1 0
Read Time:2 Minute, 41 Second

Na Nyirangaruye Clementine

Ubuyobozi bw’Impuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA,ikanaharanira guteza imbere ubuzima (RNGOF) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC n’abandi bafatanyabikorwa basobanuriye abanyarwandakazi impamvu zo gukuramo inda mu buryo bwemewe bubaha amahirwe yo kubaho neza kandi bukurikiza amategeko.
Ibi ni ibyibanzweho kuri uyu wa 28 Nzeri 2023 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa gukuramo inda mu buryo bwemewe ku nshuro ya kane ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:’’Dufatanye kurwanya akato n’izindi mbogamizi zibangamira serivisi zo gukuramo inda mu buryo bunoze ku bagore n’abakobwa bazikeneye.”
Atangiza umunsi mpuzamahanga wo gukuramo inda ,Muramira Bernard umuyobozi mu Mpuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera Sida , ikanaharanira guteza imbere ubuzima (RNGOF) yasobanuriye abanyarwandakazi ko hari impamvu zituma bafata icyemezo cyo gukuramo inda mu buryo bwemewe bubaha amahirwe yo kubaho neza.
Yagize ati:’’ Hari impamvu ituma umunyarwandakazi cyangwa umukobwa w’umunyarwanda afata icyemezo cyo kujya gukurirwamo inda mu buryo bwemewe kandi bumuha amahirwe yo kubaho neza.Si ukuvuga ngo uko ntwite ndajya kuvuga ngo munkuriremo inda .Hari impamvu zizwi zituma umuntu ashobora kujya kwa muganga wemewe mbisubiremo.Niyo mpamvu bigusaba kubanza kubitekereza neza,ukagisha inama, ukareba icyo itegeko rivuga , ukareba icyo umuganga wemewe akubwira byose ukabikurikiza uko byakabaye.”
Dr. Patrick Migambi, umuyobozi muri RBC yasabye abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo gukuramo inda mu buryo bwemewe barimo n’abajyanama b’ubuzima gukangurira abantu kwitabira serivisi zo gukuramo inda.
Yagize ati:’’ Numvaga inshingano zacu twese duteraniye hano cyane cyane abajyanama b’ubuzima badufatiye runini mu guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda n’abaturarwanda ko tugomba gukomeza gukangurira abaturage tubamenyesha ko izo serivisi zemerewe zihari ku bitaro kandi ko ari uburenganzira bwabo mu mwanya wo kujya guhabwa serivisi mu buryo bwa magendu bubatera ibibazo.”
Dr. Patrick Migambi akomeza asobanura impampu zikomeye zo gukuramo inda agira ati:’’ Mu mpamvu zagaragaye zikomeye kuba umuntu utwite ari umwana atarengeje imyaka 18, inda yaturutse ku gufatwa ku ngufu, inda hagati y’abafitanye isano ya hafi ku gisanira cya kabiri , gutwita biturutse ku gushyingirwa ku gahato , n’igihe inda ishyira mu kaga umubyeyi uyitwite cyangwa se umwana atwite bigakorerwa ku bitaro cyangwa mu mavuriro yigenga ari ku rwego rwa polyclinic kandi bigakorwa na muganga w’umudogiteri ubifitiye ubushobozi kandi agahabwa serivisi bidasabye ko byemezwa n’urwego rundi kuko mbere byasabaga icyemezo cy’urukiko.”
Mukundwa Lea na Nyirahabimana Flavere ni abanyeshuri muri GS Kinyinya bitabiriye umunsi mpuzamahanga wo gukuramo inda mu buryo bwemewe bagira inama abana b’abakobwa batwara inda gukuramo inda mu buryo bwemewe.
Mukundwa yagize ati:’’Inama nagira abana b’abakobwa baterwa inda ni ukwihutira ku muganga wemewe n’amategeko akayibakuriramo aho kugirango bajye mu baganga batemewe n’amategeko.”
Nyirahabimana nawe ati:’’ Inama nagira umuntu watwaye inda mu gihe abona nta kundi byagenda ni ukujya kwa muganga akababwira ikibazo cye,bakayimukuriramo mu buryo bwemewe.”
Imibare yo kwa muganga yerekana ko abo amategeko yemerera gukuramo inda bagana serivisi zo gukuramo inda bagenda biyongera mu myaka itatu ishize imibare yavuye ku badamu 1035 bagera ku 1936 mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Dr Migambi Patrick, Umuyobozi muri RBC
Bernard Muramira, Chair person/ RNGOF
Abajyanama b’ubuzima biyemeje kumenyekanisha serivisi zo gukuramo inda mu buryo bwemewe
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *