1 0
Read Time:2 Minute, 30 Second

Clementine Nyirangaruye

Bamwe mu banyamadini biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi, umwana, abangavu n’ingimbi bashyira imbaraga mu gukangurira abayoboke babo kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda inda ziterwa abangavu.

Ibi babitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023 yahuje abanyamadini n’amatorero bibumbiye mu ihuriro rizwi ku izina rya “Rwanda Interfaith Council on Health (RICH) n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barebera hamwe:Uruhare rw’abanyamadini  mu kubungabunga ubuzima bw’Umubyeyi,Umwana n’Ingimbi n’Abangavu. 

Sheikh Munyezamu Ahmed “Imam wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Imigenzo y’idini n’ibwirizabutumwa mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda na mugenzi we Padiri Evariste Nshimyumuremyi ushinzwe urubyiruko ku rwego rw’igihugu bavuga ko biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, abangavu n’ingimbi bakangurira abayoboke babo kwitabira uburyo na serivisi zo kuboneza urubyaro no kwirinda inda ziterwa abangavu.

Sheikh Munyezamu Ahmed yagize ati:’’Nk’abanyamadini hari uburyo butandukanye abantu bashobora kwifashisha mu kuringaniza imbyaro.Hari uburyo bwa kamere na mbere y’uko ufashwa n’abaganga, iyo ibyo bitakwemerera ibyemezo abaganga bafata bifite agaciro mu myemerere y’abayisilamu.Ibi byose birasaba ko tubikangurira abayoboke bacu, abayisilamu n’abandi bafite ahandi bemerera.”

Ku bijyanye n’ikibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda, Padiri Evariste Nshimyumuremyi avuga ko baganiriza urubyiruko bakabereka uburemere bwo guterwa inda n’ingaruka bigira ku buzima bwabo bakanarutoza kwirinda ubusambanyi.

Yagize ati:’’ Mu kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abangavu n’ingimbi tuganira n’urubyiruko kugirango tubumvishe uburemere, ibibazo bihari n’ingaruka inda ziterwa abangavu zigira ku buzima bwabo.Hari kandi gutoza urubyiruko gukurikiza amategeko y’Imana, kubaha imibiri yabo, kwirinda ubusambanyi n’ibishuko.”

Ku rundi ruhande Joel Serucaca, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro asaba abanyamadini kwigisha abayoboke babo kugirango babyare abo bashoboye kurera, abeshyuza ababuza abantu kugana serivisi zo kuboneza urubyaro binyuze mu buhanuzi butangirwa mu byumba by’amasengesho.

Joël Serucaca, umukozi muri RBC

Yagize ati:’’Ahakiri ikibazo cyane ni kuri bya byumba by’amasengesho aho bahanura bati “Neretswe yuko urimo kwicira abana mu nda “ kandi umuntu agerageje kubibeshyuza ni uko umwana aba umwana ari uko intanga ngore n’intanga ngabo zahuye.Rero turagirango dushyire imbaraga kuri abo bantu bakura abantu muri gahunda yo kuboneza urubyaro ngo babonekewe cyangwa bakababuza no kugana serivisi zo kuboneza urubyaro. Niyo mpamvu rero dusaba abanyamadini yuko bakwigisha abayoboke babo kugirango babyare abana bashoboye kurera.”

Mukeshimana Madeleine, umukozi muri UNFPA

Mukeshimana Madeleine ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) yasabye abanyamadini kugira uruhare mu kugabanya abatagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro kandi bazikeneye.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yerekana ko ababyeyi bapimisha inda ku gihe nibura inshuro 4 mu nshuro 8 umubyeyi aba asabwa gupimisha inda ari 47% abipimisha nibura inshuro 1 bagera kuri 98% mu gihe ababyarira kwa muganga bagera kuri 93%.

Amwe mu mafoto yaranze ibiganiro byahuje abanyamadini n’inzego z’ubuzima

Joël Serucaca, umukozi muri RBC
Mukeshimana Madeleine, umukozi muri UNFPA
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *