Uwitwa Kubwimana Daniel w’imyaka 33 y’amavuko, yarasiwe mu murenge wa Rukoma mu rukerera rwo ku wa 15 Mata 2023 i saa kumi zirenga ho iminota mike. Yarashwe ubwo yari ari kumwe n’inzego z’umutekano agiye kwerekana bimwe mu bikoresho yakuye kwa Nyakwigendera Mujawayezu Madeleine nyuma yo kwicwa nkuko Intyoza dukesha aya makuru ibivuga.
Amakuru yo kuba uyu Kubwimana Daniel yarashwe agapfa, yemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Nsengiyumva Pierre Celestin. Avuga ko uyu warashwe yashatse kwiruka, Polisi yamuhagarika akanga, irasa hejuru nabwo yanga guhagarara, hakurikiraho kumurasa arapfa.
Gitifu Nsengiyumva agira ati” Twamenye amakuru ko mu rwego rwo gukora iperereza ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine, hari umuntu wagombaga gutanga amakuru akagaragaza ibyo yakuye muri iyo nzu aho yabishyize. Amakuru dufite ni uko yemeraga uruhare yagize. Mu gihe yari agiye kujya kubyerekana yashatse gutoroka kuko niwe wari uhazi, agerageje kwiruka rero inzego z’umutekano zashatse kumuhagarika zirasa mu kirere ntiyahagarara biba ngombwa ko araswa”.
Nyuma y’iraswa rya Kubwimana Daniel, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma n’abaturage bageze aho ibyo byabereye, bakorana inama n’abari bahari hagamijwe kwibukiranya inshingano za buri wese mu kugira uruhare ku gutanga amakuru hagamijwe gukumira icyaha.
Uyu warashwe, ni umwe mu bakekwaga kandi bivugwa ko yemeraga uruhare rwe, akaba ari umuntu utari usanganywe imyitwarire myiza kuko yari aherutse gufungurwa nabwo ku byaha yari yafungiwe. Ikindi ni uko bikekwa ko n’igihe Mujawayezu Madeleine yiciwe hari mu masaha y’igitondo( urukerera) ku buryo abantu bagendaga.
Umurambo wa Kubwimana Daniel wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera-Rukoma mu gihe inzego z’umutekano zahageze zikaba zigikora iperereza ku byo uwarashwe yari akurikiranyweho byo kugira uruhare mu iyicwa rya Mujawayezu Madeleine.
Photo:Mujawayezu Madeleine wishwe yari umukozi w’Akarere ka Kamonyi.