Na Byukusenge Annonciata
Abaturage baguye mu kantu nyuma y’ingorane z’amayobera zagwiririye umuturanyi wabo, watewe n’ibintu bitagaragara birimo gusenya inzu ye bikamena amategura, bigakuraho inzugi, bikamena amazi ku buriri, bigakuramo amatungo ibiziriko bikaburira mu maso yabo naho inka yo irurira ikanyura mu idirishya nk’uko nyirurugo n’abaturanyi be babibwiye Forefront Magazine.
Ibi birimo kubera mu mudugudu wa Kubutare, akagali ka Rukira, Umurenge wa Huye mu karere ka Huye. Ni mu rugo rw’umukecuru witwa Mukamabano Verediana uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.
Byatangiye gute ngo inkuru y’ingorane z’amayobera muri uru rugo ibe kimomo?
Abaturanyi ba Mukamabano bavuga ko bababajwe cyane n’akaga arimo guhura nako kuko no kumucumbikira bitemewe nk’uko babisobanura.
Umwe ati: “Muri Nyakanga yari afite ingurube ebyiri azoroye nk’abandi twese. Yarabyutse ajya guhinga atashye asanga zapfuye kandi ntabwo zari zirwaye. Twabanje gukeka ko haba hari uwazihumanyije, ariko bitewe nuko ari umukecuru usanzwe ari inyangamugayo nta muntu bafitanye amakimbirane, twaratuje turamwihanganisha cyane ko nawe ntawe akeka wamuhemukira.”
Avuga ko izi ngurube zari zifite agaciro k’amafranga ibihumbi 80. (80.000Frws).
Uyu mukecuru kandi ngo yari yoroye inka y’ikimasa ifite agaciro k’amafranga ibihumbi 250 (250.000 Frws). Iyi nka yari imaze gukura atakibasha kuyitaho uko bikwiriye no kuyibonera ubwatsi buyihagije, yigira inama yo kuyigurisha ngo aguremo inka ikiri nto azabasha kwitaho uko bikwiriye nk’uko umukobwa we yabisobanuriye Forefront Magazine.
Ati: “Mukecuru yari afite ikimasa gukuze atakibasha kukibonera ubwatsi biguhagije, yigira inama yo kukigurisha ngo aguremo inyana azabasha kwitaho natwe nk’abana be turamushyigikira kuko arimo kugenda agira imbaraga nke. Muri Kanama yarayigurishe aguramo ikindi kimasa kikiri gito, akigura amafranga ibihumbi 180 (180.000Frws).”
Akomeza avuga ko iyi nka bayigejeje mu rugo bigeze mu masaha ya saa kumi zumugoroba barayibura.
Ati: “Byageze kumugoroba inka iramena (yikura mu kiraro) iragenda igeze ku irembo tugirango irarisha urucaca hano ku muhanda ihite igaruka. Kubera ko hari mu mpeshyi, twari twicaye mu rugo kwa mukecuru twese twararebaga. Inka yakomeje umuhanda wose tubonye iminutse turahaguruka turayikurikira twibwira ko ubwo itamenyereye agace irimo ishobora gutorongera. Twahereye izo saa kumi tuyishakisha tubura aho yarengeye, tugeze saa saba z’ijoro tutarayibona turataha tujya kuryama kuko twari twavuye n’aho twayiguze kubabaza dukeka ko yaba yasubuyeyo ariko baraduhakanira.”
Akomeza avuga ko ku munsi ukurikiyeho basubukuye igikorwa cyo gushakisha ya nka, bigeze ku gasusuruko bayibona hafi y’igishanga cya Munyazi werekeza I Nyamagabe yaguye mu mukoki. Ati: “Twayisanze aho twaraye dushakiye na mugitondo twari twahanyuze ntitwayibona. Yari yavunitse ariko yarayivuje irakira akomeza kuyorora.”
Abaturanyi babivugaho iki?
Niyonteze ni umuturanyi wa Mukamabano. Avuga ko nk’umukecuru Mugenzi we yari amaze iminsi amubwira ko afite ibibazo yayobewe uko yabwira abantu, ariko yabimubwiye agirango amugire inama.
Ati “Yarambwiye ngo asigaye arara ahagaze bitewe nuko ajya kuryama agasanga uburiri bwuzuyeho amazi nk’ubwanyagiwe cyangwa nk’ubwamenetseho amazi. Namubwiye ko agerageza akajya asiga akinze icyumba cy’uburiri nkeka ko akuzukuru babana ariko gakubagana kakayamenya. Yambwiye ko atari uwo mwana kuko niyo Umwana adahari agasasa asubira mu cyumba agasanga uburiri bwuzuyeho amazi bwajandamye.”
Mu kiganiro kirambuye Forefront Magazine yagiranye na Mukamabano Verediana ari nawe izi ngorane zagwiririye, yemeza ko ibyo abaturanyi be bavuga ari ukuri ndetse yabuze icyo akora kuko byamuyobeye.
Ati: “Nk’uko babikubwiye mu minsi ishize narimfite inka ikuze y’ikimasa ndayigurisha bampa ibihumbi 250, nguramo ikindi kimasa gito nkigura ibihumbi 180 by’amafranga y’ u Rwanda. inka yaje kugenda turayibura tuyibona ku munsi ukurikiyeho yaguye mu mukoki. Ibyo byabaga ari nako munzu haba ibintu nkayoborwa ibyo aribyo. Najyaga nsanga uburiri butose kandi nta mvura yaguye, mbanza gukeka ko Umwana tubana ariwe ukubagana akamenaho amazi ariko nkabona birenze urugero rw’uko Umwana yakubagana. Nakomeje gucengana nabyo, njya kubitahura hari ku manywa izuba ryiriwe riva, ndasasa njya hanze gukaraba ngarutse nsanga uburiri bwajandamye kandi uwo mwana ntiyari yiriwe mu rugo. Nibwo nahise mbona ko hari ikibazo gikomeye.”
Akomeza avuga ko yakomeje kubona ibintu bikamuyobera, yaba yaziritse ihene mu rugo aho azihera ubwatsi ku manywa yajya kubona akabona ikiziriko cy’ihene kivanyemo kikirambika hasi bikagenda gutyo ku ihene enye bya biziriko agahita abura aho bigeye, ariko ihene zikaguma aho. Ubwo ngo yahitaga ajya kugura ibindi biziriko nyuma y’iminsi nk’itatu nabwo bikagenda gutyo kandi ntabone igitwara ibyo biziriko nubwo byamuburiraga mu maso.
Ku wa kane taliki 12 Ukwakira 2023, nibwo yabyutse asanga amategura yamenagurikiye hejuru y’inzu haryo n’amabuye, akeka ko ari abanyarugomo babikoze. Yabibwiye abaturanyi baraza barebireba, bamufasha kongera gusaranganya amategura ku nzu kuko hari hamenetse atari macye. Taliki 14 na 19 Ukwakira nabwo byagenze uko. Ariko yahise abisanisha n’ibyo yari amaze iminsi abona yongera kubona ko ikibazo gifashe indi ntera nk’uko abivuga.
Ati: “Najyaga kubona nkabona inka inyuze mu idirishya bikanyobera. Idirishya riri ahantu harehare, ariko sinzi uko yiteraga ngo inyuremo kandi yageraga inyuma ukabona ntakibazo ifite. Byarakomeje nkabona urukuta rumwe ruguye hasi nkibwira ko inka ariyo isenya. Nafashe umwanzuro wo kuvugurura ikiraro, ariko igitangaje ni uko ink yashinguzaga imisumari miremire (bita iya 12) ikava mu kiraro ikagenda.”
Akomeza avuga ko inzu yakomeje kugenda isenyuka gahoro gahoro kugera ubwo urukuta rwagwiriye ya nka.
Ati: “Urukuta rwarayigwiriye iraturika, nta kindi nari kuyikorera kuko bambwiye ko no kuyivura bidashoboka. Yaturikiye mu itako, nyiha abaturage barayirya. Bampaye ibihumbi 30. Ni igihombo gikomeye kuko nari nayiguze ibihumbi 180.”
Iyo ugeze aho Mukamabano Verediana atuye usanga abantu benshi bashungereye kuko amategura aba amenagurika bareba hituraho ibibuye binini, ariko umuntu ubitera ntagaragare.
Mukamabano avuga ko yifuza ko uwo ariwe wese wamenya uko ibi bintu byamuvira mu rugo yamufasha kuko no gucumbika ku baturanyi ntibikunda bimusangayo nk’uko byamugendekeye kuri uyu wa kane.
Ati: “Ku wa kane amategura y’uruhande rw’inyuma yose yaramenaguritse n’ayo ku kiraro. Yose yajanjagurikiye hasi nk’uko bigaragarira buri wese. Ibishyimbo na soya byari mu nzu byarabisohoye bibimenya hanze biranyanyagiye. Nkbibona, nagize ubwoba. Narimaze gutereka ku mbabura isafuriya ntetse ibishyimbo. Mbonye bifashe indi ntera, nafashe Imbabura nyijyana ku muturanyi ngo mbe ariho ntekera kubera ko nubundi byari bimazeho amasaha arenga atatu byanze gushya. Ngejejeyo Imbabura baranyakiriye tuyitereka mu nzu, hashize umwanya naho inzu itangira gusakambuka hituraho amabuye amategura atangira kumenagurika. “
Akomeza avuga ko abaturage bahuruye kuko baratabaje, ariko ntacyo barikubikoraho kuko aho bitururka hatagaragara.
