukoreshwa,hari ugukoresha inzitiramubu, hari abakoresha icyo twita mosquito repellents bacomeka cyangwa bisiga twirukana imibu ikindi ni ikijyanye no kwirinda aho ibidendezi by’amazi n’aho imibu ishobora kororokera(breeding sites).Kwirinda no kurwanya Malariya ni uguhozaho kuko Malariya iriho .”
Mu rwego rwo kongerera ubumenyi abagize ibyiciro byihariye byoroshye kugeraho (Easy to reach groups) hasuwe n’ibigo by’amashuri bitandukanye mu mujyi wa Kigali.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ,RBC, kivuga ko kuva mu mwaka wa 2019 kugeza 2022 cyagabanyije 76% by’abantu barwaraga malariya imibare ikava kuri miliyoni 4 by’abayirwaraga ikagera ku bihumbi 990. ariko n’ubwo hari ingamba zigamije kurandura burundu iyi ndwara ariko ntawe ukwiriye kwirara kuko igihari.