By Christophe Uwizeyimana
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022, mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save, Akagali ka Rwanza mu mudugudu wa Cyezuburo ku muhanda uva mu Gishanga cya Rwasave , mu muferege hasanzwe umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 30 na 35 yapfuye, aho byaketswe ko yahotowe akajugunywa muri uwo muferege. Link:https://www.youtube.com/watch?v=YMA6YqgOxcI
Umunyamakuru wa The ForeFront magazine, yageze aho ibyo byabereye ahagana saa yine z’igitondo asanga umurambo ukiri aho, inzego z’ubugenzacyaha ziri gukusanya ibimenyetso ku cyaba cyamuhitanye.
Abaturage bari bari aho, bavuze ko umutekano mucye uri muri aka gace uteye inkeke kuko ngo hahora hategerwa abantu ndetse bakahaburira ubuzima. Batanze urugero bavuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi turi gusoza kwa cumi, haherutse guhotorerwa umugore wacuruzaga Avoka, aho ngo yishwe anamaze gufatwa ku ngufu nkuko babivuze.Link:https://www.youtube.com/watch?v=eD4Z8TaPmko&t=407s
Abaturiye aka gace barasaba inzego za Leta guhagurukira iki kibazo kuko abantu baho bamaze gukuka umutima bitewe n’uko iki kibazo kimaze kuba akarande. Barasaba ko hashyirwa inzego za Polisi cyangwa abasirikare mu rwego rwo guhangana n’ibyihebe bitega abantu ndetse hakaba n’abahaburira ubuzima.
Kuri ubu abantu batuye mu Rwanza ariko bakorera mu mujyi wa Huye , bavuga ko kubera kwikanga ibirara bitegera aha, bataha mu ma saa kumi n’ebyiri kuko urengeje izi saha aba ari gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Muhire Ntiyamira David, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save amara impungenge aba baturaga avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye wo muri aka gace bakizi ndetse bagiye gukaza umutekano bafatanije n’inzego z’umutekano muri aka gace. Agira ati:’’Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo ku muhanda uva ku Rwanza ujya Huye, twakiriye amakuru avugwa ko hari umurambo uhagaragaye.Iyo agace kagaragaraye ko gakeneye umutekano ku buryo bwihariye, tuhitaho n’inzego dukorana z’umutekano.Turahitaho kurushaho.’’
Abaturage bo mu murenge wa Save muri Gisagara bavuga ko agace ka Cyezuburo ari agace kuri ubu katisukirwa kubera ibisambo n’amandi ahora ategeye ku nzira haba ku manywa na nijoro,bagasaba ko hagira igikorwa bagatuza dore ko basigaye bataha imburagihe kubera kwikanga amabandi. Ibikorwa by’ubwicanyi muri aka gace si ubwa mbere byumvikanye dore ko abaturage bavuga ko mu gihe kitarenze amezi abiri haherutse kwicirwa umugore wacuruzaga imbuto.