A high-intensity stand replacement prescribed fire consumes trees on the Fishlake National Forest in Utah. USDA Forest Service photo by Roger Ottmar, USDA Forest Service Pacific Wildland Fire Sciences Laboratory.
0 0
Read Time:1 Minute, 51 Second

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bw’Ikigo cy’igihugu cy’amashyamba (RFA) bukangurira abaturarwanda kwirinda inkongi z’umuriro zibasira amashyamba mu gihe cy’impashyi kubera ko izuba ryumisha ibyatsi bikaba byafatwa n’inkongi y’umuriro ku buryo bworoshye.

Mu itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara rigira riti: “Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu gihe cy’impeshyi kirangwa ahanini n’izuba ryinshi rituma bimwe mu byatsi byuma ku buryo bishobora kuba byatera inkongi z’umuriro mu mashyamba, Abaturarwanda bose barakangurirwa kwitwararika birinda ibikorwa ibyo aribyo byose byateza inkongi.

Muri iki gihe cy’impeshyi, ni igihe byoroshye cyane ko inkongi y’umuriro yakwihuta cyane mu mashyamba. Bimwe mu bikorwa buri Muturarwanda akwiye kwirinda twavugamo nko kunywera itabi hafi y’amashyamba, gutwika ibiyorero, ibikorwa byo gutwika amakara mu buryo bw’akajagari, guhakura mu buryo bw’akajagari n’ibindi. Hari kandi n’abana usanga botsa za nyirarunonko, abana batumwa kujya kurahura umuriro mu baturanyi, aba rero ababyeyi bakwiye kubakurikirana kuko bishobora guteza inkongi z’umuriro zagera mu mashyamba.”

Iyo inkongi yibasiye ishyamba, urusobe rw’ibinyabuzima byinshi bihasiga ubuzima, harimo nk’ inyamaswa, ibiti n’ibindi. Ikindi kandi usanga binagize ingaruka ku mwuka abantu bahumeka kubera ko amababi n’ibiti biba byahiye ndetse n’imyotsi ishobora kuba yatera indwara z’ubuhumekero n’ibindi. Ku bw’iyo mpamvu buri wese akwiye kwitwararika muri iki gihe cy’impeshyi.

Raporo yo mu mwaka wa 2019 yakozwe na Minisiteri y’ Ibidukikije igaragaza ko ubuso bungana na 30.4% by’ubutaka bw’Igihugu buriho amashyamba muri yo 46.5% ni aya kimeza, naho 53.5% ni amaterano.

Ni mugihe kandi imibare itangwa n’Ikigo cy’ibarurisha mibare mu Rwanda, igaragaza ko mu mwaka 2020/2021, amashyamba yinjije miliyari 609, akaba yaragize uruhare rwa 6% kuri GDP y’Igihugu.

 Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) gitangaza ko hari gahunda zitandukanye n’imishinga itandukanye bigamije gukomeza kongera ubu buso ndetse no kububungabunga, by’umwihariko haterwa amashyamba ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka, ku nkengero z’imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no kugabaya ingano y’ibicanwa nk’inkwi hakoreshwa Imbabura zirondereza ibicanwa.

Gutwika ishyamba ni ukwangiza ibidukikije kandi bihanwa n’amategeko, bityo buri muturarwanda wese arashishikarizwa gutanga amakuru y’aho ibi bikorwa bigayitse biri kugirango bikumirwe hakiri kare.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *