Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kankesha Annonciata, ubwo yifatanyaga n’abakristu ba EPR Butare mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi 1994 wabaye mu itorero rya EPR mu gihugu hose.
Uyu muhango wahuriraye n’ umunsi wa Paska, abakristu bizihiza izuka rya Yesu/Yezu Kristu.
Bamwe mu bakristu baganiriye na Forefront Magazine bavuga ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro ababo babuze no kubasubiza agaciro by’umwihariko nubwo mu bindi bihe baba batabinagiwe.
Uwamariya ati: “Jenoside yabaye mfite imyaka itanu y’amavuko. Narokokanye na Mama wanjye, mukuru wanjye n’undi mwana umwe wo kwa data wacu. Abandi bose bari bagize umuryango wacu barimo na data bishwe muri jenoside. Biragoye ko umuntu yabona icyo avuga, ariko turashima Imana ko ikiturinze kandi ko yaduhaye Ubuyobozi bwiza bwahagaritse jenoside bugakomeza no kutwitaho.”
Umushumba wa EPR Butare Pasiteri Rudakurwa Gidéon, yambwiye Forefront Magazine ko uyu munsi wahuriranye n’igitambo cya misa cya Paska kuko Itorero ryabuze abakristu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Jenoside yadutwaye abavandimwe, abana bacu, ababyeyi n’inshuti. Kubaha icyubahiro ni inshingano zacu by’umwihariko abakristu dufite inshingano zo guhumuriza abantu no kubakomeza kugirango hatagira uheranwa n’agahinda.”
Itorero rya EPR ryahisemo kuyoborwa n’intego ikubiyemo ubutumwa buhumuriza, buboneka mu gitabo cy’ ubutumwa bwiza uko bwanditswe na (Yohana 20:19). Yesu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati, amahoro abe muri mwe.
Mu ijambo yagejeje ku bakristu ba EPR Butare, Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kankesha Annonciata, yavuze ko bifuza abakristu batarangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Ati: “Twifuza abakristu batarangwa n’inabi cyangwa ingengabitekerezo ya jenoside, ahubwo twifuza abakristu barangwa n’ineza no gufashanya no gusangira nk ‘uko ijambo ry’Imana rivuga ko abantu bagomba gusangira na bagenzi babo. (Kuva:12-4).”
Yakomeje avuga ko bikwiriye ko abakristu bagira ubuzima bwiza bikajyana no kubana neza na bagenzi babo.
Taliki ya 7 Mata u Rwanda rwifatanya n’inshuti zarwo hirya no hino ku isi gutangira icyumweru cy’Icyunamo kuva muwaka wa 2004 Umuryango w’ Abibumbye (UN/ONU) wabitangaza ugasaba amahanga kubyubahiriza mu rwego rwo kwirinda ko hakongera kugira ahaba jenoside ku isi. Insanganyamatsiko igira iti ‘Twibuke Twiyubaka’.
Icyumweru cy’Icyunamo kizasozwa taliki ya 13 Mata, ariko ibikorwa byo kwibuka bizakomeza hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’iminsi 100.