Ati: “Abantu bari aho barambwiye bati, witeza umuturanyi akaga kuko aho nari ngiye gucumbikisha inkono ni ku mukobwa wanjye. Narongeye mfata Imbabura nyisubiza iwanjye. Abantu bakiri aho turimo kwibaza ibirimo kuba, nk’uko bisanzwe nagiye kureba ko amazi yaba yakamye ngo nongeremo andi bitewe nuko amasaha yari amaze kuba ane bidashya habe no gukamamo amazi kandi ncanye. Nabwiye Umwana ngo napfundure ahita avuza akamo ngo Mukecuru weee! Ngwino urebe huzuyemo amabuye. Abari aho twese twararebye dusanga isafuriya yuzuyemo amabuye n’itaka biri hejuru ya bya bishyimbo. Nateruyeho isafuriya nyitereka hasi, tukibaza uko bigenze tubona isafuriya iriyubitse ibishyimbo na ya mabuye bimeneka hasi isafuriya duhita tubura aho igiye.”
Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Mukamabano avuga ko nubwo yaraye mu nzu irangaye igisenge kubera ko amategura yamenaguritse n’idari rikaba ryaravanywemo n’ibyo bintu byateruraga inka bikayijyanamo, ariko inzugi zari zikiriho.
Ati: “Mugitondo nagiye inzugi ziriho, ariko natunguwe nuko ntahiye mu itongo nsanga zavuyeho n’ibintu byose mu nzu bizinze byimuriwe mu yindi nzu.”
Umwuzukuru ubana n’uyu mukecuru, ari mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko. Ibi byose biba yarabibonaga, abisubiramo muri aya magambo.
“Mu nzu harimo ikintu kivuga ngo mukecuru nafate ibintu bye agende. Yari yansize ku rugo nicaye ku ibaraza mbona ibintu byo mu nzu birimo gusohoka nta muntu ubiteruye kandi bizinze nta wa bizinze. Ibintu byose byikusanyirije mu nzu yo mu rugo ntoya, niho bipakiye kuko n’urukuta rujya mu nzu nini rwasenyutse.”
Nyandwi Innocent ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 71 y’amavuko, akaba ari umuturanyi wa Mukamabano. Avuga ko kuva yavuka Atari yabona ibintu nk’ibi, ahubwo ko uyu mukecuru akwiriye guhanuza.
Ati: “Nk’umuntu mukuru w’inararibonye, nyacyo kuvuga mfite kuri aka kaga. Mukamabano akwiriye guhanuza kuko ni amahano cyangwa niba asenga akabwira ababasha kumusengera bakaza bakamukiza sekibi yagendereye urugo rwe. Iyo haba kera ubu yari kujya kubaza abakuru ikibimutera, none ntibikibaho abantu benshi bizera Imana rurema.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye Bwana Migabo Vital, yabwiye Forefront Magazine ko bagiye gukurikirana ikibazo cya Mukamabano bakamenya n’icyo yafashwa.
Impuguke mu migenzo n’ubuvuzi gakondo babivugaho iki?
Mu kiganiro Forefront Magazine yagiranye na Muganga Rutangarwamaboko, umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuvuzi bushingiye ku Muco, akaba n’ Imandwa Nkuru, avuga ko ibi ari ibintu bibaho ariko kuvurwa ngo bikire biterwa n’icyabiteye.
Ati: “Iyo ibintu biza ukabona birimo kugenda cyangwa gutwara ibintu ariko utabona urimo kubikora, biba ari ibitererano aribwo twumva bavuga ngo bamuteje ibitega. Hari ubwo babiteza umuntu akabona nk’igikoresho cyo mu rugo kiragurutse kigiye mu kirere nta muntu ugikozeho, ariko haba hari imbaraga zirimo kugikoresha.”
Akomeza avuga koi bi bitega bitandukanye n’ibindi abantu bakunze kwitiranya nu’uburwayi bwo mu mutwe, ariko ataribwo. Ibi ni ibyo bita Science Metaphysic mu ndimi z’amahanga.
Ati: “Ibi ni ibintu bitagaragara, aho abantu bajya bumva umuntu mu rugo ashobora kubabwira ngo nibafate igitanda kirimo kugenda kandi bo babona ntaho kigiye cyangwa akaba yababwira ngo munkize uyu muntu urimo kunkubita kandi abo bari kumwe ntawe babona. Ibi rero bivurwa mu buryo bw’intekerezo kuko niwe ubwe wumva kanabona ibyo abandi batabona.”
Ku kibazo cy’ingorane z’amayobera zirimo kuba mu rugo rwa Mukamabano, Muganga Rutangarwamaboko yavuze ko bishobora kuba biri mu buryo bubiri.
Ati: Mukamabano ibirimo kumubaho bibaho kandi biravurwa bigakira, ariko biterwa ni icyabiteye. Niba aria bantu bamugiriye ishyari bakamuteza ibitega, birasaba ko ashaka umuvuzi wo kumuvura kuko nta buganga butagira ubugangahuzi. Ariko niba ari uwo yahemukiye akaba yabimuteza amwihimuraho, ibyo ntibikira cyangwa ngo bivurwe kuko ni igihano aba yahawe n’abakurambere.”
Mu myemerere n’imyizerere y’abanyarwanda harimo n’abemera bakanizera ibijyanye n’imigenzo gakondo, kandi iyo abantu basanzwe baterekera nyuma bakabireka nabyo bishobora kubateza akaga kuko baba bagomba kubizirikana nk’uko Muganga Rutangarwamaboko yabivuze.