0 0
Read Time:1 Minute, 54 Second

By Christophe Uwizeyimana

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022, mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save, Akagali ka Rwanza mu mudugudu wa Cyezuburo ku muhanda uva mu Gishanga cya Rwasave , mu muferege hasanzwe umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 30 na 35 yapfuye, aho byaketswe ko yahotowe akajugunywa muri uwo muferege. Link:https://www.youtube.com/watch?v=YMA6YqgOxcI

Umunyamakuru wa The ForeFront magazine, yageze aho ibyo byabereye ahagana saa yine z’igitondo asanga umurambo ukiri aho, inzego z’ubugenzacyaha ziri gukusanya ibimenyetso ku cyaba cyamuhitanye.

Abaturage bari bari aho, bavuze ko umutekano mucye uri muri aka gace uteye inkeke kuko ngo hahora hategerwa abantu ndetse bakahaburira ubuzima. Batanze urugero bavuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi turi gusoza kwa cumi, haherutse guhotorerwa umugore wacuruzaga Avoka, aho ngo yishwe anamaze gufatwa ku ngufu nkuko babivuze.Link:https://www.youtube.com/watch?v=eD4Z8TaPmko&t=407s

Abaturiye aka gace barasaba inzego za Leta guhagurukira iki kibazo kuko abantu baho bamaze gukuka umutima bitewe n’uko iki kibazo kimaze kuba akarande. Barasaba ko hashyirwa inzego za Polisi cyangwa abasirikare mu rwego rwo guhangana n’ibyihebe bitega abantu ndetse hakaba n’abahaburira ubuzima.

Kuri ubu abantu batuye mu Rwanza ariko bakorera mu mujyi wa Huye , bavuga ko kubera kwikanga ibirara bitegera aha, bataha mu ma saa kumi n’ebyiri kuko urengeje izi saha aba ari gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Muhire Ntiyamira David, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save amara impungenge aba baturaga avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye wo muri aka gace bakizi ndetse bagiye gukaza umutekano bafatanije n’inzego z’umutekano muri aka gace. Agira ati:’’Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo ku muhanda uva ku Rwanza ujya Huye, twakiriye amakuru avugwa ko hari umurambo uhagaragaye.Iyo agace kagaragaraye ko gakeneye umutekano ku buryo bwihariye, tuhitaho n’inzego dukorana z’umutekano.Turahitaho kurushaho.’’

Abaturage bo mu murenge wa Save muri Gisagara bavuga ko agace ka Cyezuburo ari agace kuri ubu katisukirwa kubera ibisambo n’amandi ahora ategeye ku nzira haba ku manywa na nijoro,bagasaba ko hagira igikorwa bagatuza dore ko basigaye bataha imburagihe kubera kwikanga amabandi. Ibikorwa by’ubwicanyi muri aka gace si ubwa mbere byumvikanye dore ko abaturage bavuga ko mu gihe kitarenze amezi abiri haherutse kwicirwa umugore wacuruzaga imbuto.

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

He is a Health, Science, and Environmental Journalist. Christophe Uwizeyimana is a journalist with over seven years of experience in health, science, agriculture, environment, and climate change reporting. He graduated in 2017 from the University of Rwanda's School of Business and Economics and has been a reporter and editor at Radio Salus since 2016. Key Achievements: Completed Radio and Audio Production Skills program (2018) with FOJO Media Institute and the University of Rwanda. Health Fellow for Excellence in Journalism (2023), organized by AGA Khan University, Kenya. Fellow of OFAB-Rwanda Journalists, specializing in agricultural biotechnology reporting. Awards: Best Statistics Reporter (Radio Category) at Rwanda Data Journalism Awards 2024 Best Environmental Journalist in Southern Rwanda (2024) Health Reporting Winner at Development Journalism Awards (2023). Health Award (2023) from ABASIRWA for reporting on HIV/AIDS. Overall Winner in Science Reporting at 2nd OFAB Media Awards (2023). Best Environmental Journalist in Southern Rwanda (2022). Anti-Corruption Journalism Award (2022) from the Office of Ombudsman. Journalist of the Year (2018) in the Magazines department at Radio Salus. Christophe is also an active member of Info Nile Journalists and Scientists' Coalition and the Rwanda Environmental Journalists' Organization. His dedication to impactful reporting has made him a recognized voice in Rwanda's media landscape.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *