0 0
Read Time:3 Minute, 44 Second

Na Annonciata Byukusenge

Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga bavuga ko banejejwe nuko nyuma y’igihe kinini bahabyarira batagira icyo kwiyorosa mu bitaro n’abana babo, ubu barimo kuhabyarira bagasusuruka kubera ko ibitaro by’ababyeyi byahawe matera zo kuryamaho, ibyo kwiyorosa n’ibikoresho by’isuku nk’uko babibwiye Forefront Magazine.

Mukakarmukagahima Ancile ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, wabyariye ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga. Aravuga uko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bwabaga bwifashe kuva mu mwaka wa 2012 iri vuriro ryabegerezwa kugera taliki ya 20 Gashyantare 2024.

Ati:” Kubyarira hano byabaga ari ukubura uko umuntu agira nubwo ariho hatwegereye. Njyewe ni ubwa kabiri mpabyariye. Umuntu ufite amikoro yajya kwivuriza no kubyarira ku yandi mavuriro kuko hano habaga matera zitagira imyenda yambikwa matera zo kwa muganga, ntabyo kwiyorosa byahabaga. Iyo wabaga wabyaye wiyorosanyaga n’umwana igitenge kandi ubusanzwe umubyeyi wabyaye agira imbeho.”

Akomeza avuga ko uwabaga afite ishuka cyangwa ikindi cyo kwiyorosa yakitwazaga igihe byabaga ngombwa ko ashyirwa mu bitaro, ariko uwabaga atagifite cyangwa mu rugo hari ibikwiranye n’abagize umuryango we yagumiragaho imbeho ikamuzahaza kandi anarwaye, ariko ubu hari itandukaniro.

Umuyobozi w’Ikigi nderabuzima cya Nyamiyaga Ruzindana Jean Damascene arimo kuganira n’ababyeyi babyariye muri iri vuriro

Ati: “Kuri iyi nshuro naje kubyara nkihagera nsanga barimo gusasa matera zifite isuku zambaye imyenda yabugenewe, bashyizeho amashuka n’uburingiti bwiza bwo kwiyorosa. Ubu njyewe n’umwana turasususutse ntakibazo dufite, ariko ubwo mperuka kuhabyarira natashye imbeho yaranzahaje n’uruhinja.”

Musabimana Léah nawe ni umubyeyi wabyariye ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga. Avuga ko yari asanzwe yivuriza ahandi, ariko akimara kumva ko ibitaro by’ababyeyi byabonye ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa yahise aza kuhabyarira.

Iki ni icyumba ababyeyi babyariramo

Ati: “Mbere bari barambwiye ko hano hataba ibyo kwiyorosa mpitamo kujya kwipimishiriza ahandi, ariko bakimbwira ko ibitaro by’ababyeyi bisigaye bifite ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa nahise nza hano kandi banyakiriye neza. Ndashimira ubuyobozi bwiza bwadutekerejeho tuka dususurutse n’abana bacu kandi n’isuku biragaragara ko ihari kubera ko hari ibikoresho by’isuku bihagije.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga Ruzindana Jean Damascène, aganira na Forefront Magazine yavuze ko byari bigoye ku barwayi babagana bikaba ngombwa ko bashyirwa mu bitaro, kubera ko bari bafite ibiryamirwa bicye bitagira ibyo kwiyorosa.

Aho bakirira abarwayi

Ati: “Tujejejwe cyane nuko twabonye ibikoresho by’ibanze kwa muganga kuko ntabyo twagiraga bigatuma abatugana babibona nka serivisi mbi, ariko bigeye kudufasha kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire myiza n’abatugana.”

Mu kiganiro kihariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Mudahemuka Jean Damascène, yavuze ko Atari ukwishimira ko ibikoresho byahawe ikigo nderabuzima bizabafasha kunoza serivisi baha ababagana, ahubwo ko bizanafasha mu kuzamura icyizere cy’imibereho myiza.

Ati: “Bijyana no kugira icyizere cy’ubuzima kuko iyo uherewe serivisi ahantu heza by’umwihariko kwa muganga, bituma indwara itagira ubukana kuko uba wizeye gukira. Ibi bitandukanye n’uko wajya kwivuza ukwakiriye ukabona nta gikoresho afite ndetse n’aho akorera ntihasukuye. Ariko iyo usanze hari isuku banafite ibikenewe ngo uvurwe, bituma ugira icyizere cyo gukira.”

Ibi ni bimwe mu bikoresho by’isuku byahawe Ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga

Gitifu Mudahemuka akomeza avuga ko bakangurira abaturage kugana iki kigo nderabuzima bitewe nuko hari bamwe bari basigaye bajya gushaka serivisi z’ubuzima mu yindi mirenge.

Ati:” Kubera kutagira ibikoresho nkenerwa by’ibanze, abaturage bavugaga ko bahabwa serivisi mbi bigatuma bamwe bakora urugendo rurerure bajya gusha serivisi z’ubuzima ahandi, ariko ubu ibikoresho by’ibanze birahari. By’umwihariko mu bitaro by’ababyeyi kuko hatabaga ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa, ariko ubu harimo ibitanda byiza bishasheho matera zo kwa muganga n’ibyo kwiyorosa.”

Gitifu yaboneyeho umwanya wo kongera kwibutsa abaturage kugana inzego z’ubuzima by’umwihariko amavuriro bakajya kwisuzumisha indwara bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze by’umwihariko indwara zitandura.

Indobo, uturindantoki, imyenda yo kwambika matera n’imiti yifashishwa mu buvuzi

Ku bijyanye nuko haba hari abaturage batagana iri vuriro biturutse ku mpamvu yo kutagira mituweli, Gitifu Mudahemuka yagize ati: “Ntabwo iyo mpamvu twavuga ko iri mu z’ibanze kuko Umurenge wacu ugeze kuri 93.7% mu kwishyura mituweli ya 2023-2024, ndetse twanatangiye gukora ubukangurambaga bwo gutangira kwishyura mituweli ya 2024-2025 kuko sisiteme irafunguye. Icyaburaga ni ibikoresho kandi twarabibonye.”

Yaboneyeho umwanya wo kongera gushimira umufatanyabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga unakorersa muri uyu murenge ariwe Good Neighbors wabahaye ibi bikoresho. Ibikoresho byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni (1.000.000 frws).

Umurenge wa Nyamiyaga ufite ikigo ndeabuzima kimwe aricyo cya Nyamiyaga, amavuriro mato 4 (Poste de sante) ni umwe muri 12 igize akarere ka Kamonyi, utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 45 ukaba uhana imbibe n’imirenge 7.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *