By Christophe Uwizeyimana
Dr Ange Imanishinwe, umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima akaba n’umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta ugamije kubungabunga no kwita rusobe rw’ibinyabuzima’biodiversity conservation organization’(BIOCOOR) aributsa buri wese ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima aho ari hose kuko atari ibikorerwa mu Byanya bikomye nk’amaparike gusa , ahubwo kubibungabunga bikwiye gukorerwa aho ari ho hose, dore ko dukikijwe n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Dr Akomeza avuga ko urusobe rw’ibinyabuzima ari ikimenyetso cy’ubuzima, byitso n’igihe rutabungabunzwe neza, ruba ruri mu kaga. Asaba buri wese kuzirikana agico k’ibindi binyabuzima tubusangiye mu isi kuko hagombwa kubaho gusaranganya. Urugero umuhinzi akamenya ko agomba gusaranganya n’inyoni, kwirinda kurimbuta ibiti, ibimera n’ibindi..
Ibi Dr Ange yabivunze mu kiganiro n’abanyamakauru bagera kuri 13, cyabaye ku ya 8 Gashyantare, aho barimo basobanurirwa uruhare rwabo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Link:https://theforefrontmagazine.com/bimwe-mu-bimera-byahoze-ari-ingenzi-mu-buzima-ariko-bitagipfa-kubonera/