0 0
Read Time:1 Minute, 50 Second

Abantu bane mu bakekwaho guhisha amakuru y’imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yokorewe Abatutsi 1994 yagaragaye mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye batawe muri yombi.

Mu batawe muri yombi harimo nyir’isambu yabonetsemo iyi mibiri, abakobwa be babiri ndetse n’undi muturanyi wabo wahatuye kuva mbere ya Jenoside.

Aya makuru y’iyi mibiri yamenyekanye ku wa 3 Ukwakira 2023, ubwo mu rugo rw’umuturage w’imyaka 86, bari mu gikorwa cyo gucukura umusingi wo kubaka uruzitiro rw’inzu y’umukobwa we yari yarahaye umunani.

Abacukuraga batunguwe no kubona ibice by’imibiri bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muturage atuye mu Mudugudu wa Ngoma ya V, Akagari ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma muri Huye, ubwo hacukurwaga umusingi wo kubaka uruzitiro rw’inzu ye, hatahuwemo imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Mutsindashyaka Alphonse, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uwo mukobwa, agitangira kubona ibice bimwe by’imibiri, yabibwiye ubuyobozi.

Yagize ati “Twahise dutangira gushakisha, ubu turaye tubonye imibiri 35 ariko ibikorwa byo gushakisha bizakomeza ku wa Gatatu kuko bwari bwije.”

Mutsindashyaka yavuze ko kuba ahantu hari hatuwe na mbere ya Jenoside ariko nyuma y’imyaka 30, hakaba haboneka imibiri isaga mirongo 30 kandi ishobora no kuziyongera, bikigaragaza ko hagikenewe kuvugisha ukuri ku byabaye.

Ati “kuba nyuma y’imyaka 30 imibiri ingana itya igenda iboneka nta makuru yigeze atangwa kandi ari ahantu abantu batuye kiba ari ikibazo cyo kudatanga amakuru kandi harashyizweho uburyo bwinshi bwo kuyatanga.’’

Yongeraho ati “Hariho uburyo bwinshi bwo gutanga amakuru n’udashaka kumenyekana, yajya ajyana mu gasanduku k’ibitekerezo hirya no hino ariko amakuru akamenyekana. Ahantu habonetse imibiri ingana itya byanze bikunze hari abantu bazi amakuru kuri yo.’’

Ibi bibaye mu gihe mu gihugu hirya no hino hakomeje ibikorwa by’ukwezi ko kuzirikana agaciro k’ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bigamije imibanire myiza, aho ubuyobozi bw’igihugu budahwema gushishikariza abaturage kuvugisha ukuri ku mateka y’igihugu hagamijwe kubakira ku kuri.

Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’iyo mibiri yari itaraboneka kugeza ubu. Ibikorwa byo gukomeza gushakisha indi mibiri bizakomeza ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *