0 0
Read Time:4 Minute, 6 Second

Abaturiye Pariki ya Gishwati –Mukura ihuriweho n’ Uturere twa Rutsiro na Ngororero, bavuga ko kuba icyahoze ari ishyamba kigirwa Pariki mu 2015, Leta yatangiye kuribungabunga bahaboneye inyungu nyinshi, bihindura ubuzima bwabo biteza imbere.

Munyagishwati Jean de Dieu ni umuturage wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, uri mu kigero cy’imyaka 45, avuga ko kuba iri shyamba ryarabungabunzwe  byahinduye imibereho mu buryo ngo hari bamwe bavuye mu kiciro bakajya mu kindi cyane ko nawe ari muri abo Parike ya Gishwati Mukura yahaye akazi.

Yagize ati: “Mbere iyi Gishwati itari yabungabungwa ngo ijye mu byanya bikomye, inyungu zageraga kuri bamwe mu baturage bafite imbaraga nakwita nk’ibihazi, nanjye tuvugana nakubwira ko ndi umwe mu batwikiragamo amakara, nkajya guhamuriramo imiti abavuzi gakondo, nkica inyamaswa zo muri iyi pariki nkazirya, nkagurisha impu zazo , urumva ko ari twe abantu bake babonaga inyungu, aho Leta ibi bintu ibihagarikiye rero inyungu zageze kuri benshi”.

Munyagishwati akomeza avuga ko ndetse nk’uko izina rye ribivuga abakurambere be bari batunzwe na ririya shyamba mu buryo bwa magendu ndetse banikubira ibyiza by’ishyamba cyane ko ngo yavutse se avuye mu ishyamba guhiga.

Yagize ati: “Ikizakwereka ko iri shyamba rifite amateka ni uko nanjye banyise Munyagishwati, bivuze ko Data yageze mu rugo agasanga bamaze kumbyara, rwose iri shyamba iyo hataba imiyoborere myiza riba ryaracitse, ubu bampayemo akazi ku buryo abana banjye biga amashuri meza, nubatsemo inzu nziza.

Ikindi ni uko baduhaye inka n’andi matungo dukuraho inyama zo kurya aho kujya kwica inyamaswa ngo tugiye gushaka inyama zo kurya, utishoboye hano yubakiwe inzu ndetse hari na bamwe bahabwa amafaranga y’ishuri biturutse ku nyungu z’ubukerarugendo”.

Uretse no kuba ngo bamwe mu baturiye iyi Pariki bahabwa akazi, abandi bakorozwa, ngo hari n’abandi bahawe ubutaka bwo bororeraho kandi mu nzuri nini, abandi bubakirwa umudugudu ugezweho wa Kinihira aho buri wese yagiye yubakirwa inzu ifite agaciro katari munsi ya miliyoni 10, nk’uko Iradukunda Pascal abivuga

Ati: “Gishwati ubu inyungu zayo zabaye gikwira, abadahabwa akazi barorozwa nk’ubu nkanjye banyubakiye inzu  nziza rwose ya Kijyambere ndetse bampa n’ubutaka bwo guhinga, kuba iri shyamba ryarabungabunzwe twakuyemo inyungu nyinshi cyane ni ukuri, nk’ubu hano ubona ko ari amahumbezi, nyamara iyo Leta idakumira iyangizwa ry’iri shyamba, hano haba harabaye ubutayu, abana bacu bakabura akazi, nyamara ubukerarugendo bwaranadusirimuye turajijuka kuko ubu bamwe twamenye indimi z’amahanga twacengewe n’isuku kuko nta kuntu wakwakira umunyamahanga udafite isuku”.

Abo baturage bongeraho ko ngo bababwira ko bakwiye kurinda iri shyamba byari ukubavutsa uburenganzira bwabo maze ngo banga kuva ku izima, kugeza ubwo ngo habayeho no kwifashisha inzego z’umutekano.

Uwamahoro Alice yagize ati: “Guhera muri za 2000 kuzamura ni bwo hatangiye ubukangurambaga batubwira ibyiza byo kubungabunga iyi Pariki  abagabo bacu babanza kwihagararaho bakajya gutemamo inkwi zo gucana bagatwikiramo amakara, aho birirwaga batwikiye ibyokezo umwotsi bakawufungura nijoro”.

Yongeyeho ati: “Hakurikiyeho gufata ba rushimusi, barabigisha tubona ni bo bahereyeho guha akazi, natwe tugeze aho twumva ko ubukerarugendo ari bwo bwazaduha inyungu kurenza  uko buri wese yajyamo kwishakira icyo akeneye nk’ibiti byo gucana nyamara baduhaye rondereza na cana rumwe, aho kugira ngo tujye kwibamo ibiti byo gucana ahubwo RDB yatwubakiye inzu nziza, nta mpamvu yo kwirirwa rero twangiza ibidukikije”.

Umukozi wa RDB Ngoga Telesphore ukora mu ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga ibyanya bikomye na we ashimangira ko inyungu zigera kuri bariya baturiye iyi Pariki maze abasaba gukomeza kurinda inyungu bagenda bakuramo kandi bakazibyaza umusaruro birinda ko hanagira uwavogera iyi Pariki.

Yagize ati: “Ni byo koko iyi Pariki kuva yabungabubngwa inyungu zageze ku baturage, aho ubu inyungu ziva ku musaruro w’ubukererugendo, bubakirwa ibigo nderabuzima, bahabwa amazi, bafashwa korora kijyambere n’ibindi bikorwa by’iterambere kandi usanga byarahinduye ubuzima bwabo”.

Umukozi wa UNESCO Domonic Mvunabandi akaba n’Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO mu ishami ry’ubumenyi no guhanga udushya mu ikoranabuhanga ubwo baganiraga n’inzego zifite aho zihurira  no kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Rutsiro iyi Parike ya Gishwati –Mukura iherereye; yavuze ko uruhare rwa UNESCO narwo ari kimwe mu bituma abaturiye Pariki ya  Gishwati -Mukura  bakomeza kuyiyumvamo.

Yagize ati: “Pariki ya Gishwati Mukura na yo iri mu murage w’ibyanya bikomwe byitabwaho na UNESCO, cyane ko yashyizwe ku rutonde mu mwaka wa 2020, ibi bikaba biha ingufu ubukerarugendo nanone butuma amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo.

Kuri ubu rero UNESCO, ishyigikira amakoperative anyuranye ku baturiye iyi Pariki, urumva rero kuba umuturage hano avuga ko iyi Pariki imugezaho byishi afite ukuri bamenye rero ko bakwiye kumva ko iyi Pariki ari iyabo”.

Muri gahunda y’isaranganywa ry’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo uva muri Pariki ya Gishwati-Mukura  umwaka wa 2022-2023 Akarere ka Rutsiro konyine kahawe agera kuri 327.217.235 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu bikorwa by’iterambere.

Biteganyijwe ko umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana ibyanya bikomwe uzizihizwa ku wa 3, Ugushyingo 2023 ku nshuro ya 2, abakozi ba UNESCO rero bakaba barimo baganira n’inzego bireba mu Karere ka Rutsiro uburyo ibyanya bikomye bikwiye gukomeza kubungabungwa.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *