Na Muvunankiko Valens
Ibi ni bimwe mu byagarutswe mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenosise yakorewe Abatutsi 1994 mu murenge wa Ngamba, igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabyo muri Nyabarongo ahitwa ku rutare ruherereye mu mudugudu wa Fukwe mu kagari ka Kabuga ahiciwe abatutsi barenga 2000 kuri iyi taliki mu mwaka w’1994, bakajugunywa muri Nyabarongo.

Muri uyu murenge habarurwa inzu zigera kuri 62 zikeneye gusanwa, hakaba hari n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 14 badafite aho kuba bakeneye amacumbi.
Bamwe mubaganiriye na the Forefront Magazine bavuga ko inzu babamo zubatswe kera ndetse ko muri ibi bihe by’ imvura iyo iguye batabona uko bayugama kuko bisa no kunyagirirwa hanze kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kuzisanira.
Mukarugira Astherie avuga ko amacumbi bafite yangiritse cyane bakaba basaba ubuvugizi kugira bafashwe asanwe nabo babone aho baba kandi heza.

Ati: “Turabasaba rwose kudukorera ubuvugizi kugirango inzu zacu zisanwe kuko izo tubamo ubu zamaze gushwanyuka, nyinshi zagiye ziduragurika kandi kubera ububasha bucye ntabwo twabasha kuzikorera, tukaba dusaba rwose ko Leta mu bushobozi yabona nkuko isanzwe itwitaho yadutekerezaho nanone ikadusanira amacumbi.”
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba Epimaque Munyakazi nawe yavuze ko hari abarokotse bo muri uyu murenge bafite ikibazo cy’amacumbi yangiritse akeneye gusanwa.

Ati: “Abarokotse bo muri uyu murenge bakomeje kwiyubaka ariko sinabura kuvuga ko hari n’ibibazo bafite bigikeneye ubuvugizi harimo ikibazo cy’amacumbi bagiye bubakirwa mu myaka yashize ubu bikaba bigaragara ko ari amacumbi akeneye gusanwa”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uzziel Niyongira yavuze ko ku kibazo cy’amacumbi hari ibyo Akarere karimo gukora gafatanije na Minisiteri y’ubumwe by’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) ndetse n’abafatanyabikorwa kugirango izi nzu zisanwe kandi gahunda yo kuzisana yanatangiye.

Ati: “Nibyo hari inzu zishaje zubatswe mu myaka ya 1997,1998 kugeza muri za 2000 rwose harimo izishaje cyane. Hari gahunda twatangiye yo kuzisana duhereye kuzishaje cyane. Turabizi rwose ko zihari ariko kandi turahumuriza abazifite ko twatangiye iyo gahunda yo kuzisana nabo turaza kubageraho ntabwo twabibagiwe”.
Twibuke Twiyubaka.