Uhereye ibumoso ni Umugenzuzi Mukuru w'ihame ry'uburinganire Madame Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo Madame Kayitesi Alice n' umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel
1 0
Read Time:4 Minute, 20 Second

Na Byukusenge Annonciata

Iyi ni imwe mu mbogamizi zagaragajwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu bituma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore ritubahirizwa ndetse abagore bakaba baragaragaje ko mu bikorerwa mu muryango hakirimo ikibazo.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Ukuboza 2023, mu biganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye guhera ku Mudugudu mu karere ka Nyaruguru, ibi biganiro bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti “uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu baganiriye na Forefront Magazine bavuga ko batishimiye ibyaviuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), kuko bwagaragaje ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bugifite imbogamizi by’umwihariko abagore bakaba baragaragaje ko hakiri urugendo kuko iyi ngingo bayihaye amanota 46.2% mu gihe abagabo bayihaye amanota 69.3%.

Abayobozi mu nzego z’ibanze basabye amahugurwa n’imfashanyigisho ku ihame ry’uburinganire

Uwambajimana Grâce, ni Umukuru w’umudugudu wa Kanyinya, akagari ka Rutobwe, mu murenge wa Cyahinda. Avuga ko ubumenyi bucye ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ari imbogamizi ituma batabasha gusobanurira neza abaturage uko bikwiriye.

Ati: “Ibyagaragajwe n’abagore nk’imbogamizi ku iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire ndemeranya nabo kuko ntabwo babisobanukiwe bigatuma hari bamwe mu bagabo bahohotera abagore babo bitewe no kudasobanukirwa. Uretse ikibazo cyo kudasobanukirwa, hari n’abagifite ikibazo cy’imyumvire ari nacyo mbona ahanini byose bishamikiraho bitewe nuko hari bamwe tuganiriza ukumva iby’ihame ry’uburinganire ntibabikozwa.”

Akomeza avuga ko kuba abayobozi b’inzego z’ibanze badasobanukiwe bihagije ibijyanye n’ihame ry’uburinganire, bigoye kubisobanurira abo bayobora.

Ati: “Ubusanzwe iyo umuntu azi ikintu runaka cyangwa agifiteho ubumenyi abasha kugisobanurira abandi akanabashishikariza kumwiyungaho. Inzego z’ibanze ntabwo turagira ubwo bushobozi, ahubwo dukeneye amahugurwa kugirango tubanze tugire ubumenyi tubone gusobanurira abo tuyobora.”

Iki cyifuzo cyo kubona amahugurwa agihuriyeho n’ Umukuru w’umudugudu wa Gasiza witwa Nkundimana Isaïe, mu kagari ka Ngaruriro, Umurenge wa Munini. We avuga ko bitewe nuko kwiga ari uguhozaho, bakeneye kumenya byinshi ku ihame ry’uburinganire.

Ati: “Bigaragara ko abayobozi mu nzego z’ibanze tudafite ubumenyi buhagije ku ihame ry’uburinganire. Turifuza ko baduha amahugurwa n’imfashanyigisho zizajya zidufasha gusobanurira abaturage bakagira ubumenyi buhagije, ariko natwe twabanje kubugira.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye ibi biganiro k’ uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire

Uko abagore n’abagabo babona iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire

Muri ubu bushakashatsi abagore bagaragaje ko ihame ry’uburinganire mu karere ka Nyaruguru hakiri urugendo ndetse ko bamwe mu bagore bagihohoterwa iyo bagerageje gusobanurira abagabo babo.

Umugore witwa Mukamusoni uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, avuga ko atuye mu murenge wa Kibeho. Ibijyanye n’ihame ry’uburinganire avuga ko bigoye kugirango bizagerweho.

Ati: “Njyewe ntabwo navuga ko mu muryango wanjye ryubahirizwa kuko sinshobora kugira uburenganzira ku mitungo n’iyo mbwiye umugabo wanjye igitekerezo mbona cyaduteza imbere, aravuga ngo simuhagarare hejuru, nimukureho amagambo y’abagore. Urumva ko umuntu ufite iyo myumvire bigoye ko mu rugo hagaragaramo kubahiriza ihame ry’uburirnganire.”

Ibi uyu mugore abihuriyeho na mugenzi we wo mu murenge wa Munini. We avuga ko abagabo babatererana bakabaharira imirimo yose ngo iby’uburinganire ni ukubasuzugura.

Ati: “Uretse abayobozi bashobora kudufasha bagasobanurira abagabo bacu ibijyanye n’ihame ry’uburinganire kuko hari bamwe basigaye bitwara nabi bashyizeho akagoroba k’abagabo kandi dusanzwe tumenyereye umugoroba w’umuryango. Aka kagoroba k’abagabo ni ukujya kunywa inzoga ku dusentere bagataha basinze bagahohotera abagore. Urumva ko nibatabitangirira hafi ngo bahabwe inyigisho bahindure imyumvire, bigoye ko ihame ry’uburinganire ryazagerwaho.”

Umugenzuzi w’ihame ry’uburinganire Madame Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko hakwiriye kwigisha no gusobanurira abagabo n’abana b’abahungu ko ihame ry’uburinganire ritaje kubasubiza inyuma.

Umugenzuzi Mukuru w’ihame ry’uburinganire Madame Umutoni Gatsinzi Nadine

Ati: “Kwigisha ni uguhozaho kandi tuzakomeza kubikora dusobanurire abagabo ko ihame ry’uburinganire ritaje kubasubiza inyuma kuko bamwe niko babifata. Ikindi ni uko hari n’abagore batarasobanukirwa ihame ry’uburinganire, aho yumva ko niba yashiririje ibyo kurya agakubitwa ntacyo bitwaye, niba atashye bwije agakubitwa akumva ko ntakibazo kirimo. Ibyo ni ikibazo cy’imyumvire kuko gushirirza ibyo kurya si impamvu yo gukubitwa ngo umugore ahohoterwe.”

Ku cyifuzo cy’aba bayobozi mu nzego z’ibanze ku guhabwa amahugurwa n’imfashanyigisho ku iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice, avuga ko bagiye kubikoraho kugirango ihame ry’uburinganire ryubahirizwe.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice

Ati: “Nk’uko bigaragara ntabwo imyumvire ku ihame ry’uburinganire iri ku kigero gishimishije, ariko tugiye gushaka uburyo imfashanyigisho zaboneka kuko si igitabo gihambaye. Twizera ko bizafasha nyuma y’uko abayobozi mu nzego z’ibanze bazaba bamaze gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire, nabo bakajya kubisobanurira abo bayobora n’izo mfashanyigisho bazifite kuko kwigisha ni uguhozaho.”

Ihame ry’uburinganire kimwe n’ibindi byiciro bikiri hasi kandi bigaragara ko bikora ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage harimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubutaka n’imiturire, urwego rw’abikorera, gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage ndetse n’uburezi. Ibi byiciro bikeneye kwitabwaho by’umwihariko nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi hashingiwe ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage. [Citizen Report card (CRC)] Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu Ugushyingo 2023.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *