Na NYIRANGARUYE Clementine
Akarere ka Nyagatare mu ntara y’Uburasirazuba ni kamwe mu turere dukunze guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zo kwibasirwa n’isuri kubera kutagira amashyamba.Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA kibinyujije mu mushinga NAP National Adaption Planning Process gutera imigano ku mugezi w’Umuvumba byarwanyije isuri n’ingaruka zayo ku buhinzi n’ubworozi.
Imigano akarere ka Nyagatare kateye ku mugezi w; Umuvumba binyuze mu mushinga NAP iri ku buso bwa km 85 ,Uhereye aho akarere ka Nyagatare gahana imbibi n’igihugu cya Uganda ukamanuka ukagera aho umuvumba winjirira mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya na Uganda.

Gutera imigano kuri Uyu mugezi w’umuvumba byarwanyije isuri yatumaga ubuhinzi bw’umuceri budatanga umusaruro nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Matsiko Gonzague abisobanura.

Yagize ati:” Umuvumba udufitiye akamaro gakomeye cyane bw’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi.Ngirango tubizi neza ko akarere kacu ka Nyagatare ari igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi.Kuri uyu mugezi w’Umuvumba turahahinga igihingwa cy’umuceri mu buryo bugari.Ibibazo byakemutse ni isuri yamanukaga ikaba kimwe mu byatumaga umusaruro w’umuceri hano mu Umuvumba tutawubona uko bikwiriye, ariko aho umuvumba utereweho imigano,icya mbere isuri yaragabanutse.”

Mu ma saa tanu z’amanywa, Hatangimana Mariko, umwe mu bahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Cyonya, mu murenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare avuga ko gutera imigano ku nkombe z’uyu mugezi byakuyeho igihombo cyaterwaga n’isuri yatwaraga ubutaka n’imyaka.

Yagize ati:’’ Ibigendanye n’imigano yatewe , ubutaka ubu ntabwo bugitwarwa n’amazi ngo n’imyaka itembe.Twagiraga igihombo kuko mbere imyaka yaratembaga ikagwa mu mazi.’’
Usibye imigano yatewe ku nkengero z’Umuvumba , hari n’ibindi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije birimo gusubiranya ishyamba cyimeza ry’imikinga mu kibaya cy’Umuvumba kuri hegitari 140 mu mirenge ya Nyagatare, Tabagwe na Rukomo;gutera ibiti mu nzuri z’aborozi , gucukura ibidamu no gutanga amahema cyangwa shitingi zagenewe gufata amazi zizwi nka Dam sheets 100 mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi akoreshwa mu korora inka ku borozi bategereye umugezi w’Umuvumba.