0 0
Read Time:2 Minute, 40 Second

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda IBUKA, uvuga ko nubwo hari intambwe ikomeje guterwa mu gucira imanza abakoze Jenoside, nubwo hari bimwe mu bihugu bya Afurika byabaye indiri ya bamwe mu basize habekuye u Rwanda.

Taliki ya 01 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa M23 bwashyirije u Rwanda Brig.Gen Gakwerere Jean Baptiste wari ushinzwe ubunyamabanga bwa FDLR n’abandi basirikare 13.

Uyu Gakwerere Jean Baptiste, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari Umuyobozi wungirije w’Ishuri rya Gisirikare ryigishaga abasirikare bato rya ESO.

Bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko ari byiza kuba Gakwerere Jean Baptiste yaragejejwe mu Rwanda ari igikorwa cyiza mu gusana imitima y’abarokotse ndetse ari no guca Intege umutwe wa FDLR.

Mukakarangwa Donathile, yagize ati: “Ni igikorwa cyiza cyo kuba yagejejwe mu Rwanda, kuko azabazwa ibyo yasize akoze ntabwo azongera kwihishahisha. Ikindi mbibonamo ni uguca intege umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda, kuko uriya ni Umwe mu bari abayobozi bawo”.

Mucyo Emmanuel wo mu Karere Bugesera, nawe yavuze ko ari ubutumwa buhawe n’abandi bihishe ahandi ko igihe kimwe bazafatwa.

Ati: “Kuba Gakwerere yarafashwe ni ubutumwa bwahawe n’abandi basize bakoze Jenoside bazafatwa isaha iyo ariyo yose mu nzira byanyuramo yose”.

Mu muhango wo Kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda ku nshuro ya 30 wabaye taliki 20 Mata 2023, mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, yagagaje Gakwerere nk’umwe mubagize uruhare mu gitero cyishe Umwamikazi Rosalie Gicanda.

Ati: “ku italiki ya 20 Mata 1994 nibwo Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wabaga mu Ishuri ryigishaga abasirikare bato cya ESO, mu bandi harimo Liyetona Habimana butaga Rwatsi, Liyetona Gakwerere, Kaporali Aloyisi Mazimpaka na Dr Martin Kageruka”

Perezida wa IBUKA Dr Gakwenzire Philbert

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Dr Gakwenzire Philbert, avuga ko kuba Gakwerere yarashyikirijwe u Rwanda hari ikintu kinini bivuze ku barokotse, kuko hari abayikoze bakidegembya hirya no hino ndetse no mu bihugu by’abaturanyi.

Ati: “Bivuze ikintu kinini cyane ku barokotse, cyane ko hari Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakidegembya hirya no hino ndetse no mu bihugu duturanye ariko bidashaka kubarekura, ndetse bimwe na bimwe bikaba byaranabahaye akazi, nyamara bagombye kubohereza mu Rwanda bagakurikiranwa”.

Uyu muyobozi kandi yanenze ibihugu bimwe bya Afurika byabaye indiri y’Abahekuye u Rwanda, ko bikwiye kuva kuri uwo mugambi utari mwiza bikabohereza mu Rwanda, kugirango babazwe ibyo bakoze.

Ati: “Uretse Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo yabaye indiri y’abasize bakoze Jenoside kandi bakinafite umutima wo guhungabanya Umutekano w’u Rwanda, hari n’ibindi bihugu bicumbikiye abakoze Jenoside banakatiwe n’inkiko, ariko bikaba bidafite umugambi wo kubohereza mu Rwanda ndetse n’ibyo tubona bibohereza bitabikora ku bushake, ahubwo haba habayemo imbaraga z’izindi nzego”.

Gen Gakwerere Jean Baptiste yavukiye i Shyorongi mu cyahoze ari Kigali Ngali mu 1994 ubu ni mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburengerazuba

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari Umuyobozi wungirije w’Ishuri rya Gisirikare rya ESO i Butare ashinzwe ubutasi, ibikorwa n’amahugurwa.

Usibye kuba ashijwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda, uyu Gakwerere akekwaho kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste, wahoze ayobora Perefegitura ya Butare kandi akaba n’umwe mu bagize uruhare mu gushishikariza Interahamwe kwica Urubyiruko no kurema imitwe yitwara gisirikare igamije kwica abatutsi mu cyahoze ari Komini Ngoma i Butare.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *