Imvura nyinshi ivanze n’urubura yasenye inzu z’abaturage zigera kuri 45, yangiuza imyaka mu mirima inasenya ibikorwaremezo bitandukanye, Abaturage byagizeho ingaruka baratabaza kubera ko ibi biza byabasize iheruheru.
Iyi mvura yaguye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru taliki 14 na 15 Ukwakira 2023 mu Karere ka Nyamasheke. Imirenge yashegeshwe cyane n’iyi mvura ni Kanjongo na Kagano hasenyutsemo inzu zirenga 30, ubu abaturage bamwe bakaba bacumbitse mu baturanyi.
Uyu muyaga wari mwinshi ku buryo uretse amabati byari bimenyerewe ko aguruka n’amategura yaratwawe ashira ku bisenge.
Aba baturage barasaba ubuyobozi ko bwabagoboka kuko n’imyaka mu mirima irimo urutoki n’imyumbati byose byagiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko barimo gushaka uko bafashwa, agakomeza gukangurira abaturage kuzirika ibisenge bongeraho no gutera ibiti bigabanya umuyaga.
Hangiritse n’ibindi bikorwaremezo birimo ibyumba by’amashuri, amapoto n’insinga z’amashanyarazi harimo n’ibyajyanaga umuriro mu Murenge wa Rangiro ku buryo ubu bari mu kizima nta muriro urimo kuhagera nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje.