Na Muvunankiko Valens
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice yagejeje ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’ umugore wizihijwe ku nshuro ya 50.
Ni umuhango wizihirijwe mu karere ka Kamonyi ku rwego rw’ Intara, ukaba waranzwe n’ibikorwa byo kwishimira ibyagezweho n’abagore bo muri aka Karere bishingiye ku buhamya bwa bamwe mu bagore biteje imbere bahereye kuri bicye, ndetse hakaba habayemo n’igikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye bigaragaza uruhare rw’umugore mu guhangana n’imirire mibi.

Mukaruzindana Esther watanze ubuhamya yavuze ko yari Umugore w’umukene uca inshuro ariko kuri ubu akaba yarikuye mu bukene.
Ati: “Nari Umugore w’umukene urya ari uko naciye inshuro, ariko nigishijwe kwizigamira, ndabigerageza birakunda, udufaranga dutangiye kugwira nsaba n’inguzanyo muri Banki ngura umurima ndihingira ibintu bigenda biza. Ndihira abana ishuri none ubu barangije Kaminuza, ubu mfite n’inzu yanjye kandi nziza, ndi Umugore rwose ushima Imana.”
Nyiransabimana Beatrice wa mu murenge wa Musambira avuga ko umunsi w’umugore ukwiye kubafasha kongera kwitekerezaho ndetse no kugira imbaraga zo gukora birenze uko bakoraga.

Ati: “Uyu munsi wahariwe Umugore ukwiye gutuma abagore twitekerezaho birenze, tukabyaza amahirwe igihugu cyadushyiriyeho tugakora cyane tukiteza imbere kurenza uko twari tumeze tukagira uruhare rugaragarira buri wese mu iterambere ry’Igihugu cyacu.”
Guverineri Kayitesi wari umushyitsi mukuru yahamagariye abagore bose guhaguruka bakagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyane ko hari amahirwe menshi Igihugu cyashyizeho bakwiye kubyaza Umusaruro.

Ati: “Ubu turishimira uruhare rw’umugore mu byemezo bufatwa ku buzima bw’Igihugu kandi mu nzego zose, rero ndahamaga abagore bose guhaguruka bakagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko amahirwe yose Igihugu cyarayaduhaye angana n’aya basaza bacu, ni ahacu rero ho kuyasingira binyuze mu guharanira ubwo burenganzira twahawe, tukagira icyizere, tukarangwa n’imico ndetse n’imyutwarire myiza iranga abanyarwandakazi, tukita kubyo dukora kandi tukabikorana umutima uzirikana.”
Ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda rikorwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ryo mu mwaka wa 2022 rigaragaza ko Akarere ka Kamonyi gatuwe n’abaturage 450,849 bangana na 15% by’abaturage bose b’Intara y’Amajyepfo (3,002,699).
Aka karere kakaba gatuwe n’abagore, 233,279, bangana na 51.7% by’abaturage bose ba Kamonyi.

Umurenge wa Runda niwo utuwe n’abaturage benshi kuko ufite abaturage 72,779 muri bo 51% ni abagore, mu gihe Umurenge wa Ngamba ariwo utuwe n’abaturage bacye kuko ufite abaturage 16,416 muri bo 51.3 % akaba ari abagore.