By Christophe Uwizeyimana
Ishyamba rya Arboretum ni ibihaha by’umujyi w’akarere ka Huye.Riri ku buso bungana na Hectares 200. Rifite ubushobozi bwo kurekura umwuka mwiza wa Oxygen ukabakaba Toni 58.266,18 ku mwaka. Ni umwuka mwiza ukenerwa n’abarenga 8.896 nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza. Arboretum iteyemo ibiti bisaga 320.000 bifite ubushobozi bwo kumira umwuka wanduye wa CO2 urenga Toni 1.284,92 ku mwaka. Ribamo amoko y’inyamaswa atandukanye, arimo inkende, inyoni, inyamaswa zo mu bwoko bw’inkegesi n’izindi.
Arboretum usibye gutanga umwuka mwiza abantu bahumeka mu mujyi wa Huye. Abahanga bavuga ko igira uruhare mu kuringaniza igipimo cy’ubushyuhe muri uwo mujyi,ikabumbatira urusobe rw’ibinyabuzima,ikifashishwa mu bushakashatsi, ubucyerarugendo n’ibindi..
Inzobere zo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, zivuga ko iri shyamba rikasemo amapariseri 500 agiye arimo ubwoko bw’ibiti bunyuranye n’uduhanda twakwifashishwa mu kuzimya inkongi, tukaba dufasha kd abashakashatsi ndetse na ba Mucyerarugendo.
Inyandiko zerekana ko iri shyamba ryatewe mu 1934 ku bufatanye n’Abafurere bo mu muryango w’Abashariti “Abafurere b’Urukundo”mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba mu Rwanda. Ubu rimaze imyaka ikabakaba 88.
Bitewe n’ubwiza ndetse n’umwihariko w’iri shyamba, muri 2018, Arboretum yashyizwe mu byanya bifashwa na ‘Queen’s Commonwealth Canopy’ muri gahunda zo kubungabunga amashyamba mu bihugu bigize Umuryango w’ibivuga Icyongereza.
Ishyamba rya Arboretum riri mu murenge wa Ngoma, akagali ka Butare mu mudugudu wa Busenyi i Ruhande.Ni isoko y’amahumbezi n’umwuka mwiza ku barituriye by’umwihariko abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda. Kuri ubu iri shyamba ryeguriwe abafatanyabikorwa banyuranye mu rwego rwo kuribungabunga. Muri abo harimo ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba ndetse n’umuryango utari uwa Leta, ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari wo BIOCOOR.