Mugitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 5 Ukwakira 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko mu murima wa Mukankundiye Agnes w’imyaka 71 y’amavuko wahingwagamo na Muhawenimana Jérémie w’imyaka 27 y’amavuko na Ntigurirwa Alexis w’ imyaka 23 y’amavuko harimo imibiri y’abazize Jenoside 1994 ubwo bakubitaga isuka hakazamuka umubiri w’umuntu.
Ibi byabereye ku mudugudu wa Kinanira, akagali ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi. Uyu Mukankundiye Agnes yashakanye na Serwufi Faustin wirize akanemera ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akanabihanirwa, ariko Mukankundiye yarahigwaga muri Jenoside.
Aba bahingaga bahise batanga amakuru kuri komite y’umudugudu, nayo ihita imenyesha ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano bihutira kugera aho iyi mibiri yabonetse.
Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Nyamiyaga Bwana Dushimimana Jean Leonard, yemeje iby’aya makuru.
Ati: “Ubuyobozi bw’umurenge, POLISI, DASSO, RF na Komite ya IBUKA ku kagari bageze ahabonetse imibiri bafatanya n’abaturage gushakisha, babona imibiri 20.”
Yakomeje avuga ko hashingiwe uko ahabonetse imibiri bigaragara ko hari iyatwitswe no kuba hari ibice bimwe byabuze hafashwe umwanzuro ko ari abazize Jenoside, imibiri ikaba yabaye ishyizwe mu biro by’ akagari.
Ubuyobozi bwahise bugirana n’abaturage bubibutsa gutanga amakuru kuhaba hakigaragara imibiri igashakishwa igashyingurwa bigafasha mu gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.
Inzego z’umutekano zahise zita muriyombi bamwe mu bakekwaho kuba hari amakuru bafite kuri iyo mibiri aribo Munyankindi Felicien w’imyaka 50 y’amavuko wahingaga iyo sambu nyuma y’uko Serwufi wayihingaga apfuye, Misago Stanisilas w’imyaka 66 y’amavuko akaba ari umuturanyi wa Serwufi, Niyibizi Elimigiride w’imyaka 66 y’amavuko akaba ari umuturanyi wa hafi wegereye iyo sambu na Nsanzumuhire Jean, we akaba yaratorotse kubera imibiri yari yabonetse muri santere Kinanira anakatirwa kubera gushinjwa uruhare mu iyicwa rya ba nyiri’ iyo mibiri.
Mu byumweru bitatu bishize mu ka gali ka Mukinga muri uyu murenge wa Nyamiyaga nabwo hari habonetse imibiri 15 nayo yabonetse mu murima barimo guhinga.
Aba bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mugina mu gihe iperereza rigikomeje.