RIB yataye muri yombi umugabo witwa NTARINDWA Emmanuel w’imyaka 51 ukekwaho gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wari umaze imyaka 23 ahishwa munsi y’igitanda n’umugore witwa MUKAMAN Eugenie babyaranye, yatawe muri yombi.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwataye muri yombi umugabo n’umugore wo mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza .
Amakuru atangwa n’ abaturage ni uko urugo yafatiwemo yari arwihishemo imyaka 23 aho yari yavuye muri DRC.
Amakuru atangwa n’abaturage kandi ni uko yamaze igihe kinini aba mu mwobo yari yaracukuye mu gikari cy’uru rugo yaafatiwemo bigakekwa ko yajyaga anawubamo
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo kumara imyaka myinshi yihisha mu mwobo.
Ati “ Amakuru y’ibyavuye mu iperereza ni uko Tariki 16 Gicurasi 2024, RIB yafunze abantu babiri , umwe akurikiranyweho gukora icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, undi we akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.”
Ntarindwa Emmanuel w’imyaka 51 ari nawe ukora icyaha cyo gukora Jenoside naho Mukamana Eugenie akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.”
RIB ivuga ko mu ibazwa ry’uyu Ntarindwa yavuze ko nyuma yo gukora icyaha cya Jenoside yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aza kugaruka mu Rwanda mu 2001, aza kwihisha kuri uyu mugore Mukamana Eugenie, wahoze ari umuturanyi ndetse baza kubana nk’umugore n’umugabo.
Dr Murangira Thierry uvugira RIB, avuga ko uyu mugabo yabaga mu mwobo wari waracukuwe mu nzu y’uyu mugore.
Dr Murangira yongeraho ko bibabaje kuba hari abantu bagihisha umuntu wakoze Jenoside.
Ati “ Biratangaje kandi biranababaje kuba hari abantu bagihisha abandi, ndavuga ku guhisha amakuru. Ni ibintu bitari bikwiye, kuba bikiranga Abanyarwanda. Abantu barasabwa ko ufite amakuru uwo ari we wese ku yerekeye Jenoside ni ayatange. Nta muntu ukwiye kugira uwo ahisha cyangwa ahishira.”
Uyu mugabo kuri ubu afungiye Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza mu gihe iperereza rigikomeje.
UMUSEKE